Month: <span>November 2016</span>

Burundi: Willy Nyamitwe, Umujyanama wa Perezidansi yarusimbutse

Willy Nyamitwe Umujyanama akaba n’Umuvugizi wa Pierre Nkurunziza yarusimbutse aho yatezwe n’abashakaga kumwica ubwo yaravuye ku kazi yerekera iwe ahitwa Kajaga mu murwa mukuru Bujumbura ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere kuya 28/11/2016. Amakuru aturuka i Bujumbura aremeza ko Willy Nyamitwe yakomeretse akaba yahise ajyanwa byihutirwa mu bitaro. BBC ivuga ko umwe mu bamurinda yahasize […]Irambuye

Episode 53: James akubise Fille yihanukiriye…Uwo yatumye amuvuyemo

Ako kanya, tubona umukobwa wari wambaye  ama Lunette yijimye yo mu mwoko bwa Rayban , ipantaro imufashe n’agakweto gahagaze aza adusanga natwe tumuhanga amaso aba aduciyeho ageze imbere arahindukira akuramo Lunette ze aratwitegereza  aramwenyura asubizamo Lynette ahita akomanga ku gipangu cyo kwa Djalia,   Ubwo twe twari tumaze kwambara inkweto agahinda mu maso umutima utakamba kandi wuje […]Irambuye

Inzu z’ibitabo umunani za kera kurusha izindi

Mbere y’uko ibitabo tuzi bibaho, abahanga cyangwa abandi bantu bashaka kubika ibitekerezo byabo bandikaga ku mpu no ku ibumba bakaritwika ibyanditseho ntibizaveho na rimwe. Babibikaga ahantu hamwe bigakora inzu z’ibitabo zifatwa nk’iza kera kurusha izindi mu Isi. 1.Inzu y’ibitabo ya Ashurbanipal umwami wa Ashuri (Assyria) Iyi nzu y’ibitabo yabayeho mu kinyejana cya 7  mbere ya […]Irambuye

U Rwanda rwakiriye inama nyafurika y’abagore bo mu nzego z’umutekano

Kigali – Kuri uyu wa mbere, hatangiye inama mpuzamahanga y’iminsi ibiri y’abagore bo mu nzego z’umutekano  baturutse mu bihugu 37 byo muri Africa, barigira hamwe uko ingamba zo kurwanya ibyaha, cyane cyane ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa zarushaho gukazwa. Muri iki gihe, abagore bo mu nzego z’umutekano bagira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bishamikiye ku […]Irambuye

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza rwatoye abayobozi bashya

Urugaga rw’abaforomo n’ababyaza uyu munsi rwatoye abayobozi bashya basimbura abari bamaze imyaka itatu. Muri uru rugaga rwavuzweho ibibazo byinshi binyuranye, abatowe bavuze ko baje guhangana nabyo, harimo n’ubushobozi buke buri mu mwuga w’ubuforomo n’ububyaza. Muri uru rugaga havuzwemo ibibazo by’imisanzu yakwa abanyamuryango ntibabone icyo akora, ndetse hakaba n’abitwa ‘Clinical officers’ basabye kwinjira muri uru rugaga […]Irambuye

Abana 458 b’abahanga ariko bo mu miryango ikennye bahuriye hamwe

Huye – Abanyeshuri, n’abarangije ayisumbuye uyu mwaka barihirwa n’Umuryango Imbuto Foundation kuko ari abahanga kandi baturuka mu miryango idafite ubushobozi bagera kuri 458 ubu bateraniye mu ihuriro mu rwunge rw’amashuri rwa Leta rwa Butare. Uyu munsi basabwe kurangwa n’ikinyabupfura mbere ya byose. Aba banyeshuri bagiye batoranywa ku bigo bigagaho kubera ubuhanga bagaragaje ariko iwabo badashobora […]Irambuye

Sena yemeje umushinga wambura Police gukurikirana Iterabwoba, Iperereza, Gusaka,…

*Gusaka: Sen Tito ati “Ubwo police nishyiraho Roadblock ukanyuraho ntizagukora mu mifuka?” *Sen. Nepomuscene yibaza uko Police yarinda umutekano w’abantu igakomwa ku iterabwoba… Abasenateri bemeje umushinga w’Itegeko rigena ububasha; inshingano; imitunganyirize n’imikorere bya Police y’u Rwanda. Iri tegeko ryambura Police inshingano z’ubugenzacyaha; gukurikirana iterabwoba n’ibyaha byambukiranya imipaka, gukora iperereza, byose byahawe Urwego rushya rw’igihugu rushinzwe […]Irambuye

I Kibeho bambitse imidari Abarinzi b’igihango imbere ya rubanda

Bakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo nabari biteguye gupfa. Harimo n’abatanze amahoro ya Kristo, banga kurihisha ababaririye imitungo. Nyuma y’umuganda rusange aho mu murenge wa Kibeho bateye ibiti 13 000 kuri Hectares 39 Abarinzi b’igihango batoranyijwe mu murenge wa Kibeho bambwitswe imidari y’ishimwe. Muri bo hari abakoze ibikorwa by’indashyikirwa harimo no kwemera gupfa aho kugira ngo abo […]Irambuye

I Muhanga hashize ibyumweru 2 umuriro ubura…REG ntibisobanura neza

Mu mujyi wa Muhanga hashize ibyumweru birenga bibiri hari ikibazo cy’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi umara igihe kinini cy’umunsi wagiye cyangwa ukaza ucikagurika. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Muhanga buvuga ko bataramenya intandaro y’iki kibazo gusa bukavuga ko gishobora kuba giterwa n’intsinga zishaje. Kuva taliki ya 18 Ugushyingo 2016, mu mujyi wa Muhanga no […]Irambuye

en_USEnglish