Month: <span>October 2016</span>

Episode ya 26: Koko se Eddy yaba arimo kuzira urukundo

Episode 26 …….Akinkubita amaso aba arahagurutse aho yari yicaye ku kabaraza arampobera na njye mugwamo nirengagije byose! Soso yari yambaye agakanzu gato cyane n’agakote k’umukara n’udukweto ntibuka neza ariko two hasi ukuntu! Soso – “Eddy nizere ko umwanya wanjye wanyemereye ari uyu! Ndakeka nta handi hantu ugiye!” Jyewe – Hari utuntu nari ngiyemo gato, ariko […]Irambuye

Kinyinya: Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22

Kuri uyu wa kane, Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22 itishoboye yo mu Tugari twa Gasharu na Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ndetse banafungura kumugaragaro ishuri ry’ubudozi. Iri shuri ryari rimaze amezi ane (4) ritanga ubumenyi ku budozi, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, ndetse no […]Irambuye

Amagepfo: Hatangijwe imirimo yo kubaka inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120

Mu gutangiza imirimo yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo ugizwe n’inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120, kuri uyu wa 27 Ukwakira, Guverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara kuzafata neza ibi bikorwa remezo bagiye kwegerezwa. Abaturage bo barabyinira ku rukoma ko iki gikorwa kigiye guhindura imibereho yabo. Mu […]Irambuye

90% by’abakozi baciriritse ntibishimye, imishahara na Pension ngo nibizamurwe –

*Hejuri ya 90% by’abakozi baciriritse n’abafata Pension ntibishimye, *Ngo amafaranga babona ntiyatunga ingo zabo, ntiyatuma bateza imbere inganda zubakwa, *Kuba hari abakozi benshi babara ubucyeye, abo ngo ntibatera ishema igihugu Ubushakashatsi bwakozwe n’impuza mashyirahamwe y’imiryango 4 irengera uburenganzira bw’abakozi n’abageze muza bukuru bafata ‘pension’, buragaragaza ko hejuru ya 90 by’abakozi baciritse n’abari muza bukuru bafata […]Irambuye

Ngoma: i Rukira hari abana bata ishuri bakajya gukora mu

Mu murenge wa Rukira akarere ka Ngoma haravugwa abana bata ishuri bakajya gukorera amafaranga mu birombe by’umucanga ndetse n’indi mirimo y’amaboko itandukanye. Abaturage baravuga ko biteye impungenge ngo kuko aba bana bazageraho bagahinduka amabandi. Ubuyobozi bw’umurenge ngo ntibwari buzi iki kibazo ngo bugiye kugikurikirana mu maguru mashya. Mu kagari ka Nyinya Umurenge wa Rukira mukarere […]Irambuye

Intambara yongeye gututumba hagati ya OTAN n’u Burusiya

Muri iki gihe Syria yahindutse ikibuga ibihugu bikomeye byerekaniramo ingufu za gisirikare bifite. Kuri uyu wa Kabiri u Burusiya bwohereje ubwato bwa gisirikare bugwaho indege mu nkengero z’Inyanja ya Mediteranee aho ingabo zabwo zizajya zihagurukira zitera muri Syria guhashya inyashyamba zirwanya Perezida Bashar Assad harimo na Islamic State. Uku kwegera u Burayi bikozwe n’u Burusiya […]Irambuye

Ku mwaka, Abagore barusha abagabo iminsi 39 y’akazi

*Gusa ngo igihe kinini bakimara bakora imirimo idahemba yo mu rugo, *Mu Buhindi, Portugal,… ho umugore arusha umugabo iminsi 50,… I London mu Bwongereza hasohowe ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakora igihe kinini kurusha abagabo kuko mu mwaka babarusha iminsi 39 y’akazi mu gihe mu gihugugu nk’Ubuhindi ho umugore arusha umugabo iminsi 50 y’akazi ku mwaka. […]Irambuye

Umugore yagiye kwa muganga kwivuza impyiko, ataha yabyaye

Mu cyumweru gishize, Stephanie Jaegers wo muri Leta ya Georgia muri USA yagize kubabara cyane mu nda maze ajya kwa muganga aziko arwaye impyiko kuko yazigiraga, ubwo muganga yariho amusuzuma yamubajije uko yumva amerewe no gutwita maze umugore aratungurwa amubwira ko adatwite ndetse ari mu mihango. Muganga yahise ategeka ko bamusuzuma byisumbuyeho ndetse birangira yemeje […]Irambuye

en_USEnglish