Digiqole ad

Ngoma: i Rukira hari abana bata ishuri bakajya gukora mu birombe

 Ngoma: i Rukira hari abana bata ishuri bakajya gukora mu birombe

Ku biro by’Umurenge wa Rukira

Mu murenge wa Rukira akarere ka Ngoma haravugwa abana bata ishuri bakajya gukorera amafaranga mu birombe by’umucanga ndetse n’indi mirimo y’amaboko itandukanye. Abaturage baravuga ko biteye impungenge ngo kuko aba bana bazageraho bagahinduka amabandi. Ubuyobozi bw’umurenge ngo ntibwari buzi iki kibazo ngo bugiye kugikurikirana mu maguru mashya.

Ku biro by'Umurenge wa Rukira
Ku biro by’Umurenge wa Rukira

Mu kagari ka Nyinya Umurenge wa Rukira mukarere ka Ngoma ahavugwa ikibazo abaturage batandukanye bahamya iki kibazo. Uwitwa Mutabazi Deo wo muri aka kagari avuga ko abana bararikiye cyane amafaranga kurusha ishuri.

Ati “abana hano barabona udufaranga bakirirwa mu tubari bavuye mu birombe.”

Undi muturage w’umwalimu utifuje gutangazwa amazina avuga ko mu ishuri bahamagara abana bakababura bakurikirana bagasanga bagiye gucukura umucanga cyangwa mu yindi mirimo.

Deo Mutabazi we avuga ko asanga aba bana mu minsi iri imbere bizabashobera kuko nta mwuga bize bagahinduka amabandi.

Ati “Leta ikwiye kuza ikajya hariya mu birombe bagategeka ba nyirabyo kudaha abana akazi, bakabuza abana gucuruza ku mihanda bataye amashuri. Ibi babikoze ikibazo cyakemuka naho ubundi ejo bundi bazaba ari amabandi kuko utwo dufaranga tubavana mu ishuri ntacyo twabagezaho.”

Mathias Ngenda Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukira avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko bagiye kugikurikirana byihuse. Gusa yemeza ko ubundi gikunze kuba mu bana bagiye mu mwaka wa mbere w’amashuri yisubuye.

Ati “Abayobozi {b’amashuri} icyo kibazo ntibari bakakimbwiye kandi iriya midugudu turayisura cyane. Ikibazo rero twari tutarakimenya ariko tugiye kugikurikirana”.

Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo gisaba ubufatanye bw’abarezi, ababyeyi n’ubuyobozi kugira ngo gikemuke.

Abakoresha benshi ngo bashukisha abana amafaranga macye bakabaha imirimo ituma bava mu mashuri, muri iyo mirimo harimo gucukura mu birombe by’umucanga, kwirirwa birukana inyoni mu bishanga by’umuceri kwikorera imizigo n’indi mirimo bahabwa n’abantu bakuru.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish