Digiqole ad

Umugore yagiye kwa muganga kwivuza impyiko, ataha yabyaye

 Umugore yagiye kwa muganga kwivuza impyiko, ataha yabyaye

Jude umwana wavutse nyina amutwite amezi icyenda atabizi

Mu cyumweru gishize, Stephanie Jaegers wo muri Leta ya Georgia muri USA yagize kubabara cyane mu nda maze ajya kwa muganga aziko arwaye impyiko kuko yazigiraga, ubwo muganga yariho amusuzuma yamubajije uko yumva amerewe no gutwita maze umugore aratungurwa amubwira ko adatwite ndetse ari mu mihango.

Jude umwana wavutse nyina amutwite amezi icyenda atabizi
Jude umwana wavutse nyina amutwite amezi icyenda atabizi

Muganga yahise ategeka ko bamusuzuma byisumbuyeho ndetse birangira yemeje ko bamubaga. Uyu mugore yabwiye CNN ko yatunguwe kandi agatangara bidasanzwe ndetse n’umugabo we byaramutangaje kuko we yari yanabanje kubaza Google uko bavura impyiko mbere y’uko madamu ajya  kwa muganga.

Michael Jaegers we yanabyanditse kuri Facebook aho yavuze ko yabanje kubaza Google uko bavura impyiko maze agatangazwa no gusanga umugore we yari atwite inda nkuru.

Ati “abagore bose bagira amezi icyenda yo kwitegura kubyara, ariko twe twiteguye kwakira umugisha w’umwana iminota 30 gusa.”

Bamubwiye ko bagomba guhita bamubaga kuko umwana ari mu kaga. Mu minota micye uyu mwana yaravutse bamwita Shaun Jude Jaegers

Byari nk’ibitangaza kuri Stephanie na Michael kujya kwa muganga kwivuza impyiko bagatahana umwana mu maboko nk’uko babivuga.

Uyu yari umwana wabo wa kane.

Uyu mugabo avuga ko bakimubwira ko umugore we atwite yabishidikanyije ndetse akanagira ubwoba cyane.

 

Ni gute batari bazi ko batwite?

Nicyo kibazo gikomeye uyu muryango ufite cyo gusubiza.

Michael Jaegers ati “Natwe nicyo twabazaga abaganga. Batwise abaswa, indangare n’injiji, ariko bitarakubaho ntabwo twakurenganya. Azi ibimenyetso, azi ibihe by’umugore utwite. Ibyo byose nta na kimwe cyabayeho. Ni igitangaza gusa.”

Mu mwaka umwe ushize Stephanie abaganga bamubwiye ko ari kwinjira mu bihe byo gucura imbyaro, ndetse ko bishoboka ko atasama, ibi yenda ngo byaba bisobanye ikibazo cy’imisemburo itanga ibimenyetso ku mugore utwite we atigeze abona.

UM– USEKE.RW   

2 Comments

  • inzi nyinshi zokubaho kwacu ziratangaje gusa imana
    nyirazo niyo izizi.turayishimye

  • NAKAMARAMAZA PE.

Comments are closed.

en_USEnglish