Digiqole ad

Aho mumpukiye, intumbero mfite si ukumenyekana mu Rwanda gusa- P. Nyamitali

 Aho mumpukiye, intumbero mfite si ukumenyekana mu Rwanda gusa- P. Nyamitali

Patrick Nyamitali ubu ngo afite gahunda yo kwagura ibikorwa bye atari ukumenyekana mu Rwanda gusa

Patrick Nyamitali wamamaye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ akaza kwerekeza muri secular (izisanzwe), avuga ko aho atangiriye kuririmba indirimbo zisanzwe byatumye amenya byinshi ku buhanzi bwe atari azi.

Patrick Nyamitali ubu ngo afite gahunda yo kwagura ibikorwa bye atari ukumenyekana mu Rwanda gusa
Patrick Nyamitali ubu ngo afite gahunda yo kwagura ibikorwa bye atari ukumenyekana mu Rwanda gusa

Bimwe muri ibyo, harimo kuba hari uwavuga ko umuhanzi utaririmba indirimbo zihimbaza Imana akwiriye gucibwaho iteka.

Nyamara ubutumwa atambutsa hari benshi mu bantu batuye isi bugira icyo bubafashaho ari nacyo Imana isaba abantu kugira imbuto runaka werera mugenzi wawe.

Yabwiye City Radio ko intumbero afite mu muziki we atari ukumenyekana cyane mu Rwanda gusa. Ko ahubwo afite inzozi arimo gushaka gukozaho imitwe y’intoki kandi yizera ko azazikabya mu gihe gito.

Avuga ko agihindura injyana yakoraga, byabanje gusa n’ibimugoyemo ukuntu. Ariko uko yagendaga agisha inama abakozi b’Imana aribo bagiye bamwubakamo ikizere.

Ubu icyo kizere akaba ari nacyo cyatumye ashobora kuvumbura ubuhanzi bumurimo atari azi kuva mbere agitangira kumenyekana.

Abajijwe niba umubare w’abafana yari afite akiririmba indirimbo zihimbaza Imana ariwo agifite ubu, yavuze ko abizi wagabanutse. Ariko ko uwo afite ubu nawo uzagera aho ukiyongera kubera uwo azaba we.

Nyuma y’aho yari aherutse gushyira hanze indirimbo yise ‘Can You’, mu gihe gito cyane yahise ashyira hanze iyo yise ‘Wallah’.

Mu bamaze kuyumva bakaba bavuga ko Nyamitali ari umwe mu bahanzi u Rwanda rufite bashobora kuba baririmba injyana iyo ariyo yose. Aho kuba yamenyekana mu njyana imwe gusa.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ahhh.NYAMITARI NAWE ABAYE NKA MANI MARTIN NDABONA YAMBAYE N,AMAHERENA
    GUTANGIRIRA MU MANA UGASOREZA HARIYA NI DANGER

Comments are closed.

en_USEnglish