Digiqole ad

Rayon, TP Mazembe, Gor Mahia na Yanga zirahura muri Star Times Cup Tanzania

 Rayon, TP Mazembe, Gor Mahia na Yanga zirahura muri Star Times Cup Tanzania

Rayon Sports ubu iyoboye urutonde rwa Shampiyona, mu gihe mukeba wayo, APR FC iri ku mwanya wa Gatanu

Muri Tanzania hagiye kubera Star Times cup. Rayon sports yatumiwe kandi izahahurira n’amakipe akomeye muri Africa, ngo bizayifasha kwitegura CAF Confederations Cup 2017.

Rayon sports
Rayon sports

Hagati ya tariki 6-23 Ukuboza 2016, i Dar es Salam hazabera irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru w’ama-club, ryateguwe na Star Times Tanzania. U Rwanda ruzahagararirwa na Rayon sports.

Muri iri rushanwa ngarukamwaka Rayon izahahurira n’amakipe nka KCCA yo muri Uganda,  TP Mazembe yo muri DR Congo, Liga Desportiva yo muri Mozambique, Gor Mahia yo muri Kenya, Vital’O y’i Burundi, n’amakipe yo muri Tanzania arimo Yanga Africans ya Haruna Niyonzima.

Uzegukana iri rushanwa azahembwa amadorali ya America 50 000 (40 414 000 Frw), ikipe ya kabiri ihabwe ibihumbi 30$, naho umukinnyi witwaye neza ahembwe 2 000 $.

Umuseke wabwiwe n’umunyamabanga wa Rayon sports Gakwaya Olivier ko babonye ubutumire kandi biteguye irushanwa.

Gakwaya yavuze ati: “Badutumiye muri Star Times Cup uyu mwaka izabera muri Tanzania. Tuzunguka mu buryo bubiri. Icya mbere, tuzabona imyiteguro myiza y’irushanwa mpuzamahanga kuko tuzahagararira u Rwanda muri CAF Confederations Cup izatangira muri Mutarama 2017. Tuzabona umwanya wo kwipima n’amakipe akomeye arimo n’ayo dushobora gutombora.

Icya kabiri, tuzanunguka mu buryo bw’amikoro kuko abateguye irushanwa bazatwitaho muri byose, kandi uzaryegukana azahembwa bishimishije. Ndumva rero twitwaye neza hari n’icyo twakurayo mu buryo bw’amafaranga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubutumire babubonye bunyuze mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, bityo imikino ya shampiyona bagombaga gukina hagati muri ayo matariki (Mukura atariki 16 na Musanze tariki 24 Ukuboza), imikino igomba gusubikwa, ikazakinwa Rayon sports yagarutse.

Star Times Cup yabereye mu Rwanda mu Ukuboza 2015, yegukanwa na AS Kigali itsinze Mukura VS ku mukino wa nyuma.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rayon sport yacu ibonye umwanya wo kwigaragaza rwose Abakinnyi bagiye kwigaragaza ndetse Abafite Impano zitandukanye n’Izabandi ni umwanya wabo. Rayon oyeeeeee!

  • Gikundiro izabikora nkuko yabikoze 1993,ikubita ally hiry yomubarabu,present habyarimana agahita ayemerera imodoka nini yokuzajya igendamo.rayoooooo yacuuuu ohhhhhhhhhhhhhh tukuri inyuma.mwana wababyeyi boseeeeeeee

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru ariko mujye mugerageza mwohereze umunyamkuru ufotora abazanire ifoto yo muri uyu mwaka w’imikino. None se ndugu yangu iyo ufashe ifoto irimo Tubane James,ugashyiramo Imanishimwe Emmanuel ubona utarimo gutera urujijo mu basomyi bawe?
    Mugerageze mujye mwohereza Cameraman cg photographe ku bibuga bityo mugire amafoto abafasha kunoza akazi kanyu. Mugire amahoro .

    Umusomyi wíkinyamakuru Umuseke.

Comments are closed.

en_USEnglish