Month: <span>November 2016</span>

Muri rusange kurengera abaguzi birimo ibibazo – Min Kanimba

Mu mahugurwa ku kurengera uburenganzira bw’umuguzi yateguwe n’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ubucuruzi inganda n’imirimo y’umuryango wa Africa y’iburasirazuba yavuze ko mu bukungu muri rusange hari ikibazo mu kurengera umuguzi. Abaguzi bahura n’ibibazo binyuranye ku masoko, kurenganywa mu biciro, kwibwa mu biciro, guhangikwa ibicuruzwa ntibisubizwe, kwishyura serivisi ntibe […]Irambuye

Giti cy’inyoni: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye imodoka ya

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa kabiri ikamyo itwara izindi modoka (break down) yo muri Tanzania ifite plaque T 660 AG yakoze impanuka ikomeye ku muhanda umanuka Shyorongi ijya i Kigali ihetse indi modoka n’imashini, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo igonga cyangwa igwira. Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko iyi kamyo yamanutse igacika feri iri hafi […]Irambuye

Gufasha abababaye si inshingano z’abanyarwanda bamwe, n’abahanzi biratureba- Platini (Dream

Nemeye Platini na Mujyana Claude cyangwa se TMC nibo basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys. Basanga igikorwa cyo gufasha abababaye kitareba abantu bamwe gusa ahubwo cyakabaye nk’ihame mu bahanzi. Iri ni rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe muri muzika nyarwanda. Ibyo bishimangirwa n’indirimbo zabo zakunzwe kuva batangira umuziki by’umwuga ahagana muri 2009 kugeza ubu […]Irambuye

Aho mumpukiye, intumbero mfite si ukumenyekana mu Rwanda gusa- P.

Patrick Nyamitali wamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ akaza kwerekeza muri secular (izisanzwe), avuga ko aho atangiriye kuririmba indirimbo zisanzwe byatumye amenya byinshi ku buhanzi bwe atari azi. Bimwe muri ibyo, harimo kuba hari uwavuga ko umuhanzi utaririmba indirimbo zihimbaza Imana akwiriye gucibwaho iteka. Nyamara ubutumwa atambutsa hari benshi mu bantu batuye isi bugira […]Irambuye

Nyamata: ‘umujura’ yateshejwe ariruka agwa muri WC arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo. Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo […]Irambuye

Gukora umuziki nta mpano ni nko gushakishiriza mu murima ibyo

Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki wigeze gutsinda irushanwa rya ID ritegurwa na King James riba ngaruka mwaka, avuga ko kuza mu muziki ushaka kwamamara gusa nta mpano ari ugushakira ikintu aho utakibitse. Akaba abisanisha n’umuhinzi ujya mu murima gusarura ibyo atahinze ndetse abizi neza ko nta n’icyo yabibye. Icyo akora […]Irambuye

Colombia: Ikipe yo muri Brazil yatikiriye mu mpanuka y’indege

Ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil, Chapecoense FC yari iri mu ndege yakoze impanuka  yari ibajyanye muri Colombia gukina umukino ubanza wa Copa Sudamerica. Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere saa 22.15, mu gace ka La Union ho muri Colombia habereye impanuka y’indege yari itwaye abantu 81, barimo abagenzi 72, n’abakozi icyenda (9) bayo. Muri […]Irambuye

Papa Francis yahuye na Prof Hawking wemeza nta mana ibaho

Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje abahanga mu bumenyi butandukanye harimo n’Umwongereza Stephen Hawking ufatwa nk’uwa mbere ku isi muri ‘Theoretical Physics’ akaba yemera ko Imana itabaho, Papa Francis yanenze aba bahanga ko badakora ibiri mu bushobozi bwabo bwose ngo bahagarike ubushyuhe bukomeje kwiyongera mu kirere. Papa Francis yabwiye aba bahanga ko ibi byose biterwa […]Irambuye

Rayon, TP Mazembe, Gor Mahia na Yanga zirahura muri Star

Muri Tanzania hagiye kubera Star Times cup. Rayon sports yatumiwe kandi izahahurira n’amakipe akomeye muri Africa, ngo bizayifasha kwitegura CAF Confederations Cup 2017. Hagati ya tariki 6-23 Ukuboza 2016, i Dar es Salam hazabera irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’ama-club, ryateguwe na Star Times Tanzania. U Rwanda ruzahagararirwa na Rayon sports. Muri iri rushanwa ngarukamwaka Rayon […]Irambuye

Episode 54: Eddy yabonye umuherwe umushyira mu mitungo ye…Byamurenze

James yasigaye areba mu maso ya Fille imbaraga yari afite ziramushirana yicara hasi umutima usobekwa n’agahinda, fille nawe ni bwo yabonye umwanya wo gutekereza neza agaciro k’imitima  ari kwangiza yibwira ko  ashaka umutuzo muri we! Ubwo Fille nawe yabonye ibibaye, nawe aba yicaye hasi mbura aho mpera ngo mbafate mu mugongo, ntawakumva akababaro numvaga mfite […]Irambuye

en_USEnglish