Yitwaga Brian Patrick Regan, yakuze ari umwana uhora acecetse kandi utari umuhanga cyane mu ishuri kuko ngo atari azi gukurikiranya neza inyuguti mu gihe yabaga yandika. Brian Regan yize mu ishuri riri ahitwa Farmingdale High mu gace bita Long Island. Ku ishuri bagenzi be n’abarimu bamuhaga urwa amenyo bamwita umuswa, utazi gusoma kandi utanasabana n’abandi. […]Irambuye
*John Rucyahana avuga ko itahita iva mu banyarwanda kuko bayicengejwemo igihe kinini Kuri uyu wa 27 Ukwakira, Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yamurikiye Abasenateri raporo y’ibikorwa byayo mu mwaka wa 2015-2016, inagaragaza ibyo iteganya kuzakora muri 2016-2017. Abasenateri bari bamaze kugaragarizwa ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikiri ku gipimo cya 25%, bibajije impamvu iyi mibare itigeze ihinduka […]Irambuye
Tour du Rwanda 2016 irabura igihe gito ngo itangire. Umuseke wegeranyije ibintu 10 umukunzi w’uyu mukino yamenya ku isiganwa ry’uyu mwaka rizatangira tariki tariki 13 kugera 20 Ugushyingo 2016. Nicyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda, ni isiganwa rikurikiranwa n’abanyarwanda benshi kandi batishyuye. Tour du Rwanda ndwi (7) nizo zimaze kuba kuva […]Irambuye
Abarwanyi ba Al-Shabab bishe abaturage b’abasivili mu majyepfo y’Uburengerazuba bwa Somalia, mu mujyi wa Tiyeglow nyuma y’aho inyeshyamba ziwufashe zihasimbura abasirikare ba Ethiopia bacyuwe ku wa gatatu. Al-Shabab yashinjaga abo bagabo babiri gukorana n’ingabo za Ethiopia n’ingabo za Leta ya Somalia. Amakuru aravuga ko imiryango myinshi yahisemo guhunga umujyi wa Tiyeglow nyuma yo gufatwa na […]Irambuye
Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa kane yageze i Brazzaville muri Congo aho agiye mu ruzinduko rw’akazi nk’uko bitangazwa na Agence Presse Africaine (APA-Brazzaville) yo muri Congo. Perezida Kagame ageze kuri Aéroport Maya-Maya yakiriwe na mugenzi we Denis Sassou N’Guesso. Uruzinduko rwa Perezida Kagame i Brazzaville rukurikiranye n’inama y’abayobozi b’ibihugu bigize imiryango ya SADC na ICGLR yabaye […]Irambuye
Nyuma yo kubaka ‘Gymnase’ igezweho, akarere ka Gisagara kashinze ikipe ya Volleyball Club. Yamaze kugura abakinnyi batandatu (6) barimo Kwizera Pierre Marchal, Karera Emile bita Dada, Ndamukunda Flavien na murumuna we Patrick Kavalo. Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Ukwakira 2016, intumwa za Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, MINISPOC, zasuye akarere ka Gisagara, zinagenzura […]Irambuye
*Ngo abasaga 40 barangije Kaminuza ariko ngo kubona akazi ni ingume… Gicumbi- Kuri uyu wa 26, Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije wasuye aka karere kugira ngo umenye abafite ubu bumuga bitabweho. Uyu muryango uvuga ko mu turere dutanu wasuye, wasanze abantu 117 bafite ubu bumuga bukomatanyije bari kwiga mu mashuri atandukanye ariko bagihura n’imbogamizi. Abandi basaga […]Irambuye
Indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa kajugujugu yakoze impanuka muri iki gitondo mu gishanga cyo mu murenge wa Rusororo Akagali ka Kabuga ya mbere, mu mudugudu wa Kalisimbi. Iyi mpanuka ntibiramenyakana icyayiteye, nta muntu yahitanye muri bane bari mu ndege. Umunyamakuru w’Umuseke uriyo yemeza ko iyi ndege yaguye mu gishanga ikaba yaguye mu buryo […]Irambuye
Urukiko rusesa imanza mu Bufaransa rwemeje ko Padiri Marcel Hitayezu w’ahitwa Saintes mu Bufaransa atoherezwa mu Rwanda ngo abazwe ibyaha bya Jenoside ashinjwa. Uyu mupadiri u Rwanda rwari rwasabye ko yoherezwa ndetse rwarashyizeho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka urukiko rw’ahitwa Poitiers rwari rwanzuye rwifuza ko uyu mugabo yakoherezwa […]Irambuye
Mu ngendo Urwego rw’Umuvinyi rurimo gukorera mu turere dutandukanye mu Ntara y’Amajyepfo basobanura ububi bwa ruswa no gukemura ibibazo bishingiye ku karengane, Umuvunyi wungirije ushinzwe guca akarengane, Hon Kanzayire Bernadette, yasobanuriye abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi ko ruswa ari uburozi bwanduzwa ku wa yitanze n’uwayakiriye bakazanduza n’abandi. Umuvunyi Wungirije ushinzwe […]Irambuye