Digiqole ad

Umuhanzi utitabira ibikorwa byubaka igihugu uwo ni umukerarugendo- Safi Madiba

 Umuhanzi utitabira ibikorwa byubaka igihugu uwo ni umukerarugendo- Safi Madiba

Safi Madiba aha yateruraga icyondo muri uwo muganda

Niyibikora Safi cyangwa se Safi Madiba mu muziki, ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya Urban Boys riherutse kwegukana irushanwa rya Guma Guma. Kuri we avuga ko umuhanzi utitabira ibikorwa byubaka igihugu azajya abibona nk’umukerarugendo kubera ko nta musanzu we uzaba ubiriho.

Safi Madiba aha yateruraga icyondo muri uwo muganda
Safi Madiba aha yateruraga icyondo muri uwo muganda

Kabone niyo ngo yaba ari icyamamare bigeze he ibyo ntaho bihuriye no kuba hari umusanzu runaka yakora ku iterambere ry’igihugu.

Ibi abitangaje nyuma y’aho kuva ngo hashingwa ihuriro ry’abahanzi bo mu Rwanda ryiswe ‘Rwandan Music Federation’ hari abahanzi batararizamo cyangwa se ngo babe hari ibikorwa ritegura bari bitabira.

Ati “Aho igihugu kigeze kiteza imbere, uruhare rwacu nk’abahanzi rurakenewe cyane bitari ukuririmba gusa. Ndakubwiza ukuri ko abahanzi batarimo kugaragara muri ibi korwa bazabizamo ari nk’abakerarugendo b’abanyamahanga”.

Mu gikorwa cy’umuganda abahanzi bose bahuriye muri iryo huriro nk’Intore z’Indatabigwi bakoreye i Nyanza, ngo hari hitezwe kurebwa abahanzi bafite ubushake bwo kuba hari umusanzu runaka batanga utabasabye amafaranga.

Byagarutsweho cyane na Intore Tuyisenge uhagarariye iryo huriro, aho yavugaga ko mu myaka itanu iri huriro bifuza kuzaba hari aho barigejeje.

Bityo yaba ku ruhande rw’umuhanzi akagira iterambere ndetse no ku ruhande rw’igihugu bitari uguhora bafashirizwa mu ma kompanyi yabo bwite.

Itsinda rya Dream Boys ritaritabira ibikorwa by’iri huriro n’umunsi n’umwe, bavuga ko atari uko banze kugira uruhare cyangwa se umusanzu wabo batanga muri ibyo bikorwa.

Ahubwo ngo ntibazi imikorere y’iryo huriro dore ko babona ibikorwa biba ariko bataramenyeshwa na rimwe gahunda y’ibikorwa ritegura gukora ngo nabo babyitabire nk’abahanzi bifuza iterambere ryiza ku gihugu.

King James ngo nta munsi n’umwe atamenyeshwa izo gahunda. Ariko no kuba yabamenyesha impamvu z’uko atari buboneke nta na rimwe arazibabwira.

Bakavuga ko uretse kuba ari ibikorwa byakisanzwemo n’abahanzi benshi bakagira n’ibitekerezo bungurana runaka, ari byiza kwitabira igikorwa cyose bigaragara ko hari akamaro gifite ku gihugu.

https://www.youtube.com/watch?v=Ad6npHLAHCs

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Doruyu atangiye kuvangirabandi kugirango bumveko niba yateruye icyondo yakoze akazi gakomeye.Ko abatagiteruye badakunda igihugu.Munyangire.com

  • Njye mbona utarabyitabiriye uri utarabishatse kuko byaravuzwe cyane mu bitangazamakuru nanjue narabimenye ntarumuhanzi! Ark nizeyeko ibibikorwa bizakomeza kuburyo nabataramonetse kuri ubu noneho bazanoneka kd rwose mwarakoze cyane

  • Dream Boys ngo ntibabimenyeshejwe?Abo babahe?Ariko ndumiwe koko!!! Na King James se ari buvuge ko atabimenyeshejwe?Buriya nujya ujya kubeshya no kubeshyera abantu ujye ubanza urebe niba ibyo ugiye kucuga nibura biri buconvenke (convaincre) uwo ubibwira cg ababyumva!!

Comments are closed.

en_USEnglish