Digiqole ad

Papa Francis yahuye na Prof Hawking wemeza nta mana ibaho

 Papa Francis yahuye na Prof Hawking wemeza nta mana ibaho

Papa Francis aganira na Prof Hawking utemera ko Imana ibaho

Kuri uyu wa mbere mu nama yahuje abahanga mu bumenyi butandukanye harimo n’Umwongereza Stephen Hawking ufatwa nk’uwa mbere ku isi muri ‘Theoretical Physics’ akaba yemera ko Imana itabaho, Papa Francis yanenze aba bahanga ko badakora ibiri mu bushobozi bwabo bwose ngo bahagarike ubushyuhe bukomeje kwiyongera mu kirere.

Papa Francis aganira na Prof Hawking utemera ko Imana ibaho
Papa Francis aganira na Prof Hawking utemera ko Imana ibaho 

Papa Francis yabwiye aba bahanga ko ibi byose biterwa n’ubushake buke no gukerensa ibintu kandi ngo nibatagira icyo bakora isi izahura n’akaga kandi Imana izabibabaza.

Amagambo ya Papa Francis hari abavuga ko yayabwiraga na President wa USA uherutse gutorwa Donald Trump wavuze ko nagera muri Maison Blanche atazaha agaciro amasezerano yo kugabanya ibyuka byangiza ikirere aharutse gusinyirwa i Paris mu Bufaransa yiswe COP21 Paris Agreement, USA nayo ikaba yarayasinye.

Papa Francis yemeza ko umuhate hagati y’abahanga, abanyapolitiki, abanyamadini, n’abashoramari ushobora guhindura byinshi kugira ngo Isi ihumeke umwuka mwiza binyuze mu kugabanuka kw’ibyuka bihumanya ikirere.

Stephen Hawking aherutse kuvuga ko niba abantu badakoze ibishoboka ngo barengere isi, izashira mu myaka itarenze 1 000, yagiriye inama abantu yo kuba bashaka undi mubumbe bazimukiraho mu isanzure.

Hawking yigeze kuvuga ati:” Iyo abantu bambajije niba Imana yararemye isanzure mbasubiza ko icyo kibazo ubwacyo nta shingiro gifite. Igihe ntikigeze kibaho mbere ya big bang ni ukuvuga ko Imana nta gihe yari ifite cyo kurema isanzure. Ni nko kubaza niba umubumbe w’isi ugira ibyerekezo kandi tuzi neza ko Isi ari uruziga. Twese dufite umudendezo wo guhitamo ibyo twemera bityo rero kuri njye rwose nemera ko nta mana ibaho.

Nta muntu, nta kintu na kimwe cyaremye isanzure, nta kintu na kimwe kigena aho tujya n’aho tuva muri iri sanzure. Nta juru ribaho, nta buzima nyuma y’urupfu bubaho gusa nishimira ko isanzure riteye neza kandi risobanutse.”

Stephen William  Hawking yavutse muri 1942. Amaze gukura yaje kurwara indwara ifata ubwonko n’uturandaryi nyabwonko bita amyotrophic lateral sclerosis (ALS), ubu yaramumugaje agendera mu igare rikoranye ikoranabuhanga rihambaye rimufasha gukora hafi buri kintu cyose harimo no kwandika ibitabo bya Physique theorique.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Iki kimuga na papa bose nibamwe,nibitekerezo nibimwe.
    nibyo kuyobya abantu,gusa batandukanyiriza mukujijisha
    naho ubundi nibwe.
    none papa haraho byanditse Ngo papa wa 1 ? Kugirango tuzabone abakurikiye? Tuziko habayeho papa yohan Paul 2.uwambere ninde? Hazagire umubwira wukiristo,nzahita
    nemerako papa atari umukozi washitani.papa nakiriya kimuga nabakozi bashitani.ninkuko umwe yaba umujura undi akaba umwicanki,ariko bose bakorera chebuja satani.ibyikirere bitwaza nimana yakirebye izi nuburyo abayituye tubaho,yaduhaye umwuka tutagura.mana shimwa.

    • Nuko ibya kiriziya y’i Roma utabizi naho Jean PaulI yabayeho yari umufaransa ahubwo yamaze igihe gito yicwa n’uburwayi. Nukenera ibindi bisobanuro kora ubushakashatsi k’Ubupapa we guhakana no gusebya ibyo utazi!!

      • Ntabwo Jean Paul II ari Umufaransa ni uwo muri Pologne. Uyu upfuye ejo bundi muri 2005 ntimuzi amateka ye ?? Mujye musoma mbere yo gutanga ibitekerezo kandi mukore ubushakashatsi. Ntekereza ko PAPA uriho ari uwa 265 Naho uriya utazi Umupapa wa mbere wabayeho yari akwiriye gusubira mu ishuri no kwiga neza ibyo yemera. Thx !!!

        • Umva Mwizerwa! Jean Paul wa mbere yabayeho kandi yari umufaransa! Si ndi umukatolika ariko ndi umunyamateka! Ntabwo ari Jean Paul2 navugaga uretse ko naditse L instead of I. Naho Charles Wotjla(JP2)ndamusobanukiwe neza! Ikindi kandi Petero intumwa ntaho ahuriye n’ubupapa ntiyigeze anagera i Roma!!

          • Ndagusetse rwose, Petero intumwa yageze i Roma n’ikimenyi menyi niho yanaguye, naniho ashyinguye. yaguye ku rubuga rwamitiriwe aho Papa usanzwe asomera Misa y’Abakirisitu. Bamubambye bamucuritse nyuma yo kubyisabira. Muri icyo gihe ntabwo bitwaga Abapapa ariko kuva kuri Papa wa 8 niho batangiye kubita ABAPAPA; ahubwo ibaye wari uvuze ibindi naho rwose aho ho niba uri umunyamateka uzakore ubushakashatsi.

    • Mbonye ko ufite Ubumenyi buke kuri Kiliziya Gatolika. Papa wa 1 ni Petero intumwa hagakurikiraho LINI uba mu mabaruwa Pawulo yagiye yandika hagakurikira Anaclet, Clément, Evariste ukageza kuri uriya uriho nonaha. Ujye usoma sha !!!!

      • Papa Jean Paul wa I yabayeho, yitwaga Albino Luciani ni umutaliyani yavutse kuwa 17 October 1912 apfa kuwa 28 September 1978),aba Papa kuwa 26/08/1978 apfa hashize iminsi 33 abaye Papa. Soma neza ureke guhubuka, bavuze Papa Jean Paul I ntabwo bavuze Papa wa mbere

      • Ariko se murapfa abapfuye NGO bit agenda bite ? simvuze ko muri abapfu ,ariko ibya papa n’abe bafite icyo bagamije kandi kumwe n’ibafasha bazabigereho . naho MWe muri victime pe .

  • Wamugani, niba uyu atemera Imana kandi ko ari injijuke yandika ibitabo mu bya Physique Théorique, kuki iyo Physique yiga cga ashakishirizamo atarayikora neza ngo agree no kuri Phyisique Pratique ngo noneho nawe avumbure icyamukiza iriya ndwara ye yo mubwonko yamumugaje? Ahubwo se ntimwumva ko ubumuga bwo mubwonko bwamumugaje, none se murumva hari ibintu bizima yatekereza ubwonko bwarangiritse. Mwumva ko ibyo akora byose abifashwamo nikoranabuhanga, wabona hari akamashini bamushyize mubwonko nyine kamufasha. Nawe ntiyibereyeho none araragira Isi yose nk’inka ngo BEEEEEEHHHHHH. Ahubwo Imana yararebye abona azayobya benshi nagumana ubwonko butekereza nabi, ihitamo kumumugaza tu. Ubushakashatsi bwe se ko butamuvura, cga ngo abe yaravumbuye icyo umuntu yakorera uwe ngo adapfa, cga se kuki atavumbuye icyatuma umuntu adapfa. Cga se kuki atavumbuye icyarema umuntu akaza asa nkabantu bafite umubiri nk’uyu wacu ngo anatekereze bya original atari byabimashini ba programamo ibiroko bikoreswa na za telecommandes gusa. Nizo koranabuhanga ntawazikoresha ngo areme umuntu ufite umubiri nk’uyu wacu, bazigukora ibirobo n’abya biplastique bambika imyenda mumaduka gusa, naho kurema umuntu nyamuntu uhumeka uyu mwuka dufite, umubiri no gutekereza kimuntu byarabananiye. Utazashishoza azayoba byo. Imana Rurema izajye ibidufashamo, iduha ubushishozi buturuka kumbaraga zayo.Naho ubundi iri terambere riraza kudukoraho nitutaba maso da.

  • UYU MUHANGA NKUKO BAMWITA, NAKAMUBAJIJE NIBA BISHOBOKA KO UBWATO BWIKOREYE AMAKONTINERE ARIMO IBICURUZWA BUVUYE CHINA BUZA AFRICA BWAKWIHAGURUTSA KU CYAMBU BUKUMBUKA INYANJA NTA MUNTU UBUTWAYE CG SE UBUKORESHA YIFASHISHIJE RYAKORANABUHANGA RYABO,
    niba ibyo bidashoboka mu bwenge bwamuntu NIGUTE NONEHO ISI YIKOREYE IBYO BYOSE(INYANJA,IMISOZI,IBIRUNGA…….)IHORA IZENGURUKA YIJYANA kdi KUMUVUDUKO UDAHINDUKA KDI KU MURONGO UMWE(ORBITE) IMYAKA AMAMIRIYARI NKUKO BO BABYEMERA??
    BUGACYA BUKIRA NTAGUHINDUKA KUKUREMWA KWAYO??
    IZO NGUFU ZIKORA IBYO NIZO ZIVA KU MANA(IBUTAGATIFU NUBWIMANA YO NZIZA MUKUREMA IRI KURE YIBYO ABAHAKANYI BAYIHIMBIRA)

  • Paul6
    Urababaje. ..kwiyita umunyamateka ariko ukavuga ibipfuye amatwi bigaragaza ubuswa. Jya usoma ubaze mbere yo kavuga. Uyu muntu uvuga ngo nta Mana ibaho mubanze murebe uko ameze mwibaze. Ubwe ntiyivuye ariko ngo isi ntizarenza Imyaka 1000. ..Jean Paul I yari umutaliyani akitwa Lusiyani
    Isi izorekwa n’ubwirasi. …utazi ikimuhatse areba igitsure imboro ya se.mwihanganire uwo mugani

  • Pope John Paul I
    From Wikipedia, the free encyclopedia
    Servant of God, Pope
    John Paul I
    Pope John Paul I from window (cropped).jpg
    John Paul I in 1978
    Papacy began 26 August 1978
    Papacy ended 28 September 1978
    Predecessor Paul VI
    Successor John Paul II
    Orders
    Ordination 7 July 1935
    by Giosuè Cattarossi
    Consecration 27 December 1958
    by John XXIII
    Created Cardinal 5 March 1973
    by Paul VI
    Personal details
    Birth name Albino Luciani
    Born 17 October 1912
    Canale d’Agordo, Belluno, Veneto, Kingdom of Italy
    Died 28 September 1978 (aged 65)
    Apostolic Palace, Vatican City
    Previous post

    Pro Vicar General of Belluno (1948–1954)
    Vicar General of Belluno (1954–1958)
    Bishop of Vittorio Veneto (1958–1969)
    Patriarch of Venice (1969–1978)
    Vice-President of the Italian Episcopal Conference (1972–1976)
    Cardinal-Priest of San Marco (1973–1978)

    Motto Humilitas (Humility)
    Coat of arms {{{coat_of_arms_alt}}}
    Sainthood
    Venerated in Roman Catholic Church
    Title as Saint Servant of God
    Attributes Papal vestments
    Patronage Catechists[1]
    Other popes named John Paul
    [show]Ordination history of Pope John Paul I

    Pope John Paul I (Latin: Ioannes Paulus I; Italian: Giovanni Paolo I), born Albino Luciani[a] (Italian pronunciation: [alˈbiːno luˈtʃaːni]; 17 October 1912 – 28 September 1978), served as Pope from 26 August 1978 to his sudden death 33 days later. His reign is among the shortest in papal history, resulting in the most recent Year of Three Popes, the first to occur since 1605. John Paul I remains the most recent Italian-born pope, ending a succession of such popes that started with Clement VII in 1523. He was declared a Servant of God by his successor, Pope John Paul II, on 23 November 2003, the first step on the road to sainthood.

    Before the papal conclave that elected him, he expressed his desire not to be elected, telling those close to him that he would decline the papacy if elected, but upon the cardinals electing him, he felt an obligation to say “yes”.[2] He was the first pontiff to have a double name, choosing “John Paul” in honour of his two immediate predecessors, John XXIII and Paul VI. He explained that he was indebted to John XXIII and to Paul VI for naming him a bishop and then a cardinal, respectively. Furthermore, he was the first pope to add the regnal number “I”, designating himself “the First”.

    His two immediate successors, John Paul II and Benedict XVI, later recalled the warm qualities of the late pontiff in several addresses. In Italy, he is remembered with the appellatives of “Il Papa del Sorriso” (The Smiling Pope)[3] and “Il Sorriso di Dio” (The smile of God).[4] Time magazine and other publications referred to him as The September Pope.[5] He is also known in Italy as “Papa Luciani”. In his town of birth, Canale d’Agordo, there is a museum that has been made and named in his honour that is dedicated to his life and his brief papacy.

Comments are closed.

en_USEnglish