Month: <span>October 2016</span>

Ku Gisagara ‘Gymnase’ mpuzamahanga yaruzuye, yatwaye miliyoni 922

Ku kifuzo cy’uwahoze ari Mayor wa Gisagara, Karekezi Leandre, ku Gisagara hubatswe inzu y’imikino y’intoki (Basketball na Volleyball) ishobora kwakira imikino mpuzamahanga, ifite agaciro ka miliyoni 922 frw. Akarere ka Gisagara ni kamwe mu turere tutagira ibikorwa by’imikino biteye imbere, nta kipe mu kiciro cya mbere mu mukino uwo ariwo wose, nta bikorwa  bikomeye by’ubukerarugendo, nta […]Irambuye

Ibihano byatangiye ku modoka zidafite ‘Speed Governor’

Commissioner of Police (CP) GeorgeRumanzi yabwiye abanyamakuru ko guhera ubu ikinyabiziga gitwara abantu n’imizigo irengeje toni eshatu n’igice bazasanga kidafite akuma kagabanya umuvuduko bita Speed governor azajya acibwa amande y’ibihumbi icumi, kandi yaba atayishyirishijemo vuba ntahabwe icyemezo cy’uko yakoresheje controle technique byakomeza gutyo imodoka ye igafungwa. CP Rumanzi yabwiye avuga ko ibi bihano bizakurikizwa uko […]Irambuye

Dufite Abadepite batatu bashya mu Nteko

Komisiyo y’amatora yatangaje kuri uyu wa gatanu ko ubu hari abadepite batatu bashya mu Nteko basimbura Hon Nyandwi Joseph Desire (uherutse kwitaba Imana), Hon Esperance Nyirasafari wagizwe Minisitiri w’Iterambere ry’umuryango na Hon Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo. Abadepite bashya basimbuye aba, bagenwe hakurikijwe lisiti y’abakandida depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite yo muri […]Irambuye

Perezida Kagame muri Gabon yakiriwe na Ali Bongo

Kuri uyu wa gatanu Perezida Paul Kagame yageze mu gihugu cya Gabon, aho agiye kugirira uruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kubaka umubano w’ibihugu byombi. Ku kibuga cy’indege cya Libreville, Paul Kagame yakiri we na Perezida wa Gabon  Ali Bongo Ondimba. Abinyujije kuri Twitter, Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yatangaje ko anejejwe cyane no kuba yongeye […]Irambuye

Gicumbi: Ba Gitifu b’imirenge ibiri beguye ku buyobozi ku mpamvu

Gicumbi – Kuwa gatatu, tariki 26 Ukwakira 2016 Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ibiri, uwa Nyamiyaga na Muko bashyikirije Akarere amabaruwa w’ubwegure bwabo, ku mpamvu zabo bwite. Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabwiye Umuseke ko hari amabaruwa abiri yabagezeho kuri uyu wa gatatu y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa begura ku nshingano zabo, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko witwa […]Irambuye

Ku nshuro ya kane, hagiye gutangwa ibihembo bya “Sifa Rewards”

Ku nshuro ya kane mu Rwanda, ku itariki 06 Ugushyingo 2016, hazatangwa ibihembo bya ‘Sifa Rewards’ bitangwa n’umuryango wa Gikristo Isange Corporation, bigahabwa abantu bakoze by’indashyikirwa muri Sosiyete Nyarwanda. Peter Ntigurirwa ukuriye Isange Corporation yabwiye Umuseke ko hazashimirwa abantu, amatsinda n’inzego zitandukanye, mu byiciro 27 birimo abahanzi, abanyamadini, imiryango ya Gikristo, Inzego za Leta n’abandi. […]Irambuye

Perezida wa Philippine ngo Imana yamubujije kongera gutukana

I Manila muri Philippine, Perezida w’iki gihugu, Rodrigo Duterte uherutse kwita Perezida Barack Barack Obama ko ari ‘umuhungu w’Indaya’  akanamusaba kujya I kuzimu, yavuze ko yasezeranyije Imana ko atazongera kuvuga amagambo nk’aya atayihesha icyubahiro. Uyu muperezida uzi ku izina ry’Umuhannyi (the Punisher), azwiho kutihanganira abacuruzi b’ibiyobyabwenge aho amaze guhanisha banshi igihano cy’urupfu kuva yajya ku […]Irambuye

APR FC na Mukura VS zirahura zidafite ba rutahizamu bazo

Mu mpera z’iki cyumweru Shampiyona y’Umupira w’amaguru (AZAM Rwanda Premier League) irakomeza ku munsi wayo wa Gatatu. Imikino irabimburirwa n’uwo APR FC yakiramo Mukura Victory sports, zombie zirakina zidafite ba rutahizamu bazo b’imena barimo Usengimana Faustin wa APR na Ngama Emmanuel wa Mukura VS yakuye mu Burundi. Kuri uyu wa Gatanu, kuri stade Regional ya […]Irambuye

Theo Bosebabireba aratabariza abahanzi bo mu nsengero kugenerwa ituro

Uwiringiyimana Theogene benshi bazi ku izina rya Bosebabireba kubera indirimbo ye yitwa gutya, aratabariza abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ kuba bagenerwa ituro nk’agahimbaza musyi bazajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye birimo transport n’imibereho. Uyu muhanzi ufite izina rikomeye cyane mu bahanzi bakora izo ndirimbo, ngo kuba yatinyuka akavuga atya arabizi ko ibizakurikira bitari byiza kuri […]Irambuye

Amagepfo: Munyantwari arasaba Mureshyankwano gukuba kabiri ibyagezweho

Guverineri w’Intara y’Uburengezuba, Munyantwari Alphonse wahoze ari Guverineri w’Intara y’Amagepfo arasaba Mureshyankwano Marie Rose uherutse guhabwa umwanya wo kumusimbura kuzakuba kabiri ibyagezweho muri iyi ntara y’Amagepfo. Muri iki cyumweru, mu ntara y’Amagepfo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati y’aba ba guverineri bombi nyuma y’uko habaye amavugurura muri Guverinoma y’u Rwanda. Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi […]Irambuye

en_USEnglish