Digiqole ad

Episode 54: Eddy yabonye umuherwe umushyira mu mitungo ye…Byamurenze

 Episode 54: Eddy yabonye umuherwe umushyira mu mitungo ye…Byamurenze

James yasigaye areba mu maso ya Fille imbaraga yari afite ziramushirana yicara hasi umutima usobekwa n’agahinda, fille nawe ni bwo yabonye umwanya wo gutekereza neza agaciro k’imitima  ari kwangiza yibwira ko  ashaka umutuzo muri we!

Ubwo Fille nawe yabonye ibibaye, nawe aba yicaye hasi mbura aho mpera ngo mbafate mu mugongo, ntawakumva akababaro numvaga mfite ko kubona James yicaye hasi, nahindukira nkabona na Fille…

Njyewe- “Bro, pole basi dore hano turi mu bantu benshi, ihangane uhaguruke ndetse uhagurutse na Fille nta mpamvu yo guta ibaba ku gasozi uri James!

Ubwo James yaranyumviye arahaguruka anyuraho arakomeza ahagurutsa Fille ntacyo avuze ahita acaho yerekeza ku muhanda nanjye ndamukurikira, Fille tumusiga aho.

Twageze ku muhanda ntegera James moto ijya iwabo Kimisagara, birumvikana yari amaze iminsi hafi itatu atahagera, yagombaga gutaha akaruhura umuhangayiko  Famille ye.

Amaze kugenda najye nahise mfata indi moto ndataha! Nageze mu rugo  ako kanya mpita mpamagara James ngo mubaze niba yagezeyo  anyitaba vuba

James- “ Hello  Bro!”

Njyewe- “Bite My  Brother, wageze mu rugo se?”

James- “ Nibwo nkigera yo gusa ndumva nta mahoro!”

Njyewe- “birumvikana Bro, kandi ihangane  ibyo ni ibyanditswe byawe biri gusohora, gusa ngushimiye ko wanyumviye kandi ukemera guca bugufi mu gihe gikwiye!”

James- “ Bro,nanjye nibwo ndi kubona neza agaciro n’amahirwe nagize yo kugira umuntu nkawe  i ruhande rwanjye,ubu nibwo ndi gutekereza iminsi itatu maze mpangayitse kubera Fille, nkongera kumuha agaciro kuko nzi ko nawe amaze igihe atecyereza kumbuza umutuzo we yita gushaka ibyishimo by’umutima we!

Njyewe- “ Bro,nicyo bita urukundo rero ,aho niho mbona ko umutima ariwo ufite uburenganzira ku bwenge bwa muntu, aho umuntu aha agaciro ikibi ngo agere kucyo umutima ushaka!”

James- “ Bro,mbabajwe n’umwana w’umukobwa unyangiye ubusa!”

Njyewe- “ Bro, ihangane niko ubuzima bumera, agasaro keza watoye ugakora uko ushoboye kose ngo ukabike neza, nubwo gatakaye ariko uracyafite amaso ngo urebe aho katakaye wongere ugatore!”

James- “ Bro, ariko buriya ayo magambo yose uyakura he Man, uzi ko mba numva mbibona gutya mu maso!”

Njyewe- “hhhhhh, ntiwumva se ako kantu Bro, byose biva mu guha agaciro wowe ndetse n’abazagukomokaho!”

James- “ Nibyo Bro,buhoro buhoro ugenda umpindura!”

Njyewe- “ Urakoze cyane James! ngaho tuza kandi ndahari nta mpamvu yo kumva ko uri  wenyine, ufite umuvandimwe Eddy!”

James- “ Thank you Bro!”

Nahise nihina mu buriri vuba  ndasinzira, nakangutse mu gitondo mbona izuba ryakaze, ndabyuka mfata akadobo nogeragamo ndasohoka nkigera ku muryango mbona Mignone arenga.

Sinzi ukuntu yahindukiye duhuza amaso arahagarara ndambura ukuboko ndamupepera ngo mwereke ko nta mutima mubi mufitiye.

Aho kunyishyura akomeza kundeba gusa, mba ndakomeje njya kuri robinet ndunama mvoma utuzi ngihaguruka nsanga Mignone ahagaze hejuru yanjye!

Mignone- “ Ariko Eddy usigaye uba hehe!?”

Njyewe- “ Eeeh Migno, nibera hano rwose !”

Mignone- “ hhhh, icyumeru cyose koko?”

Njyewe- “ Yego pe ! mwaranshatse se?”

Mignone- “ Uuuuuh yego!”

Njyewe- “ Oooh byiza kabisa biranantunguye tu!”

Mignone- “ Ariko Eddy ubundi uteye ute? , ahaaaa… njyewe narumiwe, nta no kwigarura!?”

Njyewe- “ Eeeeh kwigarura gute se Migno?”

Mignone- “ Ariko Eddy ntukijijishe kandi nyine nawe ubizi ko twatandukanye nabi!”

Njyewe- «  Ariko buriya ni kuri wowe! kuko  kuri njye ni amahoro masa, nzi ko kuba bitarakunze ko nkomeza gukora iwawe bitambuza kugufata nk’umuntu namenye kandi ntifuzaga kubura, ni yo mpamvu numva ko tutatandukanye nabi ahubwo byabaye ngombwa ko hari igihinduka mu mibanire yacu.”

Mignone- “Eddy ibyo nibyo bituma nanjye mporana icyasha ku mutima ,nari nzi ko uko biri kose umutima wanjye uzatuza nkwivanye iruhande  ku bwo kwanga ibyo nagutegekaga, ariko kuba warenyeretse ko wakwemera kuguma gutyo wimereye nibyo byatumye mbura amahwemo nkakubaha nk’umuntu.”

Njyewe- “ Migno, humura wumve utuje kandi ukomeze ukore cyane utere imbere. »

Mignone- “ Eddy igitumye nsubira inyuma urakizi se?”

Njyewe- “ Migno ,ntacyo nzi! nakibwirwa n’iki se? »

Mignone- “ Ni umuntu umaze iminsi agushaka.”

Njyewe- “ Ngo anshaka!?”

Mignone- “ Yego! yakomeje kukumbaza nkabirenza ingohe ariko bibaye ngombwa ko umutima unkomanga.”

Njyewe- “ uuuuuh ni inde se?”

Mignone “ Eddy, nyine urabona wa muryango twegeranye hariya ku kazi, harimo umu Papa ufite iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi, nyuma y’uko ugenda yahoraga akumbaza nkica amatwi ariko ubu biranze.”

Njyewe- “ Eeeeh ok, none se na n’ubu aracyakumbaza?”

Mignone- “Yiiiii! Na n’ubu sha, ahubwo niba ufite umwanya ngwino tujyane wumve icyo akubwira.”

Njyewe- “ Ok, nta yindi gahunda nari mfite gusaaaa, nako reka tujyane tu.”

Mignone- “ Yooooh Eddy unyibukije Ben! Eddy buriya nakomeje kuzirikana igihango natatiriye ngahemukira impanuro za Ben! ni ukuri mbabarira.”

Njyewe- “ Migno, humura narakubabariye kandi nawe urabibona ko igihe uziye usanze nkiri Eddy wa cyera, ahubwo wenda tuzashaka umwanya tubiganireho ,reka nimeneho amazi  ubundi tugende.”

Mignone- “Eddy disi!, yego sha!”

Nahise ngira vuba vuba  murabizi iyo wari wabuze amerekezo ukaba ubonye gahunda  ukuntu ubyitaho.

Koga sinatinze, mvuyeyo nkubitamo agapantalo  n’agashati ubundi njye na Mignone  twerekeza mu Mugi.

Mu nzira,  Mignone nta byinshi twavuganye kuko yasaga nk’uwitinye kubera amateka yanjye nawe muzi, gusa njye narabibonye ndamugarura nzana twa du stories yakundaga, tugerayo bidatinze, twinjirana aho yari yambwiye.

Ninjiye nisanga kuko nkiri muri sollon ya Mignone nakundaga kujya kuvunjishayo, ubwo  nsuhuza Paul Umu Papa wari utuje cyane.

Paul- “ Eeeeh bite sha.”

Njyewe- “ Ni byiza Papa.”

Paul- “ Ese ko wagiye udasezeye sha,twabanye nabi.”

Njyewe- “ Oya Muze, ahubwo buriya.”

Mignone- “ Oya ninjye wabiteye nako Eddy ararengana.”

Paul- “ Eeeh  harya witwa Eddy sha.”

Njyewe- “ Yego Muze ni ko nitwa.”

Paul- “ Ok! Migno, urakoze ngaho reka mvugane n’umuhungu wanjye.”

Ubwo Mignone yahise adusezera acaho nanjye nkomeza gutungurwa n’urugwiro nasanganye Umusaza usheshe akanguhe.

Paul- “Niko se  sha, ko nagushatse ngo tuganire nkakubura bite?”

Njyewe- “ Muranyihanganira sinabimenye.”

Paul- “ Eeh nta kibazo, niko se sha , ko naganiriye na Mignone akambwira ko uri umwana mwiza wo kwizerwa , nibyo?”

Njyewe- “ Ntabwo yababeshye Muze.”

Paul- “ Hari akazi ufite se ubu ko wavuye kwa Mignone?”

Njyewe- “ Oya…oya ntako Muze! cyakora nzi gukanika.”

Paul- “Hhhhh, none se ntabwo wigeze ugira amahirwe yo kwiga?”

Njyewe- “Narize rwose ayo mahirwe nanjye yangezeho.”

Paul- “ Wize iki se sha ?”

Njyewe- “ Nize ibijyanye n’ubwubatsi.”

Paul- “ Eeeeh! nuko nuko sha, ahubwo niwowe nari ntegereje, icaramo hano muri contoire tuganire.”

Ubwo nahise ntambuka ariko ntabyumva neza, ndicara.

Paul- “ Ni ko sha, buriya nakomeje kukwitegereza igihe wari uri  gukora hariya kwa Mignone, mbona uri umwana ucishije macye umuntu yakwizera, nyuma ni bwo namaze iminsi ntakubona mbaza Mignone ambwira ko utakihakora  numva muri njyewe ndababaye musaba ko yazakunzanira byashoboka nkaguha akazi ukamfasha , dore ko njye nisaziye.

Uko undeba uku, mfite ibikoresho byinshi by’ubwubatsi, usibye kuba ncururiza hano, mfite n’isoko natsindiye rya kugemurira  company yubaka amazu menshi hano muri Kigali.

Ubwo wize kubaka  rero wajya umfasha gushaka ibikoresho byiza, ndetse nkabiguha ukabijyana aho babishaka, ariko aho nifuza kugushyira cyane ni kuri iyo company kuko  90% y’ibyo nshuruza nibo babitwara, urabyumva gute musore?

Gutungurwa no kwacyira n’ibintu bibiri biryohera umutima bikanawuvuna, nabuze icyo mvuga ibyishimo binzamukamo, ndavuga nti AMEN!!

Paul- “ Watangira gukora none.”

Njyewe- “ Cyane rwose.”

Paul- “ Umushahara wo turagirana ka contract ariko ndumva nagutangiza 80 000 Frw kuko uba muri Kigali, nyuma nkazakongeza!”

Ubwo nahise nsubiramo ngo Amen! Poul araseka  nanjye ibyishimo binyuzuramo, turahaguruka twerekeza ku modoka yayindi bita Daihatsu yari iri hanze, Poul anyereka umuchoferi.

Paul – “ Uyu yitwa John ni we  muchoferi muzakorana ingendo nyinshi, n’ubu aka kanya murajyanye, urakorera kicukiro aho ya company nakubwiye iri kubaka. Akira 5000Frw ya communication, Akazi keza.”

Mbega gutungurwa! burya igihe cyose ukiriho ntuzigere wicara ngo utecyereze ko bidashoboka, ahubwo rambura inzira yawe ukore neza ibyo ufite uyu munsi, bizaguharurira inzira y’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza wifuza!,Ubwo umusore wanyu Eddy mba nicaye mu modoka mu mwanya w’imbere nkinga umuryango, mfata ku kanyirayo imodoka irahaguruka…………….

Indi Episode ni ejo mu gitondo

38 Comments

  • Amen pe

  • Amen

  • Bonne chance musore.

  • Amazing kabsa birimo biraza JAmes nabimenya azishima rwose.

  • Wow Imana igira neza pee mugihe Gikwiye Eddy yongeye kubona umubyeyi.. ndobona ubuzima bwe bugiye guhinduka bukaba bwiza birenze ibyo yigeze atekereza. Naho Mignone arakuze azi gushishoza nubwo yari yarashatse kuba mubi yaragifite umutima wubumuntu. Good luck Eddy, this is your time!

  • Uyu musaza yitwa Poul cyangwa Paul? Ndabona Eddy ibintu bihindutse

    • ndibaza ko ari Paul (TYPING ERROR). ndifuza ko ibya fille djalia abimenya kandi bakanamwirukana murugo, then james agasubirana numukunzi we.

  • Uwiteka abibemo rwose uce ukubiri no guhangayika
    .

  • Ndishimye rwose imana isubiriza igihe ntawiheba agihumeka

  • Ooooh Mon Dieu!!! Gloire à toi Seigneur Jésus. Eddy Imana iri kumwe nawe pe.

    • mbega ngo ndishima ndumva umunezero impande zose!!!!edddy ngo baca umugani ngo ntawuvuma uwo Imana yahaye umugisha,crg Imana irahari kandi ugufitie imigambi myiza cyaneeee,james Imana ishimwe ko ikweretse umwanzi wawe humura biraza gukemukema

  • wa mugani Eddy ntabura imigozi imuzirika n’ ubwo icika vuba bwose!!!

  • Byiza kbs

  • Always there is hope disi iyo umuntu agihumeka umwuka w’abazima, Imana iteka ryose idushakira ibyiza gusa courage Eddy uzakomeze kuba indahemuka kandi always ujye uharanira kuba inyangamugayo. James bibaho urukundo ninkurugamba ntibyoroshye, arko ukuri ntigutsindwa kandi niyo ukoze amakosa ugaca bugufi Imana iragufasha Fille va mubuyobe bwa satani,… mujye mudushyiriraho buri munsi episode 2. Thank you

  • Big AMEN

  • Amen pe

  • woooaaaaaaahh Eddy!! nanjye reka ngufashe kuvuga amen! iri ni itangiriro kdi sinshidikanya ko ibyiza cyn biri imbere. komeza inzira y’ubutwari watangiye

  • Amen amen amen hareluyaaaaa

  • Imana ishimwe cyane rwose, kubona yibutse Eddy igufitiye umugambi.
    kandi na Mignone Imana imubabarire kuko siwe. urabona ko nawe afite umutima wa kimuntu.

  • WOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOOO

  • Ndishimye cyane narindigusoma numva amarira araguye courage musore

  • Oya njye , Ndifuza ko Fille yisubiramo, agasaba imbabazi abo yahemukiye kandi aribo bamufashije kugera aho ageze. Nibwo yazabona umutuzo kandi akabona umugirira icyizere akamuhumuriza umutima, akanabibonamo Imigisha.

  • AMENA PEE Imana isubiriza mukwiheba

  • NDISHIMYE PE NDANGIJE GUSOMA IBINEZANEZA BYANYUZUYE SAWA BONNE CHANCE

  • Amen, Amen uw’Imana yahaye iramuhata.kd ngo Imana ieaguha nti mugura kuko muguze yaguhenda.nukuri iyi nkuru irashinishije pe kd irigishije..Imbuto z’umugisha zeea ku giti cy’umuruho.wowe ugishaka kujya kuri grp inshuti za Eddy wahamagara kuri 0782848247.ohereza ubutumwa bugufi cg uyihamagare.ushyirwe kuri grp inshuti za Eddy.murakoze

  • Ikiniga kiranyishe!! You episode irandangije neza neza

  • Ikiniga kiramfashe pe. Iyo episode ni ukuli ni nziza pe

  • sha nari naririnze gutanga comment kuri iyi nkuru ark rwose pe iyi yo inkoze kumutima!!!! Amen amen!! eddy uzabaho neza sha!!

  • Ooh my God. Mbese kwicisha bugufi hari ikigizi biranga? Ahubwo bikubyarira inyungu nyinshi mu buzima Eddy komeza utsinde muvandimwe. James ngicyo icyo bita urukundo nyarwo ari ruratsinda humura Djalia murasubirana Fille azicuza kd mumbabarire cyane.

  • C’est tellement amusant,Eddy courage et bne chance,Amen!!!!

  • yowe mbega byiza gusa ndababaye kubera ibi byose agiye ubigerho grand mere adahari na Sandra ngo baterwe ishema n’umwana wabo mbega agahinda ngize gusa Grand mere inzozi zigiye kuab impamo uvu kuri jeans ugenda kuri tissus nayamodokari ube urayiguze yooo byose ni ukumenya ubumuntu no kwiyorosha

  • Emotion weeee mbega inkuru inshimishije nukuri ikigaragara Eddy Imana irimuruhande rwe kandi azagera kuri byinshi, gusa ndishimye gusa Imana imfashe hariya azaharambe rwose ntazongere guhura nibindi pe, naho Jems natuze biriya bibaho cyane, nifuzako Djalia yazamenya ukuri nibura Fille agahabwa igihano akamenya ko yahemutse.
    Dutegereje indi episode ejo mugitondo.
    Umuseke rwose mwarakoze cyane kubwiyinkuru.

  • WOOOWWWWWW,congs eddy,kdi congs kumuseke!!,ndifuzako episode yejo Djalia yazamo kbsa nkumva icyabivugaho,kdi nsabiye fille imbabazi bibaho murukundo ndetse nokwicwa umuntu akicwa,so mumubabarire kbsa,gusa bamwirukana kwa Djalia hato atazamuha kanywe ukumve ngo akunde yegukane jamus,ejo mugitondo turateegereje ndyamye kare ngo nzinduke ngasoma!!!

  • Woooowww. Kukanyirayo rwose!

  • Waouuuh mbega byiza, nejejwe no kongera kubona Eddy yishimye Amen. Ndakuze kumyaka 33 ariko mubuzima sindabona umuntu umeze nka Eddy, James afite amahirwe yo kugira inshuti nziza. Byari bikwiye kubera isomo buri wese usoma iyi nkuru tukagerageza guhindurwa nibyiza tuyibonamo kuko byatuma duhindura inshuti, abaturanyi, nimiryango yacu maze ikiza kikaganza ikibi.

  • Sinahwema gushimira umuseke kuko muri abarimu beza.

  • AMEN EDDY IMANA ISHOBORA BYOSE

  • Mwiriwe, buri gihe nyisoma ndi uwa nyuma , kuko akenshi ndasoma nkongera nkayisubiramo! Hari abantu banditse numva nemeranyije nabo nanjye numva ngomba kwandika ( Faustin na DUBE). Iyi episode inkozeho ku buryo udashobora kumva! Ndumva igiye guhindura amateka yanjye!! emotion ziranyishe ndumva…..
    Sinzi pe! Iyabaga byashobokaga umuntu akaba uko abyifuza nasaba IMANA umutima nk’uwa Eddy!! Ariko ntibyakunda!!
    Mana wee ndumva wagirarango ni realite, byabayeho ndi kubireba!!
    Byandenze!!

Comments are closed.

en_USEnglish