Amagepfo: Hatangijwe imirimo yo kubaka inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120
Mu gutangiza imirimo yo kubaka umudugudu w’Ikitegererezo ugizwe n’inzu 30 zizatuzwamo imiryango 120, kuri uyu wa 27 Ukwakira, Guverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yakanguriye abaturage bo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara kuzafata neza ibi bikorwa remezo bagiye kwegerezwa. Abaturage bo barabyinira ku rukoma ko iki gikorwa kigiye guhindura imibereho yabo.
Mu gikorwa cy’umuganda wo kuringaniza ubutaka bw’ahagiye kubakwa umudugudu w’ikitegererezo mu kagari ka Gakoma, mu umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, abaturage bavuga ko bishimiye ibi bikorwa bigiye kuhashyirwa birimo ivuriro n’amashanyarazi.
Abaturage baturiye aha hagiye kubakwa inzu 30 izatuzwamo imiryano ine muri buri nzu (zizwi nka Four in One), bavuga ko ibi bikorwa bigiye guhindura imibereho yabo kuko bari basanzwe baba ahantu hatajyanye n’icyerekezo u Rwanda ruganamo.
Sikubwabo Eric w’imyaka 33, avuga ko kuva yatura mu mudugudu wa Ruhuha ahagiye kubakwa uyu mudugudu atigeze anywa amazi meza nk’ayo bagiye kwegerezwa.
Ati ” Natwe tugiye kubaho neza,hehe n’uburwayi buterwa n’amazi mabi, nitubona n’umuriro tuzakora twiteze imbere.”
Goverineri w’intara y’Amagepfo, Mureshyankwano Marie Rose yashimiye abaturage b’akarere ka Gisagara by’umwihariko ku kuba bitabira ubwisungane mu kwivuza ku kigero gishimishije.
Yavuze ko ibi ari ikimeneyetso cyo kumva neza akamaro ko kugira ubuzima bwiza bubafasha kwitabira umurimo bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu cyababyaye.
Guverineri Mureshyankwano yaboneyeho gusaba abaturage baturiye ibi bikorwa kuzabibungabunga kuko ari bo bizagirira akamaro.
Yanabasabye kugira uruhre mu bikorwa byose biganisha ku iterambere bibateganyirizwa. Ati ” Twirinde kwangiza ibikorwa remezo, birababaje aho usanga abantu bahawe amazi, nyuma y’iminsi ibiri bakaba bamaze gusenya amavomero yose. Gisagara muzabe intwari kuko musanzwe muri zo.”
Uyu mudugudu w’ikitegererezo ugiye kubakwa i Mamba, uzatuzwamo imiryango 120. Biteganyijwe ko inyubako zose zizahubakwa zirimo inzu zo guturamo, ivuriro, amashuri n’izindi, zizuzura muri Kanama 2017.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/GISAGARA
1 Comment
Ese amagepfo n’iki ?ibi nabyo biteye iseseme askyi we ! Nanga umuntu wica ururimi rwacu
Comments are closed.