Digiqole ad

Muri rusange kurengera abaguzi birimo ibibazo – Min Kanimba

 Muri rusange kurengera abaguzi birimo ibibazo – Min Kanimba

Mu mahugurwa ku kurengera uburenganzira bw’umuguzi yateguwe n’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD), kuri uyu wa kabiri Minisitiri w’ubucuruzi inganda n’imirimo y’umuryango wa Africa y’iburasirazuba yavuze ko mu bukungu muri rusange hari ikibazo mu kurengera umuguzi.

Mu mahugurwa n'ibiganiro ku burenganzira bw'umuguzi ari kubera i Kigali
Mu mahugurwa n’ibiganiro ku kurengera umuguzi ari kubera i Kigali

Abaguzi bahura n’ibibazo binyuranye ku masoko, kurenganywa mu biciro, kwibwa mu biciro, guhangikwa ibicuruzwa ntibisubizwe, kwishyura serivisi ntibe ari yo uhabwa, ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, kugura ibiro (Kg) runaka by’ibicuruzwa bagapima bakwiba n’ibindi…

Minisitiri Francois Kanimba w’ubucuruzi, inganda n’imirimo y’Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba avuga ko muri rusange koko hakiri ibibazo mu kurengera umuguzi mu by’ubukungu.

Gusa ngo inama nk’iyi ni ingirakamaro kuko igamije gushaka uko amategeko ariho arengera umuguzi akurikizwa.

Ati “Hari ikigo kigenga kiri gutegurwa kizajya gikurikirana iyubahirizwa ry’ayo mategeko. N’abaguzi benshi ntibazi ko hariho ayo mategeko abarengera. Birakwiye rero ko habaho ingamba zo kugira ngo umuguzi amenye uburenganzira bwe.”

Ku kibazo cy’abacuruzi bamwe na bamwe bashyiraho ibiciro uko bishakiye, Minisitiri Kanimba yavuze ko ibiciro bigenwa n’isoko atari Leta ibishyiraho mu bukungu bw’iki gihe, gusa avuga ko iyo ibiciro bitajyanye n’amategeko arengera umuguzi Leta ishobora kubijyamo ikabihagarika.

Ministiri Kanimba avuga ko bibujijwe rwose ko umucuruzi cyangwa abacuruzi bishyize hamwe bahenda umuguzi bashaka inyungu z’umurengera.

Ishuri rya ILPD rivuga ko byinshi muri ibi bibazo binaterwa no kuba abaguzi benshi baba batazi amategeko abarengera.

Umuyobozi w’ishuri rya ILPD Aimable Havugiyaremye asobanura ko amategeko arengera umuguzi ubundi ahari ikibazo gihari ari abaguzi benshi batayazi.

Havugiyaremye ati “Icyo tugiye kwiga ho ubu ni uburyo bwo kuyamenyekanisha no kuyashyira mu bikorwa.”

Muri aya mahugurwa hatumiwemo inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n'uburenganzira bw'umuguzi
Muri aya mahugurwa hatumiwemo inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’uburenganzira bw’umuguzi
Aimable Havugiyaremye avuga ko amategeko arengera umuguzi ahari ariko benshi batayazi
Aimable Havugiyaremye avuga ko amategeko arengera umuguzi ahari ariko benshi batayazi
Minisitiri Kanimba avuga ko muri rusange hakiri ikibazo mu kurengera umuguzi
Minisitiri Kanimba avuga ko muri rusange hakiri ikibazo mu kurengera umuguzi
Minisitiri Kanimba aganira n'umuyobozi wa ILPD
Minisitiri Kanimba aganira n’umuyobozi wa ILPD hamwe n’abandi bari muri iyi nama

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Mwatubwira nk’itegeko rimwe dushobora gusangamo ingingo zirengera umuguzi??

  • Competition and consumers protection act ya 2012. The young bright lawyer sugira in the clue.yay man

  • Competition and consumers protection act ya 2012. The young bright lawyer sugira in the crew.yay man

  • Itegeko rirengera abagenzi badafite amafaranga bagurishwa ama cards ku gahato ngo bagende muri coaster rizaza ryari? Waba ufite abana babiri mwigiriye gusenga ngo buri wese mugurire iye cg mugende namaguru imihanda yaguzwe n’abifite!

  • Itegeko rirengera abagenzi bishyura itumanaho muri bus ritigeze rikora n’umunsi n’umwe rizashyirwaho ryari? Kandi ikigo cya RURA ibyo kirabizi hashize igihe ngo abagenzi barenganurwe!

  • Mu Rwanda havugwa ibintu nk’ibi bigasa nko gutanga amakuru, wakurikirana aho bavuga ingamba zo gukemura icyo kibazo ukahabura:
    1. Ko ureba abaguzi twashize se nyine tuzarengerwa na nde atari Leta? Itegeko riri he? Ingamba ziri he?
    2. Ko isukari iri ku 1100 se cg hejuru, umushahara w’abaganga warakubiswe ishoka…mutegereje kubona ingarame nk’iza Gahoro ngo mugire icyo mukora? Ngo “ngo nituve mu miteto harya???” ariko ye…rehira ko namwe bitazabageraho!
    3. Ko se ari mwe mwazanye UBUDEHE, mukaba mutinya cyane kuvuga ko mu baturage mufite hafi 1/2 ARI ABAHANYA…mwarangiza ngo murazamura ibizu bitampaye agaciro, BAPFE MWUBAKE IMIGI

    • min kanimba agerageza kuvugisha ukuri ,atandukanye na bamwe bita inzara amapfa.ko ishyaka riri ku butegetsi ariryo ricuruza se umuguzi yabura kurenganywa gute?
      bazatwihere ibyo bizu byabuze ababamo twituriremo

  • Aho mu Rwanda bigeze, hakwiye “une réforme profonde du système de Gouvernement et de L’Assemblée Nationale/a profound reform of the system of Government and National Assembly” ku buryo hashyirwaho abaminisitiri batowe n’abaturage hadashingiwe ku mashyaka, hagatorwa n’abadepite badashingiye ku mashyaka. Nibwo wenda abaturage bagira icyizere ko koko bafite abayobozi babavugira, babitayeho, kandi bazi neza ibibazo byabo bakanabishakira umuti nyawo.

  • Ko abategetsi ari bo bacuruza, bo ubwabo na bene wabo, bagashyiraho na monopoles zihigika abandi, bagakenesha uwo badashaka muri business runaka, umuguzi yarengerwa na nde mu gihe uwo arega ari nawe aregera?

Comments are closed.

en_USEnglish