Digiqole ad

Gufasha abababaye si inshingano z’abanyarwanda bamwe, n’abahanzi biratureba- Platini (Dream Boys)

 Gufasha abababaye si inshingano z’abanyarwanda bamwe, n’abahanzi biratureba- Platini (Dream Boys)

Nemeye Platini na Mujyana Claude cyangwa se TMC nibo basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys.

Nemeye Platini na Mujyana Claude cyangwa se TMC nibo basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys. Basanga igikorwa cyo gufasha abababaye kitareba abantu bamwe gusa ahubwo cyakabaye nk’ihame mu bahanzi.

Nemeye Platini na Mujyana Claude cyangwa se TMC nibo basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys.
Nemeye Platini na Mujyana Claude cyangwa se TMC nibo basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys.

Iri ni rimwe mu matsinda amaze kuba ubukombe muri muzika nyarwanda. Ibyo bishimangirwa n’indirimbo zabo zakunzwe kuva batangira umuziki by’umwuga ahagana muri 2009 kugeza ubu mu 2016 zikiri mu mutwe y’abakunzi babo.

Uretse kuba bafite indirimbo zimaze igihe zikunzwe, ni bamwe mu bahanzi bafite album z’indirimbo zabo zigera kuri esheshatu. Bitarakorwa n’undi muhanzi uretse Riderman nawe uri mu myiteguro yo gushyira hanze album ya gatandatu.

Platini nk’umwe mu bagize iryo tsinda, yabwiye Umuseke ko bikwiye ko abahanzi muri rusange bakwiye kumva ko ari inshingano za buri wese kwita ku bababaye kuko umuhanzi ukoze atyo aba atanze umusanzu mu kubaka igihugu.

Ati “Gufasha abababaye uretse kuba ari inshingano ya buri mu nyarwanda, natwe abahanzi biratureba. Hari ibyo tudakwiye kwirengagiza nk’abatari mu gihugu. Gahunda zose za leta ziratureba”.

Yunzemo avuga ko bidasaba ubushobozi buhambaye ku girango ugaragarize umuntu ko umwitayeho. Ko icy’ingenzi ari ukumwereka ko umuzirikana aho yaba ari hose.

Akomeza avuga ko n’ubundi abahanzi basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye birimo kuremera abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, gusura abarwayi kwa muganga ,ndetse no kwita kubatishoboye.

Ariko ngo byakagombye kurushaho kuba umuco kugirango bazasige umurage mwiza ku bandi bahanzi bato babyiruka ubu.

Dream Boys nyuma yo gushyira hanze indirimbo bise ‘Bucece’ mu buryo bw’amajwi (Audio), bavuga ko mu minsi mike baza ni gushyira hanze amashusho yayo. Ndetse ko ibikorwa byo gukora umuziki birimbanyije.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish