Month: <span>September 2016</span>

Gisagara: Ubukene butuma impunzi zitwara inda zitateguwe

Urubyiruko rw’abakobwa b’impunzi zo mu Nkambi ya Mugombwa ruravuga ko kutagira  icyo rukora no kutagira ubushobozi bwo kubona ibyo bakeneye, ari imwe mu mpamvu ituma umubare w’abatwara inda zitateganyijwe zikomeje kwiyongera muri iyi nkambi, bagasaba ko babona ubufasha hakiri kare. Inkambi ya Mugombwa icumbikiye impuzi z’Abanye-Congo 18 000, ikomeje kuvugwamo ikibazo cy’abana b’abakobwa bakomeje guterwa […]Irambuye

Tujye mu Majyepfo gusura Ibisi bya Huye, Utwicarabami twa Nyaruteja,

Belise Kaliza ushinzwe ishami ry’ubukerarugendo muri Rwanda Development Board (RDB) yabwiye abanyamakuru ko guhera kuri uyu wa Gatanu, hazatangizwa gahunda yiswe ‘Tembera u Rwanda’ igamije gushishikariza abaturage gusura ibintu nyaburanga biri hafi yabo, iyi gahuda ikazatangirira mu Bisi bya Huye. Iyi gahunda izakomereza mu tundi turere harimo Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Kaliza yabwiye abanyamakuru ko […]Irambuye

Amerika yafatiye ibihano abashyigikiye Perezida Kabila

Amerika yafatiye ibihano by’ubukungu bamwe mu bashyigikiye Perezida Joseph Kabila barimo umusirikare mukuru ku rwego rwa Jenerali n’Uwigeze kuyobora Polisi muri Congo Kinshasa, ku mpamvu z’uko abatavuga rumwe na Leta bakomeza guhohoterwa ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa imbaraga nyinshi. Itangazo ry’urwego rushinzwe umutungo muri Amerika rivuga ko imitungo yose, Maj.Gen Gabriel Amisi Kumba na John […]Irambuye

Muhanga: Umugore byavuzwe ko ‘yiyahuye’, umugabo we arakekwa ko ari

Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage cyane, Charles Rwirangira ari mu maboko ya Polisi akekwaho kwica umugore we, hanyuma akamushyira mu mugozi ngo bazavuge ko yiyahuye. Kuwa kabiri twabagejejeho inkuru y’urupfu rwa Jeannette Murekatete w’imyaka 45 bivugwa ‘yiyahuye’. Nyuma y’uko urupfu rwe rumenyekanye, abaturage bakomeje gutanga amakuru ko Jeannette Murekatete ashobora kuba atariyahuye, ahubwo ashobora […]Irambuye

Kutumvikana n’umutoza bitumye Hakizimana Lionel asezera muri Espoir BBC

Umukinnyi wa Basketball, Hakizimana Lionel yasezeye mu Espoir Basketball Club yakiniraga kubera kutumvikana n’umutoza mushya wayo Nkusi Karim. Kuri uyu wa kane tariki 29 Nzeri 2016, umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball asezeye ku mugaragaro mu ikipe yakinagamo ya Espoir Basketball Club yari amazemo imyaka itatu. Uyu musore bivugwa ko atumvikanye n’umutoza mushya wa […]Irambuye

Gisagara: Inzego z’ibanze zaregewe Umuvunyi ko zaka RUSWA

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga  abaturage b’Akarere ka Gisagara mu murenge wa Gishubi, abaturage bamugejejeho ibibazo bitandukanye birimo no kuba inzego z’ibanze zibaka RUSWA kugira ngo zibakemurire ibibazo. Rutabana Emmanuel umuturage wo mu murenge wa Gishubi akagari ka Nyeranzi, umudugudu wa Kigarama avuga ko nk’abaturage ba rubanda rugufi iyo bajyanye ibibazo byabo mu nzego z’ibanze, usanga […]Irambuye

Rulindo: Andi makuru ku bujura bwabereye muri SACCO ya Burega

UPDATE: Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanel yabwiye Umuseke ko amakuru aheruka ari ay’uko hafashwe abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwaraye bubereye kuri SACCO ya Burega, bukab bwaguyemo umugabo wayirindaga, undi umw eagakomereka bikomeye. Yavuze ko umwe mu bafashwe ari umushoferi ariko ntiyavuze aho yakoraga. Iyo SACCO ya Burega ngo yari ibitswemo amafaranga […]Irambuye

Inyogosho zidasanzwe ku bakinnyi bavuye muri APR FC, ngo ni

Inyogosho n’imisatsi idasanzwe ni ikintu kitamenyerewe muri APR FC, gusa bamwe mu bakinnyi bayivuyemo uyu mwaka bahinduye imisatsi bidasanzwe, basigamo amarangi, ngo ni ukugaragaza ibyishimo kuri bamwe, kandi ngo ni impinduka izagera no mu kibuga. Bamwe mu bakinnyi basohotse muri APR FC bari bafite imisatsi isanzwe (biyogoshesha ibyo bita ordinaire), baragaragara mu isura itandukanye n’iyo […]Irambuye

Muhanga: Ngo abagore bakwiye gutinyuka bagakorana n’ibigo by’imari

Abagore bibumbiye mu makoperative yo mu mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, kuri uyu wa 28 Nzeri bagiranye ibiganiro n’ibigo by’imari, amabanki n’ikigega cy’ingwate mu rwego rwo kubatinyura  kugira ngo basabe inguzanyo bahabwe ingwate ya 75%. Ibi biganiro byahuje bamwe mu bagore bibumbiye mu makoperative, women for women, ubuyobozi bw’Akarere, ibigo by’imali n’amabanki byabereye mu […]Irambuye

BREAKING: Leopold Munyakazi uregwa Jenoside agejejwe mu Rwanda

Ku mugoroba kuri uyu wa gatatu indege izanye Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Jenoside ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Aje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside. Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter ni yo ishyizeho iyo foto ya Munyakazi ari hagati y’abapolisi babiri bamutwaye acyururuka mu ndege, bavuga ko avuye muri USA. […]Irambuye

en_USEnglish