Digiqole ad

BREAKING: Perezida wa Mukura VS nawe yeguye

 BREAKING: Perezida wa Mukura VS nawe yeguye

Nizeyimana Olivier wari umuyobozi wa Mukura Victory Sports amaze gutangaza ko yeguye ku mwanya we, akurikiranye na sheikh Hamdan Habimana wari umunyamabanga wayo nawe weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.

Olivier Nizeyimana na Sheikh Hamdan iburyo yeguye ku mwanya w'ubunyamabanga bwa Mukura bose ubu bamaze kwegura
Olivier Nizeyimana na Sheikh Hamdan iburyo yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga bwa Mukura bose ubu bamaze kwegura

Umwe mu bayobozi ba Mukura VS  yari yabwiye Umuseke kuri uyu mugoroba ko Olivier yatanze ibaruwa isezera ku murimo w’ubuyobozi bwa Mukura yariho kuva mu 2011.

Olivier usanzwe ukora ibyo gutwara abantu n’ibintu yari yarafashije kugabanya ibibazo by’amikoro, kuko company ye, Volcano Express yabaye umuterankunga w’iyi kipe mbere yafashwaga gusa n’Akarere ka Huye.

Mu nama y’inteko rusange yabaye tariki 14 Kanama 2016, Olivier  yemereye Mukura VS miliyoni 24 562 400 ku ngengo y’imari uyu mwaka w’imikino.

Ukwezi kumwe gusa nyuma yaho, Olivier n’umunyamabanga we sheikh Hamdan Habimana bayoboranaga bafashe umwanzuro wo kwegura mu myanya y’ubuyobozi bwa Mukura ngo kubera impamvu zabo bwite.

Nizeyimana yanditse iyi baruwa ayandikira Visi Perezida wa Mukura Abraham Nayandi. Olivier yamenyesheje ko ari mu mahanga ariko agaruka vuba guhererekanya ububasha.

Ndetse yavuze ko ibyo yemeye guha ikipe mu mwaka utaha w’imikino atazabihindura.

Kapiteni w’iyi kipe Andre  Mazimpaka yabwiye Umuseke ko ibyabaye byabatunguye bakumirwa.

Nyuma yo kumva ko SG wacu yeguye, twe nk’abakinnyi twandikiye ibaruwa perezida Olivier tumusaba ko atakwemera ubusabe bwa Hamdan, tumusaba ko baganira bagakomeza kutuyobora kuko hari hageze ngo dutange ibyishimo.  

Ibyo byo kuba ngo na President yeguye turabyumva gutyo, gusa iyo nkuru si nziza kuri twe. Sinzi noneho aho dusigaye.”

Ibaruwa yo kwegura kwe
Ibaruwa yo kwegura kwe

 

Abakinnyi bari babanje kwanga ubwegure bw’umunyabanga mukuru banandika ibaruwa ibyanga nyuma batungurwa no kwegura kw’umuyobozi mukuru:

2 3

Roben NGABO

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Byose nukugirango APR ikomeze kugiringufu doreko byari bitangiye kuyibera tena.

  • Nibegure kuko nta kipe bari basigaranye kubera ko inkingi zabo za mwamba bagenderegaho APR FC na Police FC zazitwaye. Babonye ko bashobora kuzamara shampiyona itaha barwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri!

  • ese regis yayiyoboye akajya akora ibyo yanengaga abandi bayobozi b’aamkipe hanze aha?

    Nyamara utabusya abwita ubumera

  • JANO REKA AMATIKU!!!REGIS YATANGAGA IBITEKEREZO BYE NK’UMUKUNZI WA MUKURA!!!!! NTA MYANYA Y’UBUYOBOZI YARWANIRAGA KUKO IKIBAZO KIRI MURI MUKURA NI OKOKO…..NA MEYA WA HUYE USHAKA KUYOBORA MU KWAHA AHO KUBIKORA KU MUGARAGARO!!!! BAMENYE KO IBIZABA KURI MUKURA BAZABIBAZWA……AHHAAAAAAAAAAA………………………

  • Abo banyabibazo se ubwo barabona aribwo bungutse. Gutakaza Olivier

  • Ngo bari gushakira Kanyankore umwanya muri Mukura

  • Mbega inkuru mbi kuri twebwe abafana ba Mukura V.S ubuse kweli tugiye guhera kuki kweli? OKOKO wenyine na Mayor Muzuka bazashobora iyi equipe bonyine badafite na Experience ababagabo beguye nibadusobanurire neza ikibyihishe inyuma kuruku kwegura kwanyu.

  • MBEGA IBIBAZO BYA MVS

Comments are closed.

en_USEnglish