Digiqole ad

Episode ya 26: Koko se Eddy yaba arimo kuzira urukundo Master afitiye Soso nk’uko Soso abimubwiye?

 Episode ya 26: Koko se Eddy yaba arimo kuzira urukundo Master afitiye Soso nk’uko Soso abimubwiye?

Episode 26 …….Akinkubita amaso aba arahagurutse aho yari yicaye ku kabaraza arampobera na njye mugwamo nirengagije byose! Soso yari yambaye agakanzu gato cyane n’agakote k’umukara n’udukweto ntibuka neza ariko two hasi ukuntu!

Soso – “Eddy nizere ko umwanya wanjye wanyemereye ari uyu! Ndakeka nta handi hantu ugiye!”

Jyewe – Hari utuntu nari ngiyemo gato, ariko wihangane gahunda yawe nayizirikanaga ni yo mpamvu nje niruka!

Soso – “Ngaho rero tugende!”

Jyewe – Uuuuh, ushaka kunjyana ahantu se?

Soso – “Umva sha, si amande mwanshiye se wowe na James, nyine ndayakwihera wowe wenyine!”

Jyewe – Ok, sinayitesha rata mbwira neza!

Soso – “Nyine tugende ahantu ubundi mbisoze!”

Jyewe – Ooooh woooow! Ibyo na byo, wenda umbwire nizanire n’intebe!

Soso – “Hahhhh!”

Ubwo twahise tuva aho njye na Soso tugera ku muhanda turatambika hirya gato, tumanuka mu gahanda kari gahari tugera ahantu ku cyapa cya Primus twinjiramo nsanga ni muri pub, ubwo twicara mu kumba bacyiriragamo abantu ntangira guserereza Soso!

Jyewe – Bb ni hano ujya utwihishira se!!??

Soso – “Hahhhhh, noneho sinzagukira Eddy, wapi hano ni ubwa kabiri mpaje!”

Jyewe – Uuuuh, kabiri gusa se?

Soso – “Yiiiii, oya sha mpagera bwa mbere nazanye na Oncle yaje kunsura!”

Jyewe – Eeeeh ese burya bwose!? Oncle wawe aragukunda tu!

Soso – “Sha, none se ko ari we dufite gusa!”

Jyewe – Yoooh, Bb humura natwe turahari!

Soso – “None se Eddy, amande ko nayemeye ntutume icyo ufata!?”

Jyewe – None se ko bano Bantu banze kutwakira!

Soso – “Ntacyo mbwira njye kubabwira nta mpamvu yo gukomeza kukwicisha icyaka!”

Jyewe – Unzanire ka alcool gato ubonayo!

Soso – “Hahhhh, ntacyo ndaguhitiramo !!”

Ubwo Soso, umukobwa utarijenaga yahise agenda agaruka afite Petit Mützig ebyiri na Fanta Citron, araza yewe aranamfundurira numva binkoze ku mutima mba ndamubwiye!

Jyewe – Soso, ufite imico myiza, watojwe byose na Mama wawe ukubyara ntacyo yasize inyuma pe!

Soso – “Ooooh, Eddy merci beacoup ndagerageza!”

Jyewe – Soso, nabonaga ukuntu ushyashyana unyakira ahatari iwawe numva binkoze ku mutima, sinari kwihanganira kutabikubwira, ndagatora!!

Soso – “Hhhhhhhh, Eddy ngo uragatora!!!! Hahhhh, uransekeje shahu!!”

Jyewe – Ni ukuri kandi sinkubeshya, niba mbeshya Mützig mpawe na Queen Eddy ihite imeneka!!

Soso – “Hahhhhh, oya humura ndabizi ko utajya ubeshya! Kandi urakoze gushima!! None se Eddy, ngaho mbwira uzaza tujyane muri fete!? Sha uzi ukuntu abandi bana bashyushye ngo bazaba bari kumwe n’aba cheris babo! None njyewe ni ukwisunga Eddy w’abandi!!! Ariko ubundi Eddy ko nta mwana ugira ukuba hafi mu kigo, bite!?”

Jyewe – Hahhhh, ni story ndende ariko nzakubwira!!

Soso – “Eeeh, ok, ngaho mbwira rero niba uzaza!?”

Jyewe – Oooohlala Soso, birumvikana ni wowe usigaye mu bandi kweli! Kandi ….

Soso yahise ansha mu ijambo.

Soso – “Yego sha, kandi nshaka ko nta we uzanyuzamo ijisho!”

Jyewe – Yooooh, humura nibiba bikunze nkaba ngihari nzaza rata nzibe icyuho cy’aho Boyfriend wawe yakabaye ari! Sinakwifuza ko umukobwa nkawe mwiza ku buryo buhebuje yakwicara mu bandi agaragara wenyine mu gihe na njye nakwishimira kuberwa nicaye iruhande rwawe!

Soso – “Yooooh, Eddy merci ni ukuri! None se ejo nzatange amafaranga nta kibazo urahari!?”

Jyewe – Soso, sha na njye ubu ndacyari mu gihirahiro pe!

Soso – “Eddy ahubwo uhise unyibutsa sha, wambwiye impamvu watashye amasaha atageze, ukanambeshya ko utameze neza, none ubu nkaba ndi kukureba nkabona nta kibazo ufite?!”

Jyewe – Soso, sha urebye meze neza tu!

Soso – “Nyine na njye nabibonye, ahubwo mbwira impamvu, kuko ibyo ari byo byose ni Master wabikoze!”

Jyewe – Oya, nta kibazo cya Directeur pe! Soso, ahubwo ni utubazo ntari nakemura kandi biri mu nshingano ze!

Soso – “Oya Eddy ndakwinginze mbwira ahari wenda na njye hari icyo nagufasha!”

Jyewe – Humura Soso, biroroshye njye na James turagerageza kubikemura!

Soso – “Eddy, wanze kumbwira koko? Eddy, uranyishisha?”

Jyewe – Oya Bb ntago nkwishisha ni ukuri!

Soso – “Ngaho mbwira niba utanyishisha!”

Ubwo nabonye nta yandi mahitamo nari mfite kandi mu by’ukuri Soso wari waranyiyeretse uko ari, byongeye n’umwanya mwiza twari turimo, nta mpamvu yari gutuma ntamubwiza ukuri!

Jyewe – Soso, nyine cya gihe burya Master yari amaze kumbwira ko ntemerewe kugaruka mu ishuri mu gihe cyose ntararangiza kwishyura! Muri make yanyirukanye!

Soso – “Yooooh, ese maaama! Ariko ubundi Eddy, wari usigayemo amafaranga angahe?”

Jyewe – Ni Frw 30 000 ariko na yo nyine ndashaka kuyatanga vuba, ni uko yanze kunyumva!

Ubwo Soso yacecetse akanya gato.

Soso – “Eddy ndahamya neza ko atari ikibazo cy’amafaranga, Directeur yakwirukaniye! Ahubwo hari ikindi cyabiteye! None se ko abandi bana twigana hari n’abatarishyura igihembwe cya kabiri!?”

Jyewe – Sha sinamenya ngo ni iki yakurikije! Gusa icyabimpishurira nkabona uko nitwara muri ibi bintu!

Soso – “Eddy si cyo uzira ahubwo Eddy Animateur ni faux. Bureka !!”

Jyewe – Uuuuh, Animateur ngo bite byiwe se kandi Soso? Hari aho ahuriye n’ibyo byose se?

Soso – “Sha Eddy, nyine igihe nakubwiye nazanye na Oncle hano, twahasanze Master! Ubwo njyewe numvaga nta kibazo kuko n’ubundi ntaba internal ngo natorotse! Hashize iminsi nk’ibiri Animateur ampamagara muri bureau ye, ambaza byinshi kuri njyewe ariko nyine ndamwihorera ngo atazamenyera! Gusa, namubwiye ko mfite Boyfriend kugira ngo atazakomeza kunyirukaho kuko nabonaga ariho bigana, kandi sha simbikunda. Eddy namubwiye ko ari wowe numvaga ko ari ibisanzwe nta kibazo kibirimo! Nibwo yanyeruriye ko yari amfitiye ubutumwa ntagakwiye kwirengeshwa, icyo gihe nanze kubyumva ndigendera, ariko nyuma yaho gato uriya Master wacu yahise antumaho Doyenne ngo njye kumureba muri bureau ngezeyo Master atangira kunyibwirishwa utugambo ngo yitaga twiza, kandi jye numvaga bindya ahantu umuntu wakambereye umubyeyi atangira kunkorakora ambwira ngo arankunda, ngo yazajya ampa byose nshaka, ngo ariko ngo na njye nkamuha ubusugi bwanjye ra??!

Ubwo na njye narebye uko angana n’icyubahiro atangiye kwiyambura ndamusuzugura da!! Na we abibonye atangira kunkanga, ngo arabizi neza kandi yambonye mu kabari nasohokanye n’abandi bagabo, ngo ubwo rero na we ni muri urwo rwego yari ajemo! Unyumvire Eddy!

Ubwo noneho numvishe avuze ibyo numva kamere irazamutse ngiye kumubwiza ukuri numva umutima urambujije mpita musiga aho ndisohokera! Sha nyuma yaho yakomeje kuntumaho ngo njyeyo ariko naranze! Sinzi rero niba kugira ngo akugarure mu kigo nzabanza nkamubwiza ukuri akareka kurwana n’ibimwirukamo! Nta gushidikanya urazira njyewe!

Jyewe – None se Soso, urumva naba mpuriye he n’ibyo byose byabaye!!?

Soso – “Eddy, murahahuriye cyane! Kuko akenshi urabizi ko tuba turi kumwe mu kigo, byongeye kandi kuva narabwiye Animateur ko uri boyfriend wanjye birahagije ngo bakugendeho! Kuko Master buriya yaketse ko ibyo yambwiye nabikubwiye! Kandi akaba ari na yo mpamvu nanze amafuti nkariya! Ariko ubu koko iyi Si turimo iragana hehe??!”

Jyewe – None se Master akumva ko kumbuza kwiga byatuma agera ku cyo yifuza kuri wowe!?,

Soso – “Uuuuh, ahubwo ni umuswa mubi cyane! Arakuze ariko ntiyanterura ngo andenze ikigo, erega yamfashe uko yiboneye agira ngo ndi nka ba bandi babona isha itamba bakiyambura agahuzu nk’aho ibyo yampa ntazabyiha! N’ubwo mbayeho nabi ariko mbayeho! Sinzifuza rero!

Jyewe – Soso, ndumva bya bintu koko bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ibyange, gusa wabaye intwari mu bakobwa kandi wahisemo inzira y’igihogere ntiwakangwa n’ibiguruka bitagira amababa !!

Soso – “Urakoze sha Eddy, ahubwo reka dushake ayo mafaranga asigaye tuyabahe ubundi tuzarebe icyo azitwaza nyuma!”

Jyewe – “Bb humura amafaranga njye na James turi kuyashaka, ni uko buriya wasanze bamaze no kudufungira kuri Cantine ngo ntabwo twujuje ibyangombwa sha Soso!

Soso – “Ngo???? Ariko Mana yanjye, ab’Isi we! Eddy, ibyo umbwira ni ukuri?”

Jyewe – Cyane rwose!

Soso – “Nta wundi ni we! Ni Master rwose ! Eddy uriya mugabo icyo ashaka ntabwo ateze kukibona!!”

Jyewe – Wenda ntitwakwemeza ko ari we ijana ku ijana! Ahubwo nzabimenya neza maze kubonana n’umuyobozi wa Centre!

Soso – “Eddy, humura ibi ntibigukange, nibitakubyarira umugisha uzangaye!”

Jyewe – Soso, ibyo ndabyumva ariko ni ugutegereza tukazareba aho bigana!

Soso – “Anyway nishimiye kugumana nawe ibihe byiza nk’ibi! Ndumva muri njyewe byanyongereye kukwizera!”

Jyewe – Oooh Bb nanjye buriya kuva twaganira cyane urya munsi numvise aho uri nifuza kuhaba, uri umukobwa buri umwe yakwifuza ko umuba iruhande, Soso, nturi umwasama ahubwo uri umuhanga, uzi uwo uri we, ndetse uzi n’uwo wifuza kuba we! Nkubona cyane ungaruka mu maso iyo uza kuba utarahuye n’ubuzima nka buriya bwatumye ufata umwanzuro, nari kuba mu ba mbere bo kukubwira ko nifuza umutima wawe!

Soso – “Eddy ahubwo kuva cya gihe turi kumwe na James tugatera blague za zindi zo kwitwa Queen Eddy! Uzi ko nakomeje kubyishyiramo cyane na n’ubu nsigaye ngufata ukundi kuntu!”

Jyewe – Hahhhhh, ahubwo urabinyibukije Queen!

Soso – “Hahhhhh, uratangiye ndabizi singukira! Ahubwo se bano bakora hano ko batazana comande yanjye!!”

Ubwo Soso yahise ahaguruka aragenda nanjye amaso aranga arananira bya bindi biba ku basore benshi nihera ijisho ingendo y’abeza n’uburyo ateye bitarangazaga njyewe gusa ndakeka twari benshi harimo na Master, eeeeh!

Ubwo hashize akanya agarukana n’umu Serveri ufite udusahani tubiri turiho brochette atereka ku meza ndikanga, Soso aba yabibonye!

Soso – “Eddy humura wikwikanga nagombaga kwica amande kandi usibye n’amande tugomba no gusohoka tukaba twiyibagije byose ndetse tukaganira byiza! Erega turi gusoza urugamba rutoroshye rwo kwiga n’ubwo kwiga bitarangira ariko aho tugeze twakwigurira akantu da!”

Jyewe – Soso merci vraiment uri umukobwa mwiza cyane!

Soso – “Eddy, wintera isoni ahubwo enjoy!”

Ubwo twatangiye kurya tuniganirira nkanyuzamo nkamukinisha buke na we ntahishe ibyishimo byari biturimo twese twasoje tutabizi barandurura turenzaho indi round! Soso ahita ampereza inote ya Frw 5000!

Soso – “Eddy uze kwishyura batanyuzamo ijisho!”

Ubwo koko narishyuye baransubiza turasohoka nifatira Soso twerekeza ha handi twabaga dukubitana na James ari bwo agitaha mpita muha urufunguzo mubwira ko nje mperekeje umwana!

Jye na Soso twaramanutse tugeze ha handi kuri ka karyango gato turinjira turakomeza no kuri ghetto arakingura mpita mubwira!

Jyewe – Bb nishimiye umwanya wampaye uyu munsi! Ni surprise nzajya mpora nibuka igihe cyose nzajya ntekereza Soso!

Soso – “Yoooh, Eddy urakoze gushima sha, kandi wihanganire ibyo bibazo byose nzagerageza kugufasha uko nshoboye!”

Jyewe – Merci mukobwa mwiza!

Soso – “Ooooh Eddy ndumva utagenda!”

Jyewe – Yoooh pole sha Soso, ndagufite ku mutima! Ako kanya Soso yahise anyegera amfata mu bitugu ansoma ku itama ubundi nshaho nerekeza aho nitaga mu rugo, ngezeyo nsanga James agihagaze ku rugi ha handi hari hometse rwa rupapuro ari na ko asoma yongera asubiramo yivugisha …

Ntuzacikwe na Episode ya 27 na Eddy, My Day of Surprise……………….

UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Mugire vuba mutwongeze n’utundi amatsiko ni menshi. Mwari mumaze igihe mutatugezaho utwo tuntu.

  • Sha Eddy komera ntakindi navuga

  • Wooooow soso urumwana mwiza pe ndagushimye cyane naho Eddy ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka uzabikira

  • uyu munsi mwari mukwiye kwica ammande mukazana episode ebyiri icyarimwe kbsa!!!
    ejo akandi tuzarare tukabonye bigeze ahateye amatsiko cyane

    • Wakoze cyane RFB uziko wadusabiye kuduha indi byihuse bakayidura. thanks @Umuseke

  • ikigaragara ni uko Soso yarangije gukuramo Kabebe kera, yigaruriye umutima wa Eddy rwose!! Gusa abayobozi b’ibigo by’amashuri nk’aba bareze cyane kandi henshi mu gihugu!! njya nibaza aho uburezi bw’ubu bugana, nirinze kuvuga umuco kuko wo wacitse kera!! Imana irinde u Rwanda n’abaturarwanda!!

  • Mwakoze cyane!!!!

  • murakoze cyane kudusangiza izi nkuru dukunda turi benshi ababana ndabashima urukundo bafite nubwo master ashaka kuruvanga ariko uyu mugambi mubisha afite uzamupfubana nanjye ababana ndabasengera kandi eddy ibibazo afite bizakemua kandi azakora ikizamini agitsinde nubwo bamwe batabimwifuriza mu bayobozi be mutugirire vuba mushyireho akandi musigaye mutinda?

  • Babanguke ahubwo. Yatumye nsimbuje umuseke ikindi kinyamakuru najyaga nsoma. Ahubwo iyo episode izaza ryari? Courage ibitekerezo nk’ibi birimo inyigisho nyinshi.

  • Murakoze, muduhe akandi amatsiko ni menshi

  • ibibazo biragwira pe!!!

  • Nizere ko uyu munsi ku wagatanu muzana indi episode kuko iyi mwarayitindanye muyizana ku wakane aho kuyizana ku wagatatu. Inkuru iraryoshye.

  • ABAHUNGU BABA BAFITE KWIHAGARARAHO MBEGA UMUHUNGU IYO ABA NKANGE NARI KUJYA MU BURIRI NKARIRA ARIKO WE AHAGAZE NEZA PE.
    IMANA IMUKOMEREZE UYU MUTIMA PE.

  • Good! Abasomyi bizi episodes ndabemera tuba duhuje emotions twese! Nuko bitashoboka ngo tumenyane. Mutuzanire akandi tuge muri weekend neza!

  • Uyu mu Director Ndamubonamwo Directeur Twari dufite GS kigeme.NI umwe mubigeze kuba Prefet de Discipline wari na Pasteur.
    Mbega akumiro koko

  • Nanjye ndi umu maman mukuru ntabgo mba mu Rwanda ariko iyi nkuru rwose ndayikunda, buri igihe ngomba kureba ko batashizeho iyikurukira. Edy ndamusabira kwitwara neza kuko amerewe nabi byambabaza pe

  • Abashaka izindi episode, munsi ahanditse soma izindi.

    Umuseke murakoze, muduhe akandi

Comments are closed.

en_USEnglish