Giti cy’inyoni: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye imodoka ya UN ikoze impanuka
Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa kabiri ikamyo itwara izindi modoka (break down) yo muri Tanzania ifite plaque T 660 AG yakoze impanuka ikomeye ku muhanda umanuka Shyorongi ijya i Kigali ihetse indi modoka n’imashini, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo igonga cyangwa igwira.
Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko iyi kamyo yamanutse igacika feri iri hafi y’ikosori rya nyuma rihita rigera ku kiraro kiri muri metero nke ngo ugere mu ihuriro ry’uyu muhanda uva Musanze n’uva i Muhanga winjira muri Kigali, aho bita ku Giti cy’inyoni.
Iyi modoka yagiye gukata iri korosi yacitse feri iribirandura itogoka munsi y’umuhanda igera nko muri meteri 30 uvuye mu muhanda, yangiza insina nyinshi ziri hafi aho.
Iyi kamyo yari yikoreye imodoka y’Umuryango w’Abibumbye ifite plaque UN 35417 ifite tank itwara nka petrol, hamwe n’imashini nayo ya UN ikoreshwa mu guterura ibiremereye.
Umushoferi wari uyitwaye yari wenyine.
Abahageze impanuka ikiba babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uyu mushoferi atapfuye kuko bamuvanyemo bagahita bamujyana kwa muganga akiri muzima.
Iyi mpanuka nta muntu wundi yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW
5 Comments
Ese aba banze kudutabara muri Jenoside none baje kutugushaho ibimodoka byabo byashaje?! mbega!
Uwo mushoferi yihangane basi
Don’t get fixated on certain realities man! Move forward. The future is bright and inclusive. Handitsweko ntawe imodoka igwiriye cyangwa ikomeretse.
IMPANUKA NI IMPANUKA MUVANDI, AHUBWO AGAHINDA KAWE NDAKUMVA WAHUYE N’IHUNGABANA.
UMEZE NKAWAWUNDI WUMVA KWA MUKEBA HAVUZE INDURU ……. HAVE HAVE JYA UBABARIRA KANDI WIHANGANE.
YENDA BAZATABARA AHANDI N’UBWO BATADUTABAYE, HUMURA IMANA YARADUTABAYE JYA UYISHIMIRA BYINSHI YAKOZE HARIMO N’UMUTEKANO
Mwihangane
nibihangane
Comments are closed.