Digiqole ad

Menya ‘Louis Vuitton’ uruganda rukora imideli itandukanye

 Menya ‘Louis Vuitton’ uruganda rukora imideli itandukanye

LV ikora imideli itandukanye.

Uruganda ‘Louis Vuitton’ rwamenyekanye ku kirango cya ‘LV’ rwashinzwe ahagana mu 1854 i Paris mu Bufaransa, rushingwa n’umugabo ‘Louis Vuitton’, ubu rukorera mu bihugu birenga 50 ku isi, ndetse rukaba rufite amaduka acuruza imideli yabo arenga 460.

LV ikora imideli itandukanye.
LV ikora imideli itandukanye.

LV ubu ni rumwe mu nganda z’imideli zikunzwe cyane ku isi, rukaba ruzwi cyane ku gukora imideli igezweho irimo ibikapu, amadarubindi, amasaha, inkweto, n’ibindi.

Nk’uko bigaragara ku mbuga za internet zitandukanye zirimo wikipedia dukesha iyi nkuru, LV yafunguye bwa mbere iduka ricuruza imideli yabo mu Bwongereza mu mugi wa London mu 1885.

Ahagana mu 1892  Louis Vuitton yitabye Imana, umuhungu we Georges Vuitton asigarana inshingano zo gukurikirana ndetse no kuyobora ibikorwa bya Se muri iyo Kompanyi.

Uko imyaka yakomezaga gusimburana niko n’ibikorwa bya LV byakomezaga gukura no kumenyekana cyane ku isi.

Mu 1913, LV yafunguye amaduka mu mijyi itandukanye nka New York muri Leta Zunze Ubumwe za America, London mu Bwongereza, n’i Paris mu Bufaransa, n’ahandi.

Gukora cyane no gushaka icyanezeza ababagana byatumaga uru ruganda rwongera imbaraga no gushyira udushya mu mideli yabo, uyu muhate waje kubafasha, mu 1930 bakora ibikapu by’urugendo “Keepal bags” kugeza n’ubu bikunzwe cyane.

Ibi bikapu bya LV n'ubu biracyakunzwe.
Ibi bikapu bya LV n’ubu biracyakunzwe.

Mu 1936, Georges Vuitton nawe yitabye Imana, Umuhungu we  Gaston-Lousi Vuitton aba ariwe usigarana ibikorwa byose bya Kompanyi.

Mu 1966, bakoze ubwoko bushya bw’ibikapu ‘Papillon’ ndetse kandi ubucuruzi bwabo bwakomeje gukura  kugera ubwo mu 1977 binjije asaga miliyoni 14.27 z’amadolari ya America ($). Nyumaho imyaka 10, mu 1987, LV yatangiye gukora inzoza za ‘champagne na cognac’.

Mu 1990 kuko Kompanyi yari imaze gukomera cyane, hashyizweho umuyobozi witwa Yves Carcelle, aza gusimburwa na Marc Jacobs mu 1997 bakomeza kuzamura urwego rwa LV, mu 1998 uruganda  rwatangiye gukora imyambaro y’abagabo n’abagore.

Mu 1999, uru ruganda kandi rwafunguye iduka rya mbere muri Africa mu gihugu cya Marroc, mu myaka yakurikiyeho kandi ibikorwa bya LV byarazamutse ndetse bikomeza kugenda byamamara cyane ku isi.

Kugeza ubu imideli ya LV izwi nk’imideli myiza y’abiyubashye, dore ko n’ibyamamare bitandukanye nka Keith Richards, Madonna, Sean Connery, Michelle Williams, Matthias Schoenaerts, Jennifer Connelly, Hayden Christensen, Angelina Jolie n’abandi bakoranye n’uruganda rwa LV mu bikorwa bitandukanye birimo no kwamamaza iyo mideli.

Mu 2013, LV yemeje ko Nicolas Ghesquière ariwe wagombaga gusimbura Marc Jacobs ku mirimo yakoraga yo kuyobora ishami rishinzwe guhanga imideli.

Kuri ubu kandi imideli ya LV irakunzwe cyane, hari n’amaduka atandukanye y’i Kigali acuruza imideli y’uru ruganda.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish