Digiqole ad

Ku mwaka, Abagore barusha abagabo iminsi 39 y’akazi

 Ku mwaka, Abagore barusha abagabo iminsi 39 y’akazi

Ngo burya abagore bakora igihe kinini kurusha abagabo

*Gusa ngo igihe kinini bakimara bakora imirimo idahemba yo mu rugo,
*Mu Buhindi, Portugal,… ho umugore arusha umugabo iminsi 50,…

I London mu Bwongereza hasohowe ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bakora igihe kinini kurusha abagabo kuko mu mwaka babarusha iminsi 39 y’akazi mu gihe mu gihugugu nk’Ubuhindi ho umugore arusha umugabo iminsi 50 y’akazi ku mwaka.

Ngo burya abagore bakora igihe kinini kurusha abagabo
Ngo burya abagore bakora igihe kinini kurusha abagabo

Icyegeranyo cy’Ihuriro Mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum/WEF) ku bipimo by’uburinganire ku isi, kigaragaza ko abagore barusha abagabo iminota 50 y’akazi ku munsi.

Iyi raporo igaragaza ko bishobora gufata imyaka 170 kugira ngo habeho iringaniza ry’ubukungu hagati y’abagore n’abagabo.

Iki cyegeranyo kigaruka ku gihe abagabo n’abagore bamara bakora ku mwaka, kigaragaza ko mu bihugu bitandatu gusa ari ho abagabo barusha abagore amasaha y’akazi.

Iyi raporo ivuga ko mu bihugu byinshi byo ku migabane itandukanye ku isi, abagore bakora igihe kinini kurusha abagao kuko barusha abagabo iminsi 39 y’akazi ku mwaka.

N’ubwo abagore barusha abagabo igihe cyo gukora, abagabo ngo ni bo bahembwa agatubutse kuko barusha abagore 34% y’umushahara ku mwaka.

Abasohoye ubu bushakashatsi bavuga ko ibi bivuze ko abagore bakora imirimo myinshi idahemba irimo iyo mu rugo, kwita ku bana n’abageze mu zabukuru.

Mu Buhindi, Portugal na Estonia ho, abagore barusha abagabo iminsi 50 y’akazi ku mwaka.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish