Digiqole ad

90% by’abakozi baciriritse ntibishimye, imishahara na Pension ngo nibizamurwe – Syndicats

 90% by’abakozi baciriritse ntibishimye, imishahara na Pension ngo nibizamurwe – Syndicats

*Hejuri ya 90% by’abakozi baciriritse n’abafata Pension ntibishimye,
*Ngo amafaranga babona ntiyatunga ingo zabo, ntiyatuma bateza imbere inganda zubakwa,
*Kuba hari abakozi benshi babara ubucyeye, abo ngo ntibatera ishema igihugu

Ubushakashatsi bwakozwe n’impuza mashyirahamwe y’imiryango 4 irengera uburenganzira bw’abakozi n’abageze muza bukuru bafata ‘pension’, buragaragaza ko hejuru ya 90 by’abakozi baciritse n’abari muza bukuru bafata ‘Pension’ ngo batanezerewe. Bagasaba ko hashyirwaho Umushahara fatizo ndetse n’abari muri pension bakongererwa amafaranga.

Bicamumpaka Dominique, umuyobozi wa COTRAF (iburyo) arasobanura uburyo imibereho y'abakozi benshi ari mibi.
Bicamumpaka Dominique, umuyobozi wa COTRAF (iburyo) arasobanura uburyo imibereho y’abakozi benshi ari mibi.

Ubu bushakashatsi bwitwa “Etude sur les conditions socioéconomiques des pensionnés et travailleurs à faibles revenus au Rwanda” bwakozwe mu mpera z’umwaka wa 2014, bugamije kureba imibereho y’abakozi b’amikoro macyeya ibihumbi 20 n’abari muri Pension 5 000, bari mu miryango ‘CEFOTRAR, COTRAF-Rwanda, FMP na RAR’ ibavuganira.

Gusa, kuko aba bose batashoboraga kubageraho, abakoze ubushakashatsi bavuganye n’abantu 397 bari mu nzego zinyuranye nko mu nganda, mu burobyi, mu bwubatsi, mu birombe, n’ahandi, n’abari muza bukuru, mu mu Turere twa Nyarugenge, Rwamagana, Rulindo, Karongi, Rubavu, na Nyamagabe.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari abakozi baciriritse bahembwa ibihumbi 20, gusa ngo impuzandengo y’imishahara y’abakozi benshi mu Rwanda basanze iri hagati y’amafaranga ibihumbi 50 na 100, mu gihe hari umubare muto cyane uri hejuru y’umushahara w’ibihumbi 200.

Ku birebana no kongererwa umushahara, mu bakozi babajijwe 65,9% ntibigeze bongererwa umushahara kabone n’ubwo bamaze igihe kinini mukazi, abongerewe imishahara gusa ngo ni 34,1%.

Mu bakozi bakozweho ubushakashatsi, 77,9% bavuze ko umushahara bahembwa utajyanye n’ubushobozi bwabo, mu gihe 22% gusa aribo ngo bahembwa bijyanye n’ubushobozi bwabo.

Abakozi babajijwe kandi, 95% bavuze ko umushahara bahembwa utanatuma baha imiryango yabo iby’ibyangombwa by’ibanze ikenera nko kurya neza, kwivuza, kwambara, kwiga neza, n’ibindi.

Ildephonse Nkiriye, umushakashatsi n’umwarimu muri Kaminuza Gatolika y’i Kabgayi wagize uruhare muri ubu bushakashatsi, ati “Akenshi uzasanga aba bakozi b’amikoro macyeya nta n’ubwishingizi bafite, ubwishingiza bwabo ni mutuelle de Santé. Ntibazigamirwa izabukuru,…nta masezerano y’akazi abarengera,…”

Nkiriye avuga ko basanze abakozi baciriritse babaho ubuzima bubi, dore ko ngo basanze baba munzu zitameze neza, batunzwe n’ubugari gusa cyangwase Akawunga, barya inyama rimwe mu mwaka, harimo n’abarya rimwe ku munsi nabwo bibagoye, ndetse ngo abana babo ntibiga n’iyo bize biga mu mashuri adafite ireme ry’uburezi rifatika kandi bakora.

Ildephonse Nkiriye, wagize uruhare muri ubu bushakashatsi.
Ildephonse Nkiriye, wagize uruhare muri ubu bushakashatsi.

Abageze muzabukuru bafata Pension nabo ngo bamerewe nabi

Ku ruhande rw’abari muzabukuru bafata pension ho, 95.9 nibo bavuze ko amafaranga bahabwa adashobora kubeshaho ingo zabo.

Iri sesengura ryakozwe kandi rigaragaza ko mubafata amafaranga ya Pension, amafaranga babona ari hagati y’ibihumbi bitanu (5 000) n’ibihumbi 160, n’ubwo mubabajijwe hari abagera ku 8,3% ngo babona munsi ya 5 000.

Ildephonse Nkiriye akavuga ko muri ubushakashatsi basanze mu bafata pension y’iza bukuru hafi 95% impuzandengo bakubwira ko babeshejweho n’amafaranga atarenze ibihumbi 10 ku kwezi.

Ati “Wakwibaza uti ese abo bantu batungwa n’ayo mafaranga babaho ku buhe buryo? Niyo mpamvu bitabaza ababunganira nk’abana babo cyangwa imiryango yabo, ugasanga bababereye nk’umuzigo.”

Harageze ngo hajyeho umushahara fatizo w’abakozi

Nyuma yo kubona ko ibibazo ari byinshi mu bakozi bato, izi ‘syndicats’ ziravuga ko n’ubwo igihugu gitera imbere hari abatava aho bari mu bukungu ndetse badashobora no gutegura ejo hazaza habo kubera ko babaho ari ba mbar’ubukeye kandi bakora.

Amahuriro y’abakozi n’abari muzabukuru ‘CEFOTRAR, COTRAF-Rwanda, FMP na RAR’ yishyize hamwe kugira ngo azamure ijwi, asaba ko kuvugurura amategeko ya Pension n’irigena umushahara fatizo w’abakozi avugururwe.

Ildephonse Nkiriye avuga ko ubu itegeko rihari rigena umushahara fatizo ari iryo mu 1974, riteganya ko umushahara fatizo ari ibihumbi bitatu (3 000) ku kwezi.

Ati “Ni ukuvuga ngo umuntu w’umukozi ujya gukorera undi, ubundi aguhembye umushahara uri munsi y’ibihumbi bitatu ku kwezi niho wamurega kuko muri 74 itegeko ryavugaga amafaranga 100 ku munsi ku mukozi,…hari ikibazo cyo kugira ngo hashyirweho amategeko ajyanye n’igihe tugezemo.”

Aya mavugurura kandi ngo akwiye no kujyana n’ivugurura ry’amafaranga agenerwa abageze muzabukuru kuko nabo bahabwa amafaranga macye atajyanye n’ibiciro ku masoko.

Nkiriye ati “Urebye isanduku y’ubwiteganyirize bw’abakozi usanga igendera cyane ku ihame rya accumulation (kwigwizaho/gukusanya) kurusha ihame rya distribution (gutanga), ari nayo mpamvu mubona iyo sanduku akenshi ishora imari kurusha uko amafaranga yagomabaga kugenerwa abizigamiye aboneka.”

Aya mahuriro y’abakozi avuga ko kubera amategeko y’umurimo amwe n’amwe atita ku iterambere ry’umukozi, ngo hari Kompanyi zubakiye ubukungu bwazo ku imitsi y’abakozi bazo nko mu birombe, mu kubaka imihanda, mu nganda zimwe na zimwe, aho usangaabakozi nta masezerano y’akazi bagira, bahembwa intica ntikize, ugiriye ibibazo mukazi ntavuzwe n’ibindi.

Muri iki cyiciro cy’abakozi kandi ngo umukozi ashobora kumara ukwezi akora ntahembwe, nko mu birombe aho umukozi ahembwa ari uko yabonye amabuye kandi akenshi bidakunda ko ayabona buri munsi.

Bicamumpaka Dominique, umuyobozi wa COTRAFavuga ko bibabaje kubona abantu bagira uruhare mu iyubakwa ry’ibintu nk’ibyo RSSB igenda igeraho ariko bakaba basazanye ubukene kandi ikoresha amafaranga yabo.

Bicamumpaka avuga ko uburyo bwa “Capitalism” bwo gukusanyiriza ubushobozi ku bantu bacye ari ikibazo ku iterambere ry’igihugu.

Ati “Ubukungu bwirunda mu maboko y’abantu bacyeya cyane, ntibusaranganywe mu bantu benshi kugira ngo habe n’amahoro, n’amajyambere tuba duharanira ntabwo aba yoroshye kubera ko niba abana bacu batize ntacyo bazamara, ahubwo akenshi bazaba n’ikibazo ku mutekano. Kuko ubukene aho buri hose bubangamira iterambere rya bose.”

Ku rundi ruhande, umuyobozi wungirije wa COTRAF Gasore Seraphin avuga ko aho bigeze imishahara nitazamurwa ngo abakozi babashe kubaho, bifite ingaruka nyinshi ku gihugu.

Ati “Ninkorera kurya gusa nabwo simpage, mu gitondo nkajya gukora ngakora nabi na wawundi nkorera ntabwo azunguka, imisoro yatangaga izaba micyeya, tuzasubira inyuma,…ukwezi nigushira abakaguha intica ntikize uzabaho nabi n’abawe, ntuzatura mu nzu nziza, ntuzambara neza, ntuzarya neza, ntuzivuza neza, umuturage umeze gutyo ntabwo ari ishema ku gihugu.”

Gasore Serapfin umuyobozi mukuru wungirije wa COTRAF.
Gasore Serapfin umuyobozi mukuru wungirije wa COTRAF.

Gasore avuga ko Leta ikwiye gutangira gutekereza kuri ibi bibazo by’abakozi kuko kuba abakozi nta mafaranga bafite bibangamiye n’izindi gahunda z’iterambere ry’igihugu, kuko umuntu udafite amafaranga atuma anihaza mu biribwa, adatanga umusoro neza, atagura intebe cyangwa ibindi bikorwa by’abiga ubumenyingiro buri kwimakazwa, atagura ibyo inganda zubakwa zikora,…bigatuma ubukungu butajya imbere uko byakagenze.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • UBUSHAKASHATSI BWA NKILIYE WAPI KABISA ni ukubeshyabeshya n’ubundi yakoze bwari buteekinitse. Aratekinika

  • Nawe warabibonye? Ehhh

    • Muravuga iki ko imishahara mizima tuyiheruka ku bwa Habyarimana. Ubu twarumiwe!

  • none se abakozi benshi ko usanga ari abarimu, bahembwa angahe?

  • Ntimubizi ba data bahembwaga 5000 ku kwezi kiriya gihe none barabaha pansio ya 5000 nkaho ari ubu kandi 5000 icyo gihe yaguraga isambu ryari idorari bakajyanye ni igihe Csr yo irabiba kanisa bitanu bitagur na 10kg za kawunga kweri

  • Ubu nibwo bushakashatsi naho abirirwa batubeshya ngo igihugu kirakize wapi.

  • Aba bantu bahagarariye za Syndicats nibareba nabi barabashyira aho abarwanya ubutegetsi bari ndashakakuvuga muri 1930. Kuko ibyo bavuga nibyo ahubwo biratangaje kubona abantu navuga ko bikorera ku giti cyabo cyangwa se bahagarariye imiryango yigenga idaharanira inyungu ariyo ivugira abaturarwanda kandi hari Leta yagombye kubikora. Hari Intumwa za Rubanda (cyangwa ni intumwa z’abategetsi), hari za Ministeri zitwa ko zikorera abaturage ariko ugusanga umuturage ntacyo azibwiye. Ubwo bakorera nde niba badakorera abategetsi? Nari maze iminsi ndi gusoma mu binyamakuru ngo akanama PAC kazengurutse mu bigo byinshi bya Leta gasanga byinshi cyangwa hafi ya byose byarahombeje Leta za Miliyari na miliyari y’amafranga. Kandi nta na hamwe nabonye bavuga ngo umuyobozi uyu n’uyu ahanwe. Ikindi abantu tutabona cyangwa tudasobanukirwa ni uko iyo bavuze ikigo cyangwa umuntu ku giti cye yahombeje Leta, ese Leta ni nde? Leta ni twebwe Abaturage b’igihugu. Kubera ko tudasobanukiwe abenshi muri twe tuzi ko Leta ari Ministeri (ndavuga ya nzu Ministre akoreramo). Leta ni buri muturage, buri munyarwanda yaba ari imbere mu gihugu cyangwa ari hanze y’igihugu nawe bose bagize Leta cyane cyane iyo aharania icyatuma u Rwanda rwacu twese rutera imbere. Birababaje rero kubona abantu bakeya cyane aribo bumva akarengane k’abanyrwanda babaho nabi mu gihe abandi bakeya cyane birrwa basesagura umutungo w’igihugu ngo ni ibya Leta. Leta ntabwo ari Prezida w’igihugu Leta ntabwo ari Ministiri, Leta ntabwo ari Governeri w’intara n’abandi. Leta ni buri munyarwanda wese aho ava akagera. Ibya Leta twese twagombye kubigiraho uruhare ku buryo bungana ntihagire abaryamira abandi bitewe n’imyanya y’ubutegetsi bafite mu gihugu kuko iyo myanya atari imirage y’ababyeyi babo.

  • Ubu bushakashatsi ndumva bufite ishingiro pe. RSSB irakusanya ntuyibaze Distribution

  • Ariko icyi kibazo cy’amafaranga akusanywa na RSSB (atari macye), ikayashora mu mishinga (kandi kuyashora mu mishinga si nacyo kibazo), hajya harebwa aho iyo mishinga ayo mafaranga ashorwamo yaba ihurira n’imibereho y’abakozi baba barayatanze? Njya numva inteko ibaza iby’inzu ziswe pension plazas zubatswe n’akayabo ariko zikaba zikorerwamo ku kigereranyao cya 30%. Sinjya menya imyanzuro ifatwa uko imera n’umusaruro itanga ku mikorere nk’iyo. Mba numva uwo mutungo wakabaye ushorwa ariko mu buryo bwunguka ariko bunafitiye akamaro abagize uruhare mu kwiyongera kwawo. Naho se barajya kuyubakamo amacumbi bakubaka aya miliyoni 70,000,000 ngo niyo aciriritse. ukibaza umukozi usanzwe uzayigondera bikakuyobera. redistribution of wealth back to contributors/beneficiaries should be revised

  • Rwose abahagarariye amasendika ibyo bavuga nibyo kubona umukozi wagize uruhare ngo uwo mutungo uboneke bamwirengagiza birababaje .None se ibihumbi biri munsi ya 5000f baba bahaye umuntu ngo namufasha mu masaziro bo baba babona ko muri iki gihe yahahamo iki? Nibarebe igihe bayamukataga byagereranye nagaciro icyo gihe yari afite hanyuma babone kumugenera igituma ashobora kubaho mu busaza bwe.

  • uwakubwira ikitwaga mutuelle y,akarere n,abakozi bayo uko bafashwe kumishara ya ba section manager wigeze ubona umuntu unganya umushahara nuwo ayobora.

  • uwakubwira ikitwaga mutuelle y,akarere n,abakozi bayo uko bafashwe kumishara ya ba section manager wigeze ubona umuntu unganya umushahara nuwo ayobora.

  • Hanakwiye gutekerzwa gutanga amafaranga mbumbe k’umuntu ugiye muri pension, kugirango abone icyo gutangiza utwoyikorera. Urugero aho kumpa 200,000frw ku kwezi mpa 100,000 gusa ku kwezi andi uyampere rimwe mbone uburyo bwo kugira umushinga nikorera. Naho ubundi napfa nteze amaboko gusa. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish