Abafite inzu zitorohereza abafite ubumuga bagiye gushyirwa ku karubanda
Mu nama nyunguranabitekerezo yo kurebera hamwe uko abafite ubumuga bazagira uruhare mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Depite Pierre Claver Rwaka wari umushyitsi mukuru muri ibi biganiro yavuze ko abatunze inzu zihurirwamo abantu benshi zitorohereza abafite ubumuga bagiye kunengerwa ku karubanda bakerekwa itangazamakuru.
Ubwo yasozaga iyi nama, Depite Rwaka yavuze ko kuba hari abubaka amazu adafasha abafite ubumuga kuyakoresha kandi mu mbanziriza mushinga baba barerekanye ko bazashyiraho uburyo bwo gufasha abafite ubumuga, ngo akenshi biba birimo ruswa.
Yabwiye abari bamuteze amatwi ko biriya bigomba gucika. Ngo ikibabaje ni uko no muri iki gihe hari abubaka inzu rusange ariko ntibashyiremo uburyo bworohereza abafite ubumuga kandi itegeko ribibasaba.
Kubera iyi mpamvu ngo hari kurebwa uburyo bazerekwa itangazamakuru kugira abantu babone ko ari ikibazo kigora abafite ubumuga.
Abitabiriye iriya nama bari bagamije no kurebera hamwe imbogamizi zagaragajwe n’umushinga wiswe ‘civic participation for all’ ushingiye ku bushakashatsi bwakozwe ku bafite ubumuga bo mu turere twa Nyamasheke na Gasabo.
Ibisubizo babonye byerekanye ko abafite ubumuga butandukanye bavuga ko hari ibibazo bagiye bahura nabyo mu matora yabanje ariko bifuza ko bigomba kubonerwa umuti mbere y’uko amatora ya Perezida wa Repubulika aba, muri Kanama, 2017.
Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko nubwo hari gahunda yo kuzaborohereza bagatora hakoreshejwe inyandiko ya Braille ngo ikibazo ni uko abenshi batayizi kuko batagize amahirwe yo kwiga.
Theogene Simbarikure ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za Leta mu Karere ka Nyamasheke yabwiye abanyamakuru ko imibare bamaze kubona yerekana ko mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Karere bagera kuri 87 babiri gusa aribo bazi Braille.
Ashingira kuri ibi avuga ko guteganya inyandiko ya Braille byakunganirwa no gushyiraho amajwi yafashwe mbere yumvisha abafite ubumuga bwo kutumva amazina n’ibigwi by’abiyamamaza kugira ngo nabo babashe kwihitiramo.
Abantu bafite ubumuga bari muri iriya nama kandi basabye ko mu nteko itoresha hagomba gushyirwamo abafite ubumuga kugira ngo bazamenye uburyo bakira bagenzi babo.
Basanze kandi hari abigeze kugira ubumuga bwo mu mutwe ariko bakavurwa bagakira bagihezwa, abantu bakavuga ko batabatora.
Kuba batabasha kubona indangamuntu kubera uburwayi bwabo buba bwaratumye batabasha kwifotoza, bituma batakaza amahirwe yo kugira uruhare muri gahunda za Leta.
Ibi ngo ni ukubaheza kuko iyo muganga yemeje ko wakize nta muntu uba ugomba gukomeza kugufata nk’umurwayi, ngo uba ushobora kuyobora nk’abandi.
Depite Rwaka yashishikarije abafite ubumuga kuzajya bitinyuka bakiyamamaza mu mwanya itandukanye y’ubuyobozi, ngo nawe kwitinyuka nibyo batumye yiyamaza kandi agatorwa.
Theodore Mutabazi ushinzwe gukurikirana sosiyete sivile mu Rwego rw’igihugu rw’imiyoborere(RGB) yavuze ko bazakora ubuvugizi aho bishoboka hose kugira ngo ibyifuzo byatanzwe bizakemurwe mbere y’amatora y’uyu mwaka.
Gusa ngo bidakemutse muri iki gihe kubere ikoranabuhanga bisaba ngo byazakemurwa no mu gihe kiri imbere.
Iriya nama yari yarateguwe n’ihuriro ry’amashyirahamwe y’abafite ubumuga NUDOR n’Umuryango Handicap International n’ubuyobozi bw’Uturere twa Nyamagabe na Gasabo.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Hanashyirweho toilettes à sieges z’abafite ubumuga ahantu hahurirwa na benshi, nko muri za gare cg mu masoko.
Comments are closed.