Month: <span>October 2016</span>

Akazi ko kwegera abaturage Guverineri w’Amajyaruguru yagatangiriye i Byumba

Kwita ku burere bw’abana, kugira isuku no gukorana n’inzego z’umutekano ni bimwe mubyo Guverineri mushya w’Intara y’Amajyaruguru yabwiye abaturage b’Umurenge wa Byumba ubwo yabasuraga kuri uyu wa gatatu. Ni mu ruzinduko rwa mbere rw’akazi no kwegera abaturage yari akoze nyuma yo guhererekanya ububasha n’uwo yasimbuye kuwa kabiri. Guverineri Jean Claude Musabyimana wari umuyobozi w’Akarere ka […]Irambuye

Kicukiro: Umugabo arashinjwa kwica atwitse mushiki we, ariko babyaranye

*Bivugwa ko bakundanye batazi ko ari abavandimwe kuri se *Bagiye gukora ubukwe nibwo bamenye ko bavukana  *Umukobwa yari atwite, we n’imiryango banga ko ubukwe buba *Umugabo ngo ntiyashizwe yakomeje gutoteza uyu mushiki we *Yahiriye mu nzu we n’umukozi we wo mu rugo, bombi ubu bapfuye… Monique Itangishaka yitabye Imana ku gicamunsi kuri uyu wa gatatu […]Irambuye

Amavubi U20 yatumiwe muri COSAFA izabera muri Afurika y’Epfo

Nyuma yo kubura itike ya CAN U20, ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi yatumiwe mu irushanwa ry’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA” ry’abatarengeje imyaka 20, rizabera muri Afurika y’Epfo. Hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016, hateganyijwe irushanwa rihuza ingimbi z’amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo “COSAFA Under-20 Championship” rizabera kuri Moruleng Stadium yo […]Irambuye

Mu mujyi wa Kibungo hari Akagari hafi 10% by’imiryango bararana

Ubushakashatsi – Mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Kibungo, hari Akagari ka Gatonde kabarizwamo imiryango 80 irarana n’amatungo munzu imwe kandi ngo bumva ntacyo bibatwaye kuko na ba Sekuruza bararanaga nayo kandi ntibagire icyo baba. Akagari ka Gatonde, ni kamwe mu Tugari dutanu tugize Umurenge wa Kibungo, uyu ukaba ariwo Murenge w’umujyi w’Akarere ka Ngoma. […]Irambuye

Abashoye mu Kigega ‘RNIT Iterambere Fund’ bagiye kumenyeshwa uko bungutse

Ubuyobozi bw’Ikigega “RNIT Iterambere Fund” buratangaza ko mu byumweru bitageze kuri bitatu, buza gutangariza Abanyarwanda uko icyiciro cya mbere cyo gukusanya amafaranga cyagenze, ndetse n’inyungu imaze kuva mu mishinga bamaze kuyashoramo. RNIT Iterambere Fund ni uburyo bwo kwizigamira bijyanye n’amafaranga ufite, ushobora guhera ku migabane y’amafaranga 100 000, cyangwa ugahera ku migabane y’amafaranga 2.000. Abatanga […]Irambuye

Intore z’indatabigwi II zakoreye umuganda i Nyanza

Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Ukwakira 2016, abahanzi bakubutse mu itorero ryiswe ‘Intore z’Indatabigwi II’ bakoreye umuganda ku rwibutso rurimo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri i Nyanza banafasha gusakarira umukecuru wari ufite inzu yaguye igisenge. Mu Kagari ka Mpanga, Umurenge wa Mukingo ho mu Karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, […]Irambuye

Ntituzisubiraho ku cyemezo cyo kwimura impunzi z’Abarundi- Mukantabana

*Avuga ko impunzi zitabura kwitabwaho kuko Abanyarwanda bazi uburemere bw’ubuhunzi, *Min Mukantabana ngo impunzi nibareke kuzikiniraho politiki no kuziforezaho, *Uhagarariye UNHCR avuga ko u Rwanda rwagaragaje itandukaniro mu kwakira Impunzi… Kigali- Kuri uyu wa 26 Ukwakira, Leta y’u Rwanda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi bari mu biganiro ku bibazo by’impunzi mu Rwanda. Minisitiri w’Imicungire y’ibiza n’Impunzi […]Irambuye

Amavubi U20 yatumiwe muri COSAFA izabera muri South Africa

Nyuma yo kubura itike ya CAN U20 kipe y’igihugu y’u Rwanda mu ngimbi yatumiwe muri COSAFA y’abatarengeje imyaka 20 izabera muri South Africa. Hagati ya tariki 7 na 16 Ukuboza 2016 hateganyijwe irushanwa rihuza ingimbi z’amakipe y’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo. COSAFA Under-20 Championship izabera kuri Moruleng Stadium yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Afurika y’epfo. […]Irambuye

Nta cyiza mu buzima bw’impunzi, i Mahama ariko ngo baragerageza

Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi iri i Mahama mu karere ka Kirehe ubuzima kuri aba bavuye mu byabo kubera umutekano mucye iwabo burakomeza, ubuzima bw’ubuhunzi ariko nta ubwishimira, inzozi ziba ari ugutaha. Gusa izi mpunzi kimwe n’abazishinzwe icyo bemeranya ni uko bagerageza imibereho n’ubwo ibibazo bikiri byinshi. Muri zimwe mu nkambi z’impunzi mu Rwanda, nk’iz’abanyeCongo bagenerwa […]Irambuye

Raporo nshya ya WEF: U Rwanda ni igihugu cya 5

Raporo nshya y’umwaka wa 2016, yitwa “Global Gender Gap Index” ikorwa na World Economic Forum (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi, nk’ahantu heza igitsina gore cyatura kandi kikabaho neza. Iyi raporo ireba ahanini ibyo ibihugu bikora kugira ngo bikureho imbogamizi z’ubusumbane hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo. Mu bintu nyamukuru birebwaho, ni […]Irambuye

en_USEnglish