Month: <span>November 2016</span>

Episode 55: Mu muhuro, Eddy asezeye kuri Soso mbere y’ubukwe

Nagiye nitegereza umugi nari ndimo ,John umu shoferi mwiza nari mfite agenda amenyereza akazi , muri macye byabaye umunsi wanjye wo guhirwa , twageze Kicukiro aho umu shoferi yanyeretse, araparika ,tuvamo ndasohoka negera umugabo wari uri aho hafi nabonaga asa nkaho ayoboye ibyaberaga aho, mba ndamusuhuje! Njyewe-“salut Boss!” We-“ salut ca va ? bite se?” […]Irambuye

Jimmy Mulisa yagizwe umutoza mukuru wa APR FC

Jimmy Mulisa wahoze ari rutahizamu wa APR FC mu myaka ya 2000, muri iri joro yemejwe nk’umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo. Kazungu Claver Umuvugizi wa APR FC yabwiye Umuseke ko Mulisa yahawe gutoza iyi kipe nk’umutoza mukuru akazungirizwa na Yves Rwasamanzi wari umaze igihe ayitoza by’agateganyo. Jimmy Mulisa yahawe amasezerano y’umwaka umwe, asabwa gutwara igikombe […]Irambuye

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye Iperereza ku Bafaransa bakekwaho Jenoside

Kuri uyu wa kabiri, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko butangiye iperereza “Formal Criminal inquiry” ku bakozi n’abayobozi ba Guverinoma y’Ubufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Itangazo ryasohowe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, ryashyizweho umukono n’Umushinjacyaha mukuru Richard Muhumuza, riravuga ko ubu iri Perereza riri kureba cyane abantu 20, bagomba kubazwa ku birebana n’ibyo bakekwaho […]Irambuye

Hasohotse ikarita y’Isi ivuga ibyo ibihugu bizwiho cyane! U Rwanda

Ikarita y’isi igendeye ku makuru ya CIA, Banki y’isi, Reuters na Forbes abayikoze bavuze buri gihugu ikintu kizwiho cyane. Bimwe na bimwe ku bihugu biratangaje. U Rwanda ntirukizwi cyane kuri Jenoside ahubwo ubu isi iruzi nk’igihugu gifite abagore benshi mu Nteko. Ikigo kitwa “Information is Beautiful” gikora ubusesenguzi bw’amakuru atangwa n’ibigo by’itangazamakuru n’ibigo by’iperereza n’ubutasi […]Irambuye

Kamonyi: Umuhanda Rugobagoba – Mugina urakorwa mu ngengo y’imari ya

Umuhanda nyabagendwa w’igitaka unyura mu Murenge wa Gacurabwenge, Nyamiyaga, na Mugina, ndetse ugahuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango, abawukoresha barinubira uburyo umaze kwangirika dore ko ngo uheruka gukorwa hakibaho Komine, imyaka irenga 10 irashize. RTDA irizeza ko uzakorwa mu mwaka w’ingengo y’imari utaha wa 2017/2018. Abakoresha uyu muhanda bavuga ko hashize igihe kirekire udakorwa, nyamara […]Irambuye

Abaje mu ibonekerwa i Kibeho bababajwe no kubura amafunguro n’amacumbi

* Abaturutse muri Kenya bafashe umwanzuro wo kwitekera Tariki 28 Ugushyingo buri mwaka hizihizwa umunsi w’ibonekerwa i Kibeho, abantu baturuka hirya no hino mu gihugu na bacye hanze yacyo muri Africa bakaza muri uyu munsi mukuru. Abahaje kuri uyu wa mbere bashimye ko umutekano wabo ari ntamakemwa, gusa banenga kubura aho gufatira amafunguro hakwiye n’aho […]Irambuye

Abanyarwanda nibave mu muteto, be kumva bahora mu kiciro cya

Min Kaboneka avuga ko aho abanyarwanda bavuye ari kure kandi mu gihe gito Ati “Mu 2030 nta bukene buzaba buri mu Rwanda” Abadepite bati “muza hano mukatubwira ko twateye imbere twajya kuri terrain tukabona ibindi” Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yabwiye Inteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ko kugira ngo Abanyarwanda biteze imbere mu buhinzi n’ubworozi […]Irambuye

Guverineri Mureshyankwano ati “aho kubyara abo mudashoboye mwabyihorera”

Nubwo hari benshi basobanukiwe na gahunda zo kuringaniza imbyaro hagamijwe kubyara abo umuntu ashoboye kurera, ngo haracyari Abanyarwanda barimo n’abajijutse bacyumva ko kubyara benshi ari umutungo, gusa Guverineri Mureshyankwano Marie Rose w’Intara y’amajyepfo yabwiye abaturage ba Nyaruguru ko iyi myumvire bakwiye kuyirenga. Ku muganda rusange uheruka mu murenge wa Kibeho, Guverineri Mureshyankwano yabwiye abaturage ko […]Irambuye

Einstein ngo yaba yaribeshye ku muvuduko w’urumuri

Mu gusesengura théorie de la relativité (theory of relativity) Albert Einstein yashingiye ku kuba umuvuduko w’urumuri udahinduka. Ariko abashakashatsi b’iki gihe bagaragaje ko iyi Theory, ishingiyeho ubugenge bugezweho bwose ubu, atari ikintu kidahinduka nk’uko Einstein yabitekerezaga. Einstein muri theorie ye, yemezaga ko urumuri rugenda mu kirere ku muvuduko udahindagurika. Ibi byahaye abahanga inzira yo gushakisha […]Irambuye

Nyuma ya Gakenke, abashegeshwe n’ibiza ba Ngororero nabo bagiye gufashwa

Mu kwezi kwa gatanu imvura nyinshi yangirije abaturage bo mu bice by’amajyaruguru n’iburengerazuba bw’u Rwanda, abo mu karere ka Gakenke bahawe ubufasha mu gusana ibyangiritse, Minisiteri ifite ibiza mu nshingano ifatanyije na United Nations Trust Fund for Human Security batangaje ko hatahiwe gufashwa aba Ngororero mu bikorwa by’agaciro ka miliyari enye na miliyoni magana umunani. Abaturage […]Irambuye

en_USEnglish