Digiqole ad

Saidi Brazza arasabira abahanzi bataramenya indangagaciro zabo kujyanwa i Wawa

 Saidi Brazza arasabira abahanzi bataramenya indangagaciro zabo kujyanwa i Wawa

Brazza ari mu bahanzi bitabiriye umuganda wakozwe n’abahanzi b’Intore z’Indatabigwi i Nyanza

Saidi Brazza umuhanzi w’Umurundi ufite inkomoko mu Rwanda, nyuma yo kumara hafi umwaka mu kigo ngororamuco cya i Wawa, arasabira abahanzi bataramenya indangagaciro zabo ko bajyanwa muri icyo kigo. Kuko bazagaruka ari intanga rugero ku bandi.

Brazza ari mu bahanzi bitabiriye umuganda wakozwe n'abahanzi b'Intore z'Indatabigwi i Nyanza
Brazza ari mu bahanzi bitabiriye umuganda wakozwe n’abahanzi b’Intore z’Indatabigwi i Nyanza

Uyu muhanzi yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 1995. Icyo gihe akaba yari afite indirimbo zari zikunzwe cyane zirimo ‘Yameze amenyo, Twiganirira, n’izindi.

Byaje kugera igihe agana inzira yo gukoresha ibiyobyabwenge nkuko ngo yabibwirwaga na bagenzi be ko iyo ubikoresheje hari impinduka ugira mu myitwarire imbere y’abantu iyo uri icyamamare.

Brazza avuga ko byaje gusa nk’ibimusaga. Icyo gihe akaba yarabibwiwe nuko yari atangiye kujya ajya kuri stage akaririmba indirimbo atateganyije.

Kuva icyo gihe yaje gufata umwanzuro wo kwijyana mu kigo cya i Wawa muri Nzeri 2015 nta muntu umufashe ngo amujyane.

Mu mwaka wose yahamaze, dore ko yagarutse tariki ya 01 Nzeri 2016, ngo yagarutse ari mushya ndetse n’ibitekerezo ari bishya kurusha uko byari mbere.

Brazza yabwiye Umuseke ko yishimira cyane intambwe yasanze umuziki w’u Rwanda ugezeho muri icyo gihe atari ahari.

Akomeza avuga ko mu bahanzi yaje yumva bivugwa ko basabitswe n’ibiyobyabwenge bakwiye kujyanwa muri icyo kigo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish