Digiqole ad

Colombia: Ikipe yo muri Brazil yatikiriye mu mpanuka y’indege

 Colombia: Ikipe yo muri Brazil yatikiriye mu mpanuka y’indege

Ifoto yafashwe mbere y’uko indege ihaguruka

Ikipe y’umupira w’amaguru muri Brazil, Chapecoense FC yari iri mu ndege yakoze impanuka  yari ibajyanye muri Colombia gukina umukino ubanza wa Copa Sudamerica.

Ifoto yafashwe mbere y'uko indege ihaguruka
Ifoto yafashwe mbere y’uko indege ihaguruka

Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere saa 22.15, mu gace ka La Union ho muri Colombia habereye impanuka y’indege yari itwaye abantu 81, barimo abagenzi 72, n’abakozi icyenda (9) bayo.

Muri aba, harimo ikipe yo mu kiciro cya mbere muri Brazil Chapecoense FC  yari igiye gukina umukino ubanza wa Copa Sudamerica.

Iyi ndege yari ihagurutse kuri El Alto International Airport yo muri Bolivia, igomba kugwa kuri Medellin airport. Bivugwa ko yagize ibibazo muri ‘moteur ‘

Abantu batandatu gusa nibo barokotse nk’uko Hugo Botero Lopez umuyobozi w’umujyi wa La Union yabitangarije El Tiempo, ikinyamakuru cyo muri Colombia.

Byatugoye cyane kugira benshi turokora. Twagerageje gukorana n’inzego zose zishobora gutanga ubufasha, twahamagaye abazimya umuriro baturutse mu mijyi ya La Union, Rionegro, El Carmen de Vibroal, La Ceja. Dufite abatabazi barenga 90 ahabereye impanuka, ariko kugera ubu tumaze kurokora abantu batandatu gusa. “ – Hugo Botero Lopez

Iyi kipe yo muri Brazil Chapecoense FC, yari igiye gukina umukino ubanza w’umukino wa nyuma w’igikombe gihuza ama-club muri America y’epfo ‘Copa Sudamerica’ wari kubahuza na Atletico Nacional yo muri Colombia, kuri uyu wa gatatu ariki 30 Ugushyingo.

Umukino wo kwishyura wari kuzaba tariki 7 Ukuboza 2016, ukabera muri Brazil.

 

Mu mupira w’amaguru impanuka ikomeye y’indege isa n’iyi iheruka kuba tariki 27 Mata  1993 ubwo indege ya Zambia Air Force yari itwaye ikipe y’igihugu ya Chipolopolo yaguye mu Nyanja ku mazi ya Gabon abakinnyi n’abatoza bari barimo bagera kuri 30 bose bagatikira.

Indege yari igiye kugwa mu mujyi wa Medelin muri Colombia
Indege yari igiye kugwa mu mujyi wa Medelin muri Colombia
Imbere mu ndege abarimo benshi ni abakinnyi n'abakozi b'ikipe yari igiye muri Colombia
Imbere mu ndege abarimo benshi ni abakinnyi n’abakozi b’ikipe yari igiye muri Colombia
Indege yashwanyaguritse bikomeye
Indege yashwanyaguritse bikomeye
Abatabazi bakoze uko bashoboye barokor abantu batandatu gusa kugeza ubu
Abatabazi bakoze uko bashoboye barokor abantu batandatu gusa kugeza ubu
Ikirango cy'ikipe ya Chapecoense FC ku mwenda w'umwe mu baguye mu ndege
Ikirango cy’ikipe ya Chapecoense FC ku mwenda w’umwe mu baguye mu ndege

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mana we,birababaje pe,gusa RIP

  • RIP

  • VERY SAD NES FOR US FOOTBALL FANS.IMANA IBAKIRE

Comments are closed.

en_USEnglish