Digiqole ad

Giti cy’inyoni: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye imodoka ya UN ikoze impanuka

 Giti cy’inyoni: Ikamyo yo muri Tanzania yari itwaye imodoka ya UN ikoze impanuka

Ahagana saa yine z’igitondo kuri uyu wa kabiri ikamyo itwara izindi modoka (break down) yo muri Tanzania ifite plaque T 660 AG yakoze impanuka ikomeye ku muhanda umanuka Shyorongi ijya i Kigali ihetse indi modoka n’imashini, ku bw’amahirwe ntiyagira uwo igonga cyangwa igwira.

Aho yaguye yangije intoki nyinshi
Aho yaguye yibirinduye yangiza intoki nyinshi

Umunyamakuru w’Umuseke uriyo aravuga ko iyi kamyo yamanutse igacika feri iri hafi y’ikosori rya nyuma rihita rigera ku kiraro kiri muri metero nke ngo ugere mu ihuriro ry’uyu muhanda uva Musanze n’uva i Muhanga winjira muri Kigali, aho bita ku Giti cy’inyoni.

Iyi modoka yagiye gukata iri korosi yacitse feri iribirandura itogoka munsi y’umuhanda igera nko muri meteri 30 uvuye mu muhanda, yangiza insina nyinshi ziri hafi aho.

Iyi kamyo yari yikoreye imodoka y’Umuryango w’Abibumbye ifite plaque UN 35417 ifite tank itwara nka petrol, hamwe n’imashini nayo ya UN ikoreshwa mu guterura ibiremereye.

Umushoferi wari uyitwaye yari wenyine.

Abahageze impanuka ikiba babwiye umunyamakuru w’Umuseke ko uyu mushoferi atapfuye kuko bamuvanyemo bagahita bamujyana kwa muganga akiri muzima.

Iyi mpanuka nta muntu wundi yahitanye cyangwa ngo ikomeretse.

Iyi kamyo yatogotse hepfo y'umuhanda mu gishanga
Iyi kamyo yatogotse hepfo y’umuhanda mu gishanga
Iyi modoka yari yikoreye n'imashini yifashishwa mu guterura imizigo iremereye
Iyi modoka yari yikoreye n’imashini yifashishwa mu guterura imizigo iremereye
Izindi modoka zari muri 'convoy' imwe n'iyi yakoze impanuka zahise zihagarara nazo
Izindi modoka zari muri ‘convoy’ imwe n’iyi yakoze impanuka zahise zihagarara nazo

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Ese aba banze kudutabara muri Jenoside none baje kutugushaho ibimodoka byabo byashaje?! mbega!
    Uwo mushoferi yihangane basi

    • Don’t get fixated on certain realities man! Move forward. The future is bright and inclusive. Handitsweko ntawe imodoka igwiriye cyangwa ikomeretse.

  • IMPANUKA NI IMPANUKA MUVANDI, AHUBWO AGAHINDA KAWE NDAKUMVA WAHUYE N’IHUNGABANA.
    UMEZE NKAWAWUNDI WUMVA KWA MUKEBA HAVUZE INDURU ……. HAVE HAVE JYA UBABARIRA KANDI WIHANGANE.
    YENDA BAZATABARA AHANDI N’UBWO BATADUTABAYE, HUMURA IMANA YARADUTABAYE JYA UYISHIMIRA BYINSHI YAKOZE HARIMO N’UMUTEKANO

  • Mwihangane

  • nibihangane

Comments are closed.

en_USEnglish