Digiqole ad

Shimon Peres yitabye Imana, u Rwanda rwihanganishije Israel

 Shimon Peres yitabye Imana, u Rwanda rwihanganishije Israel

Shimin Peres yari afite igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel

Umukambwe Shimon Peres wari ufite imyaka 93 yitabye Imana nyuma y’ibyumweru bibiri agize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu mutwe (stroke). U Rwanda binyuze kuri Minisitiri w’ububanyi n’amahanga rwatangaje ko rwifatanyije na Israel mu kababaro.

Shimin Peres yari afite igihembo cy'amahoro kitiriwe Nobel
Shimin Peres yari afite igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel

Peres ngo yitabye Imana asinziriye ahagana saa munani z’ijoro kuri uyu wa gatatu nk’uko Dr Rafi Walden yari abereye sebukwe yabitangarije AFP. Ngo yapfuye agaragiwe n’abo mu muryango we.

Shimon Peres yavukiye muri Pologne mu 1923 aza kujya ku butaka bwa Palestina afite imyaka 11.

mu ntangiriro za 1950 yari umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo ya Leta nshya ya Israel yari imaze gushingwa agira uruhare rukomeye mu gukomeza igisirikare cyabo.

Peres yafashe imyanya hafi ya yose ikomeye mu buyobozi bwa Israel mu myaka 50 yabumazemo, yabaye Minisitiri w’Intebe kabiri (1984-1986 na 1995-1996) na Perezida 2007 mu 2014.

Ubutumwa bwa Minisitiri Mushikiwabo:

untitled

Mu 1994 yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel we n’umuyobozi wa Palestine Yasser Arafat kubera ibiganiro by’amahoro hagati y’ibihugu bari bayoboye, byasinye amasezerano ya Oslo.

Aya masezerano basinye mu 1993 yaravuzwe cyane kuko yatumye Leta ya Palestine itangira kwemerwa ndetse yatangaga ikizere cy’amahoro arambye mu karere.

Igihe cyo kuganira aya masezerano, Peres niwe wari ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Israel biza kuvamo kuyasinya no kuramukanya by’amateka hagati ya Minisitiri w’Intebe Yitzahk Rabin na Yasser Arafat bihagarariwe na Bill Clinton i Washington.

Rabin ariko yaje kwicwa mu 1995, ibi bituma ubushyamirane bwongera kubura bwongera kumara imyaka 20.

Perezida Bill Clinton wayoboraga Amerika yatangaje ko azakumbura cyane iyi nshuti ye.

Nubwo ibindi biganiro hagati ya Israel na Palestine mu 2013 byapfubye, Shimon Peres yagaragazaga ko agishyigikiye ko habaho Leta y’Abayahudi yitwa Israel na Leta y’Abarabu yitwa Palestine ngo ntibahore barwana ahubwo babane mu mahoro n’ubufatanye.

Yagize ati “Amahoro ntabwo ari uburyo bwa nyuma. Nta mpamvu yo kujya mu ntambara.

Gutera ubwoba nta butumwa bitanga, iterabwoba ntiritanga umugati kandi ntiritanga umwuka mwiza wo guhumeka. Ryangiza byinshi, ntacyo rimaze.”

Shimon Peres yakunze kugaragara nk’ushyigikiye amahoro hagati y’Abarabu n’Abayahudi ndetse yagize uruhare mu masezerano y’amahoro hagati ya Misiri ya Anwar Sadat na Israel nyuma y’uko uriya muyobozi wa Misiri asuye Yerusalem mu 1977.

Shimon Peres umugore we yitabye Imana mu 2011, amusigiye abana batatu n’abuzukuru benshi.

Umurambo we ngo urahita ujyanwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Israel, Knesset kuwa kane kugira ngo abantu babashe kuza kumusezeraho.

Abayobozi baho batangaje ko azashyingurwa kuwa gatanu ku musozi wa Herzl mu irimbi rusange ry’i Yerusalem. Yona Bartal wari umukozi we wihariye avuga ko byose bizakorwa uko yasize abigennye.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Niyi gendere aruhukire mugituza cya Abrahamu dore ko bo batanyura muri burigatori ni direct kwa Abrahamu natwe tuzabasangayo . igihe ni igera

  • reka daa,uyu mugabo yakoreraga shitani, yari umwe mubambari bayo…abazo iyi story they know what i am talking about

Comments are closed.

en_USEnglish