Digiqole ad

Kinyinya: Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22

 Kinyinya: Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22

Amazi meza yahawe aba baturage.

Kuri uyu wa kane, Umuryango ‘Best Family-Rwanda’ washyikirije amazi meza imiryango 22 itishoboye yo mu Tugari twa Gasharu na Murama, Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, ndetse banafungura kumugaragaro ishuri ry’ubudozi.

Amazi meza yahawe aba baturage.
Amazi meza yahawe aba baturage.

Iri shuri ryari rimaze amezi ane (4) ritanga ubumenyi ku budozi, mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”, ndetse no kuzamura ubumenyi bushingiye ku myuga.

Ubu imiryango 10 yo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gasharu irafashwa kwiga ubudozi, gusa ngo iyi gahunda izakomeza igere ku miryango 150, binyuze muri gahunda ya ‘Best Familly Rwanda-ITARA Crafts program’.

Umuyobozi wa “Best Family-Rwanda” Jean Claude Rwagasore yashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema gufasha umuryango wabo mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Abaturage bahawe aya mazi bashimiye cyane umuryango ‘Best Family-Rwanda’ kuba warabahisemo ukabazanira iki gikorwaremezo kirambye.

Best Family Rwanda, ni umuryango nyarwanda ukora ibikorwa byo gufasha abana batishoboye ndetse n’imiryango yabo kugera ku mibereho myiza, uburezi, imyidagaduro, ubuzima uburere mboneragihugu ndetse n’iyobokamana.

Best Family Rwanda ubu ifasha abana bagera ku 165 ndetse n’imiryango yabo, babarizwa mu Mirenge ya Gikondo, Nyarugunga na Kinyinya, bakaba bahabwa ubufasha butandukanye burimo no kubafasha kwiga, binyuze muri gahunda ya ‘Best Family Rwanda intervention Program’.

aba-abajyenerwa-bikorwa-bari-bambariye-ibirori aba-nabiga-muri-iryo-shuri aba-ni-bamwe-mubana-best-familly-rwanda-ifasha-bakina-umukino-bateguye aha-abayobozi-bafonguraga-kumugaragaro-aya-mazi-yatanzwe-na-best-family-rwanda aha-bafunguranga-ishuri-ryigisha-ubudozi aha-umuyobozi-wa-best-family-rwanda-yajyezaga-ijambo-kubari-aho iyi-nifoto-ya-rusange-yabari-aho uyu-numwe-mubiga-aho-yavugaga-ubwoko-bwimyenda-badoda-anavuga-kandi-ko-nabo-bita-cyane-kuri-program-yigihugu-ya-made-in-rwanda uyu-numwe-mumiryango-10-best-familly-rwanda-ifasha-wavugaga-icyo-amaze-kujyeraho-kuva-yafashwa-nuyu-muryango

Evode Mugunga
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • iki n’igikorwa kindashyikirwa best family Rwanda yagaragaje nk’u yumuryango niwo igihugu cyacu gikeneye, nabasaba hubwo kobakwagura programs zumuryango muntara zose zigize igihugu cyacu cy’u Rwanda. murakoze!

  • Best Family Rwanda!bakoze igikorwa kiza

  • twishimiye cyane iki gikorwa Best family Rwanda you are the young leader that out country Rwanda want.

  • twishimiye cyane iki gikorwa Best family Rwanda yakoze
    you are the young leader that out country Rwanda want.

  • Best Family Rwanda Everyday Confident Hope. Integozacu nukuzageza ibibyiza byose mugihugu hose ndetse nohanze y’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish