Digiqole ad

Intambara yongeye gututumba hagati ya OTAN n’u Burusiya

 Intambara yongeye gututumba hagati ya  OTAN  n’u Burusiya

Misile Ballistique RS-20 y’Abarusiya ishobora kuba yarageragejwe mu 2001

Muri iki gihe Syria yahindutse ikibuga ibihugu bikomeye byerekaniramo ingufu za gisirikare bifite. Kuri uyu wa Kabiri u Burusiya bwohereje ubwato bwa gisirikare bugwaho indege mu nkengero z’Inyanja ya Mediteranee aho ingabo zabwo zizajya zihagurukira zitera muri Syria guhashya inyashyamba zirwanya Perezida Bashar Assad harimo na Islamic State.

Misile Ballistique  RS-20 y'Abarusiya ishobora kuba yarageragejwe mu 2001
Misile Ballistique RS-20 y’Abarusiya ishobora kuba yarageragejwe mu 2001

Uku kwegera u Burayi bikozwe n’u Burusiya byateye ubwoba ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyaruguru y’Inyanja ya Atlantika bihuriye mu muryango wo gutabarana wa OTAN/NATO.

Ibi byatumye ibi bihugu na byo bikoresha akarasisi k’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare bikomeye.

Kuri uyu wa Gatatu USA ibinyujije muri NATO yasabye Espagne kutemerera ubwato bw’Abarusiya bita Admiral Kuznetsov gukukira ku mwaro wayo ngo bunywe amavuta mbere yo gukomeza bwerekeza muri Meditaranee hafi ya Syria.

USA n’inshuti zayo zo muri OTAN/NATO basanga kiriya ari kimwe mu byerekana ko u Burusiya bushaka kongera ingufu za gisirikare mu karere ka Mediteranee no gukanga Isi.

Kuri uyu wa Kane kandi u Burusiya bwasohoye ku mugaragaro igisasu cyo mu bwoko bwa Missile gishobora gusenya u Bufaransa n’u Bwongereza cyiswe Satan 2.

Ni cyo gisasu cyo muri ubu bwoko kirusha ibindi byose ubukana n’umuvuduko, umushinga wo kucyubaka wari warashyizwe ahagaragara mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Daily Mail yanditse ko ibihugu bigize OTAN/NATO na byo byerekanye bimwe mu bikoresho byabyo n’abasirikare ba kabuhariwe barimo Abongereza n’abandi.

Ingabo z’Ubwongereza 800 n’intwaro zabo n’ibimodoka by’intambara zerekeje mu gihugu cya Estonia mu rwego rwo guha gasopo Abarusiya.

Izindi ngabo z’Abongereza n’iza Romania na zo zagiye kwihuza n’iza USA zikorera muri Pologne.

Indege z’intambara z’Ubwongereza bita Typhoons ziri kuzenguruka ikirere cya Romania zireba niba nta ngabo z’u Burusiya zahirahira zinjira muri icyo gihugu.

Abahanga baravuga ko ibi biri gukorwa mu rwego rwo guha gasopo u Burusiya ngo budakomeza kwegera bimwe mu bihugu byahoze bifatanye na bwo mbere y’Intambara y’Ubutita mu cyahoze ari URSS.

Muri 2014, u Burusiya bwigaruriye agace ka Ukraine kitwa Crimea na ko kahoze ari ubutaka bwabwo.

Leta zunze ubumwe za Amerika zasabye ibihugu bikorana na yo kwibumbira mu matsinda ane ya gisirikare afite ibikoresho bikaze mu rwego rwo kwereka u Burusiya ko babwiteguye.

Ubu ngo hari ingabo ibihumbi bine (4000) zamaze kwitegura urugamba, inyinshi muri zo zikaba zaroherejwe mu bihugu bita Baltic (Estonia, Latvia na Lithuania.) Izindi zoherejwe mu Burasirazuba bwa Pologne zikazaba zigaragiwe n’izindi ngabo ibihumbi 40 z’inkeragutabara.

U bufaransa, Denmark, u Butaliyani na byo bifitanya n’ingabo ziyobowe na USA, u Budage, u Bwongereza, na Canada. Izi ngabo ngo zigomba kwitwaza ibikoresho bihambaye birimo n’indege zidatwarwa n’abapolote.

Ejo hashize Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatanze uburenganzira bwo kugerageza missile ballistique  bise RS-18 kugira ngo barebe niba yabasha guca mu rihumye ibyuma by’ubwirinzi bya USA.

Uyu munsi mu Burusiya hatanzwe itegeko ko ibigo bya gisirikare 130 bigomba kuryamira amajanja kandi ibihugu bitandatu bituranye n’u Burusiya biburirwa ko bigomba kwitegura intambara ishobora kuvuka igihe icyo ari cyo cyose.

U Burusiya bwongereye missile zabwo zabaga mu Nyanja ya Baltic ndetse n’amato y’intambara arongerwa hamwe na za kajugujugu zinyaruka.

Miliyoni 40 z’Abarusiya zimaze gutozwa ubwirinzi mu gihe haramuka harashwe ibisasu bihumanya. Nyuma y’uko u Burusiya bwigaruriye Crimea, ibihugu nka Estonia, Lithuania na Latvia bifite ubwoba ko ari byo bitahiwe muri gahunda ya Putin.

Vladimir Putin yasabye ko ibyuma birinda za missile byongerwa ku buryo nta n’imwe izagwa i Moscow. Kugeza ubu ngo hari amato atanu manini y’intambara agomba kujya mu Nyanja ya Mediteranee muri yo hakaba harimo ubwitwa Serpukhov  n’ubundi bwitwa Zeleny Dol.

Bivugwa ko kugeza ubu u Burusiya bwamaze gukusanya missile 900 zo kwivuna umwanzi. Igisasu u Burusiya buherutse gusohora cya RS-28 Sarmat ariko abo muri NATO bakibatije Satan 2. Gifite umuvuduko wa km 7/Second kandi ngo nta kintu na kimwe cyagikoma imbere, ubukana bwacyo bukubye inshuro 2000 ubwa Bomb Atomique zatewe Hiroshima na Nagasaki mu 1945 mu Ntambara ya Kabiri y’Isi, gipima toni ibihumbi bine (T 4000).

Dailymail

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • NTIBYOROSHYE

  • ubuse ibiniki koko aho gushaka ibyateza imberere isi nukuyisenya murabemasa banyarwanda dusengere isi kuko irugarijwe

  • Na nyina w’undi abyara umuhungu.
    ziriya nzirakarengane zo muri Irak,Libya,Afganistani,Siriya,Somaliya n’ahandi kwisi hose bayogoje ibihugu bakabisenya,bakabisahura,bakica abana n’abagore,bakangiza imitungo yabyo,bakangaza abaturage babyo,Utekereza ko IMANA izabirekeraho?
    OYA, IMANA NTIRENGANYA.

  • Ubu se na none bozongera kuza gutwara abany’Afrika ngo tubarwanirire ?
    cyakora ntibazagere mu Rwanda kuko iyacu twarayifashije ntawadutabaye.
    Twarapfuye turashira,turazuka,turya akabisi n’agahiye,turya inkuna, abanya Burayi aho kudutabara baza kudusongo.
    Mana ya Yakobo,Mana y’i Rwanda niba ugiye guhorera Inzira karengane za babajwe n’abanyagitugu,URWANDA ururindishe ingabo yawe y’umutamenwa.

  • Birirwaga biba Africa nabarabu,none
    bagiye gusubiranamo!!! Nababwira iki.gusa Imana itabare abayo ninzirakarengane.

  • ko mbona mupapye se?!!!ntanakimwe kizaba nugukangana gusa hehehehehh kabikabi

  • amaraso ya khadafi, genocide yakorewe abatutsi kuroha abantu mu mazi ben laden amaraso arabahamye barimbuke gusa iyi ntambara natwe izatugeraho muri east africa tu kuko naho barahahanganiye putin nkuri inyuma gusa icyo ngushimiye ni uko ushobora gusiba ubufransa uzahite uharasa

  • Iriya ntambara iriho ibera mu Burasirazuba bwo hagati irimo irasibaniramo ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Abafaransa, Ububiligi, Ubuholandi, Canda, Australiya, Danemark, Maroc, Jordaniya, Bahrein, Israeli, Abarusiya, Turkiya, Iran, Syria, Irak, Arabie Saoudite, Qatar, n’imitwe nka Al Nosra, Al Qaida, aba Kurdes, Asaïb Ahl al-Haq, Brigade des Fatimides, Saraya al-Khorasani, Kataeb Hezbollah, Harakat Hezbollah al-Nujaba, Brigades de l’imam Ali, n’aba djihadistes bava mu bihugu byose by’abarabu n’iby’Uburayi. Mu rwego rwa diplomatie Ubushinwa na bwo bukaba buri mu ruhande rwa Syria. KUKI IYI NTAMBARA NTAWURATINYUKA KUYITA IYA GATATU Y’ISI KANDI ARI YO?

    • Ibyo nibyo, intambara ya gatatu yisi yaratangiye si ngombwa ko haterwa amabombe atomike. Intambara ya gatatu isi iyimazemo igihe kuva Amerika n’ibihugu bya Mpatsibihugu byi Burayu byatera Iraki.

  • Icyampa bakarwana nkirebera imbwa numugabo

    • ntubyifuze kuko OTAN irwanye na RUSIYA nta gihugu na kimwe kwisi bitazagiraho ingaruka kandi isi yose ishobora guhinduka umuyonga abo barwana kandi nibo bapfa mbere. Imana iturinde

  • turimuminsi iheruka isi ibi bigomba kubaho( matayo 24)

  • Birababaje rwose biteye agahinda ndetse n’intimba ndende. Njyewe mbona isi itarateye imbere nagato mugihe abantu bateza imbere ububasha bwo kugirirana nabi aka kageni!!
    imibanire yacu nk’ibiremwa muntu ntakijyenda rwose yaranzwe n’amateka y’urukozasoni yo kugirirana nabi !! Ibi njyewe mbibaramo UBUJIJI bwimbitse. (ni gute abantu twahuriye mu isanzure ry’ikirere kuri uno mubumbe w’isi twahangana tukavuzanya amahiri n’amacumu ndetse bikabarwamo ubutwari?)

    Byumvuhore Jean B niwe ubivuga nkumva ndemeye. mu ndirimbo agira iti: “….naburya ubareba biga amashuri njye nayobewe ibyo biga (gayiga se mo iki?) abatiga URUNDO ngo bige GUHOZA ibibondo abatiga KUBANA ntibige kwemera IMANA abatiga GUSANGIRA basaranganya uduhari urambarize ibyo biga. Ngo biga Science! Science ngo biga ni nazo zamaze abantu zidutwara IBIBONDO zikadutwara ABABYEYI …zibajyana mu mazi bakavubura IBISASU, zibageza mukirere bakamanura AMABOMBE……”

    kitwa ngo “Mana ube hafi ka Byumvuhore Jean Baptist”

    Umuntu se yasarura ibyo atabibye koko bantu dusangiye ubuzima? Nemeranya n’uno mugabo.
    ese, nibyo dukwiriye kuzaraga abana, abuzukuru bacu twikundira ko bajya babajera ibisasu ndetse abakanabibamisha ho?
    hacyeneye abantu bameze nka Galileo mugutangiza umubano mubantu ukwiye ukanigwa byimbitse mu mashuri mato kuminura na za kaminuza abantu bakagera ku rwego rwo kubona ko abasirikare/abapolisi batakiri ngobwa isi igwiriyeho ABANYAMAHORO, buje URUKUNDO, kandi BICISHA BUGUFI.

  • mana we urahe uburusiya imbaraga nyinshi maze azatsinde biriya bihugu, ariko uwakubita bwa mbere ubu faransa, iriya misille iyaba ariho yerekezaga gusa ubundi bagashira, hatabuzemo Jupain alain nababandi bose wenda hagaasigara bake ariko beza nimitima myiza

Comments are closed.

en_USEnglish