Month: <span>September 2016</span>

Shimon Peres yitabye Imana, u Rwanda rwihanganishije Israel

Umukambwe Shimon Peres wari ufite imyaka 93 yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri agize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke). U Rwanda binyuze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga rwatangaje ko rwifatanyije na Israel mu kababaro. Peres ngo yitabye Imana asinziriye ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatatu nk’uko Dr Rafi Walden yari abereye sebukwe […]Irambuye

BREAKING: Perezida wa Mukura VS nawe yeguye

Nizeyimana Olivier wari umuyobozi wa Mukura Victory Sports amaze gutangaza ko yeguye ku mwanya we, akurikiranye na sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga wayo nawe weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Umwe mu bayobozi ba Mukura VS  yari yabwiye Umuseke kuri uyu mugoroba ko Olivier yatanze ibaruwa isezera ku murimo w’ubuyobozi bwa Mukura yariho kuva […]Irambuye

Bye bye ONATRACOM, RITCO yayisimbuye izatangirana n’umwaka utaha

Kuri uyu wa kabiri mu imurika ry’imihigo y’ibigo bikorera muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo no gusinyana na Minisitiri igiye kweswa, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe ubwikorezi yavuze ko ikigo RITCO cyasimbuye ONATRACOM, kandi ngo imodoka zicyo zizatangira gutwara abari mu bwigunge mu mwaka utaha. Mu bice bitandukanye by’icyaro abaturage usanga bataka ikibazo cy’imodoka zibatwara nyuma […]Irambuye

Grand Prix Chantal Biya: Team Rwanda izitabira ni iy’abakinnyi bakiri

Ikipe y’igihugu y’amagare yiganjemo abakiri bato niyo izitabira Grand Prix Chantal Biya. Ngo ni byiza kuko bizabafasha kwitegura Tour du Rwanda 2016. Kuva tariki 13 kugeza 16 Ukwakira 2016, nibwo hazaba isiganwa rizenguruka igihugu cya Cameroun, ryitiriwe umugore wa Perezida Paul Biya, baryita Grand Prix Chantal Biya. Muri iri siganwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe iyobowe […]Irambuye

V. Ndayisenga muri 6 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu magare yatangaje urutonde rw’abakinnyi batanu barimo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bakina muri Team Dimension Data bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi “UCI World Championships 2016”. Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016, nibwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” n’ikipe y’igihugu “Team Rwanda”, batangaje abakinnyi bazahagararira u […]Irambuye

Ngoma/Jarama: Indiririzi zitwa ibiheri ngo zugarije bamwe mu bahatuye

Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’indiririzi zitwa ibiheri/imperi zateye mu ngo z’abaturage aho bavuga ko bibarya bikabatera uburwayi bw’imbere mu mubiri n’inyuma ku ruhu. Abaturage babwiye Umuseke ko ari icyorezo gikomeye cyabateye mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama bwo buvuga ko atari icyorezo cyateye, ariko ngo […]Irambuye

Abahanzi bashoje itorero basabwe gufasha Leta biciye mu buhanzi bwabo

Ikiciro cya kabiri cy’Itorero ryiswe Indatabigwi rigizwe n’abahanzi n’abakora mu by’umuco n’ubugeni mu byiciro binyuranye cyasojwe kuri uyu wa 27 Nzeri i Nkumba mu karere ka Burera, abarangije iri torero biganjemo urubyiruko basabwe n’abayobozi kuba Indatabigwi nk’izina bahawe bakarinda ibyagezweho kandi bakabihamya mubyo bakora. Iri torero ryitabiriwe n’abantu 267 muri 300 bari batumiwe, barimo abahanzi bamwe […]Irambuye

Rwinkwavu: Inkuba yakubise umugore imwicana n’ihene 15 n’intama 3

*Yari nk’imvura ya gatatu iguye aha nyuma y’igihe kinini barabuze imvura Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza mu kagali ka Gihinga, umudugudu wa Rusera inkuba yakubise abagore babiri n’umwana bari bavuye gucyura amatungo yica umugore umwe n’ihene 15 n’intama eshatu, abandi bajyanwa mu bitaro. Nyakwigendera yitwa Speciosa Mukabalisa […]Irambuye

Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara

Mu gihe habura iminsi 17 gusa ngo Shampiyona y’u Rwanda itangire, Masudi Djuma utoza Rayon Sports arashaka undi rutahizamu, kuko ngo yabonye ubusatirizi bwe butari ku rwego ashaka. Mu mwaka ushize w’imikino, Rayon Sports yatsinze ibitego 50, ari nayo kipe yatsinze ibitego byinshi, ibikesha ubusatirizi bukomeye yari ifite. Umutoza wayo avuga ko kubera ubusatirizi bwiza […]Irambuye

en_USEnglish