Digiqole ad

Nyamata: ‘umujura’ yateshejwe ariruka agwa muri WC arapfa

 Nyamata: ‘umujura’ yateshejwe ariruka agwa muri WC arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishyira kuwa kabiri mukagari ka Nyamata y’Umujyi mu murenge wa Nyamata uwitwa Emmanuel Niyomugabo yaguye mu musarani arapfa ubwo yariho yiruka ahunga irondo.

Abaturage muri aka kagari bavuga ko Emmanuel yari agiye kwiba mu mudugudu wa Gatare I agateshwa n’irondo agakizwa n’amaguru ariko ahura n’akaga agwa mu mwobo w’umusarane wari ugicukurwa.

Umwe mu baturage muri uyu mudugudu witwa Byemero Stani yabwiye Umuseke ko batabaye bagasanga uyu mugabo yaguye mu musarani, Police nayo yatabaye imuvanamo ariko basanga yapfuye.

Nubwo hari iperereza rigikorwa ku rupfu rwe, Umurambo we wajyanywe mu bitaro bya ADEPR mu mujyi wa Nyamata.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • ngo barimo gukora iperereza barebe icyamwishe? hahahahhahhhaahhaaaaaaaaaaa baraza gusanga yazize malariya

  • ingaruka z’icyaha.

  • YAZIZE KWIRUKA
    HHHHHHHHHHHH

  • UM– USEKE NAMWE NUBWO TUBEMERA ARIKO NTIMUGAKABYE KBSA,NGO BARIGUKORA IPEREREZA BAREBE ICYAMWISHE KOKO,kdi yishwe nuko yaguye muruwo mwobo??,gusa ubundi birarabujijwe gucukura umwobo ntuwupfundikire,nubwo yarimo kwiba aribii gusa yarakeneye kubaho.RIP

  • Pole kuri we, gupfa Uri mu gikorwa kigayitse nk’icyo, wabona atabonye n’uko asaba Imana imbabazi z’ibyaha!!
    Aliko abantu bacukuraga iyo WC nabo bakwiye gukurikiranwa kuko icyobo bacukuye ntibagitwikire cyateye impanuka yavuyemo urupfu.
    Ikibazo abanyarwanda ntitujya tumenya uburenganzira. Uwo mujura akwiye kurenganurwa, n’ubwo yapfuye.

Comments are closed.

en_USEnglish