Digiqole ad

Ladislas Ntaganzwa uregwa Jenoside ati “Hari ibyo nzajya nemera”

 Ladislas Ntaganzwa uregwa Jenoside ati “Hari ibyo nzajya nemera”

Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho

*Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga, Mpiranyi…
*Yatangiye kuburana mu mizi, Ubushinjacyaha bwatangiye gusobanura ikirego,
*Ubushinjacyaha buvuga ko yagize uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi 30 000 kuri Paruwasi Cyahinda

Ladislas Ntaganzwa watangiye kuburana mu mizi ku byaha bya Jenoside akekwaho gukorera mu cyahoze ari Komini Nyakizu yari abereye Bourgmestre mu 1994, kuri uyu wa 30 Werurwe yasomewe ibyaha bitanu akurikiranyweho avuga ko ibyo azagaragarizwa ibimenyetso azabyemera.

Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho
Ladislas Ntaganzwa yari mu bantu bashakishwa ndetse bashyiriweho akayabo na USA ngo bafatwe babazwe ibyaha bya Jenoside bakekwaho

Ntaganzwa akurikiranyweho icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gushishikariza abandi gukora Jenoside, kurimbura imbaga nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, kwica nk’icyaha kibasiye inyokomuntu no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato nacyo nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bwabanje gusoma umwirondoro wa Ladislas Ntaganganzwa wafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, buvuga ko yabaye Perezida wa MDR-Power muri Komini Nyakizu, ndetse ko yabaye Utanga ubufasha bw’abaganga (Assistant Medical) muri FDLR Foca mu mashyamba ya Congo.

Uregwa yahise yemera uyu mwirondoro we gusa avuga ko hari ibikubiye mu kirego cy’Ubushinjacyaha atumva kuko biri mu rurimi rw’Icyongereza kandi atacyumva.

Ntaganzwa wari ubajijwe niba azaburana yemera ibyaha cyangwa abihakana, yavuze ko aka kanya atagira byinshi abitangazaho kuko iki kirego kikirimo za birantega zishingiye kuri bimwe biri mu rurimi atumva.

Ati “ Uko bizaba bimeze kose nimbona hari ibimenyetso nzajya mbyemera.”

Ubushinjacyaha bwahise busubizwa umanya bwinjira mu kirego bwashyikirije Urukiko, buvuga ko ububasha uregwa yari afite nka Burugumesitiri yabwifashishije mu gutanga amabwiriza yo kurimbura Abatutsi kandi agashyirwa mu bikorwa kuko yavugaga rikijyana.

Buvuga ko kuva taliki ya 07 Mata 1994 Abatutsi baturutse muri Perefegitura ya Gikongoro na Butare bahungiye muri Komini ya Nyakizu yayoborwaga na Ladislas Ntaganzwa benshi bakajya kuri Paruwasi ya Cyahinda aho bari bizeye amakiriro kuko bumvaga ku ‘nzu y’Imana itakorerwaho ubwicanyi’.

Ntaganzwa kandi ngo yagiye azenguruka mu bice bitandukanye ashishikariza abahigwaga guhungira kuri iyi paruwasi kugira ngo barindirwe umutekano nabo bakabyumva vuba badashidikanya kuko babibwirwaga n’uwari Bourgumestre wabo.

Umushinjacyaha ati “ Ariko si ko byaje kugenda kuko kwari ukugira ngo babashyire hamwe babicire hamwe batagombye kubasanga mu ngo.”

Ubushinjacyaha buvuga ko kuva taliki ya 07 kugeza 15 Mata 1994 kuri iyi Paruwasi hahungiye Abatutsi ibihumbi 30 bagiye bagabwaho ibitero byo kubarimbura.

Bwifashishe ubuhamya bwatanzwe n’Abatangabuhamya, Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yagiye ayobora ibitero byagabwe kuri izi mpunzi birimo icyo ku italiki ya 15 cyari kirimo abajandarume, abapolisi n’Interahamwe.

Buvuga ko muri iki gitero Ntaganzwa yari afite imbunda ndetse ko na we hari abo yarashe, bukavuga ko abagerageje guhunga na bo bitabahiriye kuko aka gasozi kari kagoswe kari n’Interahamwe na bamwe mu baturage b’Abahutu bagiye babica bakoresheje intwaro gakondo.

Abatangabuhamya bavuze kandi ko uregwa ari we watangije ku mugaragaro ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri iyi paruwasi ya Cyahinda ndetse akaza no kuyobora igitero cyagabwe ku musozi w’Ibisi bya Nyakizu (Gasasa) cyaguyeho Abatutsi ibihumbi birindwi bari bahahungiye.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri iki gitero uregwa yari afite imbunda anambaye imyenda ya gisirikare ndetse ko na bwo yarashe bamwe mu bahiciwe.

Ntaganzwa kandi akurikiranyweho kuba yararemesheje inama zacurirwagamo umugambi kujya kurimbura Abatutsi nk’inama yo ku itariki ya 07 Mata 1994 yanatangiwemo imirimo y’ubwicanyi kuri bamwe barimo abahawe kuyobora ubwicanyi no kubugenzura.

Ubushinjacyaha buvuga ko Ntaganzwa yanatanze intwaro zo gukoresha mu bwicanyi.

Iburanisha ritaha ryimuriwe taliki ya 06 Mata, Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura ikirego bwashyikirije urukiko.

Ladislas Ntaganzwa yagejejwe mu Rwanda umwaka ushize avanywe muri Congo aho yafatiwe mu 2015
Ladislas Ntaganzwa yagejejwe mu Rwanda umwaka ushize avanywe muri Congo aho yafatiwe mu 2015
Ntaganzwa ari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa
Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe na ba Kabuga na Mpiranyi bagishakishwa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Interahamwe zice abantu, abasigaye zibangira incike!!! Gusa hari ikintu cyanyobeye kugeza nubu : Ko nziko Imana ariyo yaturemye twese mu Rukundo, ubu bugome bwizi nterahamwe bwavuye he bituma bica abantu kugeza kuri aka kajyene? Nemera Imana kandi nziko ishobora byose, kandi ikaba ari Nyir’urukundo ruhebuje. Aliko se, aba bantu babuze n’Umutima nama wo kubabwira ko ibyo barimo ari agahoma munwa. Ubu bwicanyi barimo, ko ntaho bwari bwarabaye hano hafi, babwigiye he? Abarokotse aba bicanyi mukomeze mwihangane.

    • @ uwiyise Ukuri

      Bitandukanye n’inyamaswa, bivugwa ko Imana yaremye umuntu ikamuha uburenganzira bwo guhitamo icyiza cyangwa ikibi! Bariya bantu rero bahisemo ikibi, bakora bibi, bigira ingaruka mbi ariko bamwe bari kubyishyura byibuze uretse ko ibyo bakoze bitabona igihano kijyanye nabyo.

      • Ese abana, abasaza nabagore biciwe Kisangani ibyo Kizito Mihigo yise Urugomo bobazabona ubutabera ryari Ese bose barinterahamwe? Kereka nibabo barinyamaswa usibyeko nazo zifite uburenganzira kukubaho.

        • @ uwiyise Kababaro

          Akababaro ufite ubanza uzagapfana rwose kuko abo usabira ubutabera ntabwo bazabona kubera ko abenshi muri bo bari interahamwe naho abandi barashutswe bahitamo nabi barazikurikira. Iyo rero umuntu ahisemo nabi agomba kubyishyura, harimo n’urupfu.
          Ikindi kandi ibyo byo kugereranya Jenoside na za Kisangani / Tingitingi byararambiranye kandi ntacyo bizatanga uretse na none kwitera agahinda ku busa…

          • wangu, aha ugaragaje ubwenge buke nubuswa, ndetse ufite ningengabitekerezo. kwica umusiviri ngo yarashutse?
            umuntu utakurwanya kuki umwica, ikindi kandi uzirikane ko bari bahunze intambara, ugirango FPR yari ifite bibiliya muntoki cyangwa yari ifite imbunda namasasu?
            None Ladislas ntiwumva icyo ashinjwa ko yabwiye abantu ngo bahungire muri Kiriziya kandi abashuka ari amayeri yo kubica, none nusbiye kubyo uvuze, ubwo ko bashutse bagombaga gupfa?
            u Rwanda ni igihugu kigifite akazi kenshi ko kwigisha abantu kumpande zombi yaba abahutu yaba arabatutsi mwese muracyarwaye.

    • Ikibazo cyawe nta shingiro na mba gifite. Ikiremwa-muntu kiri violent, yaba umwirabura, yaba umuzungu, yaba umuny Aziya, yaba umuhutu, yaba umututsi, yaba umutwa,…bose inyoko ni imwe.

      Ariko by’umwihariko niba ushaka kumenya aho abanyarwanda bakura umuco wo kumena maraso, uzatege amatwi ibyivugo byabo uzasobanukirwa…none se aba si abuzukuruza babo !

      • Sankara,

        Ntabwo navuga ko nzi ikinyarwanda cyane gusa ndakivuga. Aliko Imigani ushaka kuvuga y’abanyarwanda, iyo nzi ni ukwirata ubutwari, kwivuna umwansi nkuko abaturanyi b’abarundi babivuga. Aliko nta mugani nzi wa kinyarwanda wivuga ihohotera muntu rigeze no kwica icyarimwe abantu 30,000 bakusanyishirijwe mu kiliziya. Nyine kuko biteye isoni, niyo mpamvu ababikoze bahakana ko batabikoze kandi igihe babikoraga habaga ari ku manwa, ku karubanda ahubwo uwishe benshi yivuga imyato. Gusa numvaga aho tugeze ubu buri muntu yakagombye kwisuzuma akibaza uruhare rwe muri ibi, kugirango atazanahirahira yiraga uwo muvumu byagaragaye ko akenshi awuraga n’abazukuru be…. uzumve slogan zisigaye ubu zibaza niba FDLR zubu zarakoze genocide ngo kuko bari batoya. Naho ubundi ni twemera ko abantu turi violent, ubwo tuzayicyakira maze ihutazanya rihabwe intebe. Murakoze

      • ahubwo vuga ngo n’abuzukuru babo bizabakurikirana. Ikiremwa muntu kiri civilisE, mu Rwanda ibyo abahutu bakoze nta handi ku isi biraba. aho abantu bariye n’imitima y’abantu. Umugore akicaumugabo n’abana, ba padiri bagafungura insengero!

Comments are closed.

en_USEnglish