Digiqole ad

Ngoma/Jarama: Indiririzi zitwa ibiheri ngo zugarije bamwe mu bahatuye

 Ngoma/Jarama: Indiririzi zitwa ibiheri ngo zugarije bamwe mu bahatuye

Jarama ni umwe mu mirenge y’icyaro mu karere ka Ngoma

Mu murenge wa Jarama mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ikibazo cy’indiririzi zitwa ibiheri/imperi zateye mu ngo z’abaturage aho bavuga ko bibarya bikabatera uburwayi bw’imbere mu mubiri n’inyuma ku ruhu.

Jarama ni umwe mu mirenge y'icyaro mu karere ka Ngoma
Jarama ni umwe mu mirenge y’icyaro mu karere ka Ngoma

Abaturage babwiye Umuseke ko ari icyorezo gikomeye cyabateye mu gihe ubuyobozi bw’umurenge wa Jarama bwo buvuga ko atari icyorezo cyateye, ariko ngo bagiye gukorana n’inzego z’ubuzima barebe uko abaturage bahabwa umuti wica ibiheri.

Uyu murenge wa Jarama uvugwamo ikibazo cy’ibiheri byugarije ingo z’abaturage ukikijwe n’ibiyaga. Abaturage basaba Leta ko yabafasha kubona umuti wo kuko bavuga ko batewe n’icyorezo.

Cyizere umwe mu baturage agira ati “Ibiheri bitumereye nabi pe. Ntawatinya kubivuga, ngira ngo no kuba dutuye hagati y’ibiyaga na byo bituma duterwa n’utu dukoko tunyunyuza amaraso. Dukwiye kwitabwaho by’umwihariko tugahabwa umuti wo kubyica.”

Yaba uyu ndetse n’abandi twaganiriye bameza ko ibi biheri bihari mu ngo zabo bagasaba abashinzwe ubuzima ko babagezaho umuti wo kubyica kuko ngo bo nta bushobozi bafite bwo kuwugura.

Abaturage bahakana ko ibi biheri byaba biterwa n’umwanda ngo kuko bafite isuku ihagije yaba ku mubiri no mu ngo zabo.

Bavuga ko uwo igiheri kiriye ahura n’ingaruka zikomeye, umubiri ukabyimbirwa kandi bigatera n’umuriro mu mubiri akamererwa nabi.

Mukagatare Scolo na we ni umuturage utuye Jarama, ati “Ibiheri bitumereye nabi. Kirakurya ukishimagura uruhu rugashishuka, bitera umuriro ukumva umeze nabi cyane.”

Uwitwa Nyandwi Speranciya uri mu kigero cy’imyaka 70 y’amavuko, we twanahuye atengurwa.

Ati “Gutengurwa ni byo byabiteye. Ubu nta buzima mfite biba byaraye bindya n’ubundi nsanzwe nta n’ubuzima nifitiye bikaza bimpuhura.”

Murice Jafet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama yatubwiye ko iki kibazo na bo bakizi nk’ubuyobozi, gusa ngo ntabwo gikanganye ku buryo cyaba icyorezo.

Ati “Icyo kibazo kirahari, ariko ntabwo twavuga ko ari icyorezo kuko usanga nko mu mudugudu umwe bigaragara mu ngo nibura hagati y’eshanu n’esheshatu kandi umudugudu utuwe n’ingo zirenga 100. Ni ikibazo, ariko ntabwo twavuga ngo ni icyorezo cyangwa kirakomeye cyane ni yo mpamvu n’inzego zitandukanye zitakizi.”

Gitifu Jafet akomeza avuga ko bagiye gukorana n’inzego z’ubuzima, bakareba uko bageza imiti yica ibiheri kuri aba baturage, dore ko na we ahakana ko bidaterwa n’umwanda.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish