Digiqole ad

Min Philbert ngo urubyiruko rwa Afurika ntirukage gushakira ahandi ubukire rubusize

 Min Philbert ngo urubyiruko rwa Afurika ntirukage gushakira ahandi ubukire rubusize

Mu biganiro biri guhuza urubyiruko rwo mu bihugu 14 byo ku mugabane wa Afurika , kuri uyu wa 27 Nzeri, Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Jean Philbert Nsengimana yasabye uru rubyiruko kutumva ko babaho neza ari uko bagiye ku yindi migabane kuko Afurika ari wo mugabane ukungahaye ku bukire kurusha indi yose.

Min Nsengimana avuga ko urubyiruko rwa Afurika rudakwiye kujya gushakira ubukire ahandi rubusize iwabo
Min Nsengimana avuga ko urubyiruko rwa Afurika rudakwiye kujya gushakira ubukire ahandi rubusize iwabo

Ni ibiganiro byateguwe n’ihuriro ry’urubyiruko rugamije kwiteza imbere rwifashishije ikoranabuhanga ‘Youth Connekt’, byahurije hamwe bamwe mu bahagarariye urubyiruko mu bihugu byabo ku mugabane wa Afurika kugira ngo barebere hamwe uko babyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo

Muri iyi minsi, isi by’umwihariko ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byugarijwe n’ikibazo cy’umubare munini w’abimukira bava muri Afurika bajya gushaka ubuzima muri ibi bihugu.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana avuga ko Abanyafurika bagifite imyumvire ko ubuzima bwiza buri I Burayi no ku yindi migabane ari ukwibeshya.

Agaruka kuri aba bimukira, yagize ati “ Ugasanga hari benshi bapfira mu Nyanja bagerageza kwambuka ngo bage gushaka aho uburo bweze nk’uko bajya bavuga ngo akanyoni katagurutse…”

Min Nsengimana avuga ko Umunyafurika ucyumva ko amahirwe yo gukira aba ku yindi migabane yava ku giti akajya ku muntu kuko Afurika ari wo mugabane ukungahaye ku bukungu kurusha indi yose.

Ati “ Nta mugabane w’Isi urusha amahirwe Afurika, nta gihugu na kimwe cyo muri Afurika wajyamo ngo uhabure amahirwe ahagije yo gutunga abagituye n’abandi bose bakigenderera.”

Minisitiri Jean Philbert Nsengimana  yasabye aba basore n’inkumi kuticara ngo baterere agati mu ryinyo bavuga ko amahirwe ahari hari abo yagenewe.

Ati “ Amahirwe ari I Burayi ari n’ahandi hose, turi hano kuko twizera ko ibihugu byacu bikungahaye ku bukungu buhagije, kandi biha amahirwe urubyiruko rwose kugira ngo bazamure imibereho yabo.”

Minisitiri Nsengimana wasabye urubyiruko kwikuramo imyumvire ko hari ibidashoboka, yabasabye kumva ko ibitangaza bishoboka kandi bagaharanira kubikora.

Ati “ Iyo ubona neza ibyo ukeneye, ukabona inyungu uzabikuramo, ukaba ufite n’umuhate wo kubikora, n’ibitangaza ntacyabibuza kubaho.”

Avuga ko urubyiruko rwa none rusigazwa inyuma no kurebera ibintu byose mu bidashoboka, arubwira ko imiryango Mpuzamahanga iharanira Iterambere, imiryango itegamiye kuri Leta na Leta ubwazo zibategereje ngo zibafahse uko bakwiteza imbere bakanateza imbere ibihugu byabo.

Jean Bosco ngo ikibi ni ukwicara udafite icyo ukora
Jean Bosco ngo ikibi ni ukwicara udafite icyo ukora

 

Nzeyimana watumiwe na Perezida Obama ngo ikibi ni ukwicara        

Jean Bosco Nzeyimana uherutse gutumirwa na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo asangize urubyiruko bagenzi be ibanga yakoresheje kugira ngo yihangire umurimo wo gutunganya ibishingwe bikavamo ibicanwa n’amashanyarazi, avuga ko umurimo wose ari umurimo.

Avuga ko ntawe ukwiye gusuzugura umurimo afitiye ubushobozi bwo gukora muri icyo gihe. Ati “ Ntawe ukwiye gutegereza ejo cyangwa andi masomo cyangwa izindi experience zidasanzwe, dukwiye kugira ibyo dukora uyu munsi kabone n’iyo byaba ari bito gute ariko tukabikora.”

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto avuga ko igishoro kitagombera ubwinshi nk’uko bamwe mu rubyiruko babitekereza.

Uyu mushoramari avuga ko ibikorwa akora bikwiye kubera isomo buri wese kuko yatangiriye ku busa ariko ubu akaba akoresha abakozi bahoraho 25 n’abandi 50 badahoraho, akaba anafasha umuryango we muri byose.

Ibi biganiro bizamara iminsi itatu, byitabirwe n’ibihugu 14 birimo Burkina faso, Gabon, Congo Brazzaville, Egypt, Guinee Equatoriale, Ghana, Lesotho, Liberia, Sao Tome, Sierra Leone, Swaziland, Uganda, Zimbabwe, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda rwabyakiriye.

Lamin Manneh uhagarariye UN mu Rwanda avuga ko amahirwe muri Afurika ahari urubyiruko rukwiye kuyabyaza umusaruro
Lamin Manneh uhagarariye UN mu Rwanda avuga ko amahirwe muri Afurika ahari urubyiruko rukwiye kuyabyaza umusaruro
Ibi biganiro byateguwe na MYICT ifatanyije na UN
Ibi biganiro byateguwe na MYICT ifatanyije na UN
Biganjemo abahanze imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga
Biganjemo abahanze imishinga ishingiye ku ikoranabuhanga
Baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika
Baturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika
Bose bafite ibyo bagiye bakora mu bihugu byabo bikabazamura bikanazamura bagenzi babo
Bose bafite ibyo bagiye bakora mu bihugu byabo bikabazamura bikanazamura bagenzi babo
Harimo abahanze udushya turimo no gukora indebakure (Jumele)
Harimo abahanze udushya turimo no gukora indebakure (Jumel)
Abakozi muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga barimo umunyamabanga uhoraho muri MYICT, Rosemary Mbabazi bitabiriye ibi biganiro
Abakozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga barimo umunyamabanga uhoraho muri MYICT, Rosemary Mbabazi bitabiriye ibi biganiro
Uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu bihugu byabo barasangizanya ubunararibonye ku cyabateza imbere
Uru rubyiruko ruhagarariye urundi mu bihugu byabo barasangizanya ubunararibonye ku cyabateza imbere
Urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo ngo rufite byinshi ruzasangiza bagenzi babo
Urubyiruko rwo mu Rwanda na rwo ngo rufite byinshi ruzasangiza bagenzi babo
Bamwe mu batewe inkunga mu mishinga yabo barasangiza bagenzi babo ibyo bamaze kugeraho
Bamwe mu batewe inkunga mu mishinga yabo barasangiza bagenzi babo ibyo bamaze kugeraho

Photos © M. Niyonkuru/umuseke

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Niba dushaka gushishikariza urubyiruko kuguma muri Africa tureke Rwanda days zijye zibera mu Rwanda dutumire abanyarwanda baba kwisi hose baze muri Rda day.

  • MAKORO…..
    IBYUVUGA NUKURI……IYO RWANDA DAY KUKI IBERA HANZE…..NIBA KOKO ARIYABANYARWANDA…KUKI ITABERA MURWANDA..

  • ubwose twazaguka ryari niba tutagiye guhaha,, kuva kera abakuru bavugako akanyoni katagurutse katamenya aho bwezi, aho urabivanze musaza

  • Buriya se ibihumbi n’ibihumbi by’abana ba Afrika batikirira muri Mediterranee bagerageza kujya i Burayi baba bayobewe ko Afrika ifite ubukungu bwinshi? Ariko ni ubukungu bwihariwe n’abategetsi b’abanyagitugu n’abari mu nda y’ingoma zabo, abandi baturage bakaba ba mbonabihita. Benshi batavuga runwe n’ubutegetsi ku miyoborere y’igihugu ahubwo bagakeneshwa ku bushake, iyo bagize Imana ntibicwe cyangwa ngo bangazwe. Icya mbere urubyirukO rwa Afrika ruhunga, ni abayobozi babi, intambara zidashira, inzara zashoboraga kutabaho habayeho politiki ihamye y’ubuhinzi buteza imbere guhinga ibyo kurya by’ibanze (cultures vivrières) aho kwibanda ku bihingwa byoherezwa ku masoko mpuzamahanga, baba bahunga ishoramari rishyira ku ibere abanyamahanaga abenegihugu bakanuye amaso, bahunga kugirwa ibikoresho by’izo politiki mbi zose, kugeza n’ubwo bamwe basabwa gufata intwaro ngo bice bagenzi babo badafite icyo bapfa gifatika, kuko babangamiye abanyapolitiki bimirije imbere gucamo ibice abaturage ngo babone uko babayobora ubuziraherezo, mu marira n’imivu y’amaraso. Baba bahunga kubeshywa ko babonye ubwigenge, kandi bakiri ingaruzwamuheto z’abakorana na ba mpatsibihugu. IKIBAZO NYAMUKURU URUBYIRUKO RUBA RUFITE, NI UKUTAGIRA ICYIZERE CY’EJO HAZAZA.

  • MAHORO ,umbaye kure mba nkukoze mu intoki, uvuze ukuri rwose,none se kuki atibaza impamvu nta abimukira bava ku mugabane w’Iburayi baza muri Africa kandi Africa ariyo yibitseho ubukungu??? Ese abona ari ikibazo cy’imyumvire mike urubyiruko rw’Abirabura bafite?? cg ni IMIYOBORERE MIBI y’Abayobozi b’Africa ishyira imbere IGITUGU ;KWIHARIRA=UBUSAMBO;ibi bigatuma ibihugu by’Africa bihoramo intambara zidashira,Ubushomeri buri hejuru ;Inzara n’Ubukene bukabije. Mugihe ba Bayobozi bo hejuru iyo bo birirwa bashinja urubyiruko ko badakora,batabyaza ubukire amahirwe bafite ,n’ibindi..!!!! Abana babo babohereza kwiga muri bya bihugu urubyiruko rurwanira kujyamo!! Kuko baziko mu mashuli yabo babapfunyikira ikibiribiri nta reme ry’uburezi ribamo. Ama Discours meza gusaaaa atazazana impinduka ,atajyana n’ukuri cg ibikorwa ntacyo yageraho.AFRICA Nigira Abayobozi beza n’imiyoborere myiza Urubyiruko rwaho ruzatera imbere nta nuz ararikira kujya kuba Iburayi, ntimukarenganye Urubyiruko

  • Minisitiri Jean Philbert Nsengimana aransetsa cyane (uretse ko noneho anandijije). Ibi avuga kuki ahubwo atabibwira bagenzi be b’Abaminisitiri n’Abadepite n’Abasenateri usanga bohereza abana babo mu mahanga ngo niho heza, kuki abo bana b’abo ba Minisitiri aho kwiga muri za Kaminuza z’u Rwanda birukira muri za Kaminuza z’i Burayi ndetse bamwe barangiza bakigumirayo bakishakirayo akazi.

    Biranababaje ndetse kubona hari n’abana bamwe b’Abayobozi bakuru muri iki gihugu bagiye mu bihugu byo hanze ndetse bakanahimba impamvu zo kwigira impunzi ngo bakunde bigumireyo babone akazi. Murazabaze Senateri umwe ntavuze izina, nawe ariyizi, ukuntu abakobwa be babiri bagiye muri Norvege kwigira impunzi none umwe muri bo ubu akaba afite ibibazo bikomeye kuko basanze yarabeshye.

    Ariko kuki abanyarwanda muduhindura injiji koko??????

    • @Basige, nunze mu ryawe, kuki n’abana ba shefu mukuru bajya kwiga secondaire mu mahanga ibintu bitigeze bibaho mu Rwanda, ubwo abo bayobozi bafitiye ikihe kizere igihugu bayobora?

  • ibyo uvuze ni ukuri!murebe igihugu nka Gabon, gifite umutungo kamere ungana kuriya n’abaturage mbarwa.ariko ugasanga abategetsi n’abambari babo barakize,bararenza,rubanda rugufi ruri muri nyakatsi. none ngo urubyiruko rugume iruhande rwanyu.ahubwo uwagira iyo ajya yaguruka.

Comments are closed.

en_USEnglish