Digiqole ad

Min. Kanimba yabajijwe iby’inganda Leta yubaka mu cyaro ntizitange umusaruro

 Min. Kanimba yabajijwe iby’inganda Leta yubaka mu cyaro ntizitange umusaruro

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Francois Kanimba avuga kuri Gahunda ya Made in Rwanda n’ibikenewe ngo igerweho

*Urutunganya ibirayi rwubatswe Nyabihu ngo rusigaranye umukozi umwe
*Umuti bavuguse ngo ni uwo kwegurira izi nganda abigenga

Minisitiri Francois Kanimba ufite ubucuruzi n’inganda mu nshingano kuri uyu wa gatatu nimugoroba yari imbere ya Komisiyo y’iterambere ry’ubukungu n’imari muri Sena y’u Rwanda aho bamubajije iby’inganda Leta yubaka mu byaro ntizitange umusaruro, bavuga nk’uruganda rwo gutunganya ibirayi rwubatswe i Nyabihu ariko ubu rukaba ruri hafi gufunga.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda Francois Kanimba asanga ingaruka z'umwanzuro w'u Burundi ufite ingaruka ku bihugu byombi (Photo: archive).
Francois Kanimba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda n’imirimo y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba

Aba basenateri bamaze iminsi mu ngendo ahanyuranye mu gihugu bareba iby’ibishushanyombonera by’ahagenewe kubakwa inganda bareba uko iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa n’ingamba zihari ngo izo nganda zitange umusaruro.

Igishushanyombonera cy’iby’inganda mu Rwanda giteganya ahandi hantu harindwi hanyuranye mu gihugu hagomba kujya inganda, hiyongera kuri Kigali Special Economic Zone iri i Masoro ya Gasabo.

Abasenateri babwiye Minisitiri Kanimba ibibazo basanze aho bageze birimo; guhenda kw’ibibanza, ahataragera ibikorwa remezo, ibibazo by’inganda zisanzwe ziriho zubatswe na Leta ariko zidatanga umusaruro n’ibindi.

Bagaragaje kandi impungenge kw’ishyirwa mu bikorwa ry’icyo gishushanyombonera icya rimwe kuko ngo basanze ari ibintu byagorana cyane, basanga hakwiye gutoranywa ahihutirwa.

Kuri iki cya nyuma Minisitiri Kanimba yavuze ko ahihutirwa hagenwa n’ushaka kuhakorera bitewe n’isoko ahabona cyangwa ikindi gituma ari ho ahitamo.

Abasenateri bavuze ku ruganda rw’i Nyabihu rwubakiwe gutunganya ibirayi ariko ubu ngo rusigaranye umukozi umwe (umuyobozi warwo) n’abakora isuku n’ingengo y’imari ya miliyoni ebyiri gusa.

Hon Prof Karangwa Chrysologue  ati  “Twabonye ruriya ruganda rudakora. Ni ikibazo, nagirango mutubwire icyo muteganya kuri ruriya ruganda. Nta bikoresho bazigera babona , abakozi batubwiye ko hari DG, n’abakora isuku gusa,  abantu twabajije batubwiye ko uruganda ruhora rufunze. None ngirango mbabaze izi nganda zubakwa na Leta haba harakozwe inyigo ihagije iyo bagiye kuzubaka.”

Minisitiri Kanimba yasubije ko kimwe n’izindi nganda nk’izi ngo umuti bavuguse ni uwo kuziha abantu bigenga bakaba aribo bazicunga.

Minisitiri Kanimba ati “Ubu rero ibyo twatangiye gukora ni ukureba ukuntu igihe cyose ‘investment’ irangiye imicungire tuzajya tuyishyira mu bigenga.”

Ibi ngo byatangiye gutanga umusaruro nk’uruganda rwa Dairy ya Burera  nayo yari  aharindimuka ariko ubu ngo isigaye ikora neza kuko bayeguriye uwigenga.

Avuga ko n’uru ruganda rw’ibirayi rwa Nyabihu hari gahunda yo kuyishyira mu maboko y’uwikorera (Privatization).

Ati “n’iriya Nyabihu hari gahunda yo gushaka umugenzuzi wigenga (privet manager) uyifata akayicunga . Ndetse igihe kimwe yazabona bitanga umusaruro akanayishoramo amafaranga. Hari abo turi mu biganiro kugirango ibyo bazabikore.”

Ngo n’izindi nganda zicyubakwa bazajya baziha abigenga mu kuzicunga igihe ziba zuzuye.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ibi bibazo binerekana aho ireme ry’Uburezi rihagaze ku bize Law, Project Management, Accountancy, Banking, finance,….

  • ziriya nganda nubundi ziba zashyiriweho kwikubira umusaruro w’abaturage kugirango ubyazwe inyungu z’abafite agatuza kanini. Niyo mpamvu zizakomeza guhomba kuko ntiziba zigamije inyungu rusange z’abanyarwanda. Ngaho bashinze urutunganya ibirayi (niko igiciro cyabyo gihita kizamuka) mu kandi kanya bati dushinze urutunganya ifu y’ imyumbati (ibiciro bizamuka nk’umwambi), nta mugisha uri mu kwikubira ibyiza by’igihugu, mujye muzirikana nawa muturage wo hasi.

  • Njyewe biransetsa cyane iyo bavuga ngo bavuguse umuti ngo bazeguriye abigenga.Ese muri leta ntamuntu ubamo ushobora gukora neza? Mpamyako barimobenshi, ikibazo mfite rero kuki bibananira babiha abikorera bakabishobora? Aho ntabwo byicwa nayamiyoborere yacu myiza Shyaka avugako igeze kuri 80%?

    • Ibi ntuzabyibeshyeho na gato.Iyi ni ya mishinga itegurwa neza cyane, bizwi neza ko ntacyo izungura igihugu, ikiba kigamijwe, ni ugusohora frws y’ igihugu,abakuraho ayabo bakayarya, ubundi hakerekanywa ko umushinga wahombye, bagahereza abandi. ni gute wasobanura ukuntu ibigo bya leta bihomba bigashyirwa muri privatization, hubakwa ibindi?

  • Mineacom nayo ni ministeri imaze kunyobera pe! nko mu by’inganda rwose basa n’abasinziriye. Maye niba ari uko bafite inshingano nyinshi, niba ari ubusahake bucye cg ubuswa ntumbaze! Baravumbuka bati “Made in Rwanda” igomba gusezerera caguwa utazi aho bivuye n’aho bigana wababaza uti ese ni uruhe ruganda rushya ruje ngo narwo rushyigikirwe n’ingufu nk’uko dushyira ingufu mu guca caguwa ugaheba. EAC ni isoko ridasuzuguritse uwatekereza neza ntahubukire ibyemezo bitizwe neza Made in Rwanda yazamura ubukungu bw’iki gihugu. Navuga byinshi ariko “amateko y’umubyeyi acumura yicaye” reka noye ayo.

Comments are closed.

en_USEnglish