Digiqole ad

Gukora umuziki nta mpano ni nko gushakishiriza mu murima ibyo utahinze- V.Rukotana

 Gukora umuziki nta mpano ni nko gushakishiriza mu murima ibyo utahinze- V.Rukotana

Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki wigeze gutsinda irushanwa rya ID ritegurwa na King James riba ngaruka mwaka, avuga ko kuza mu muziki ushaka kwamamara gusa nta mpano ari ugushakira ikintu aho utakibitse.

Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki
Mporera victor Rukotana ukoresha izina rya Victor Rukotana mu muziki

Akaba abisanisha n’umuhinzi ujya mu murima gusarura ibyo atahinze ndetse abizi neza ko nta n’icyo yabibye. Icyo akora ari uguta umwanya we mu gihe yakabaye arima umurima akazaba abiba ibyo azi neza ko azasarura.

Uyu muhanzi mushya mu njyana ya Afrofussion, ubu ari mu bahanzi binjijwe muri Gakondo group ihagarariwe na Massamba Intore.

Nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye ya kabiri yise ‘Inzozi’, uburyo abona yakiriwe n’abantu ngo nibyo bimwereka ko abantu bakunze impano cyane kuruta uko hari uwaza hari ibyo arata bindi.

Rukotana yabwiye Umuseke ko aho umuziki w’u Rwanda ugeze bitoroshye kuba wabona aho umenera nta ngingo ufite ikurengera ngo umenyekane.

Muri izo ngingo akaba avuga ko harimo kuba ufite impano, kuba ufite imyitwarire myiza, no kuba ushobora kubahiriza igihe mu gihe ufite igitaramo kandi utegerejwemo n’abantu benshi.

Ibi byose ku muhanzi ubyujuje, bimworohera cyane kugira umubare munini w’abakunzi b’ibihangano bye kuko ntaho babona bahera bamugaya.

Akomeza avuga ko injyana arimo gukora atari nshya mu Rwanda. Ahubwo ashaka kuyikora mu buryo bwa Kinyarwanda akaba yagira umwihariko we nk’umuhanzi mushya byanatuma amenyeka vuba.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish