Digiqole ad

Rwinkwavu: Inkuba yakubise umugore imwicana n’ihene 15 n’intama 3

 Rwinkwavu: Inkuba yakubise umugore imwicana n’ihene 15 n’intama 3

*Yari nk’imvura ya gatatu iguye aha nyuma y’igihe kinini barabuze imvura

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere mu murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza mu kagali ka Gihinga, umudugudu wa Rusera inkuba yakubise abagore babiri n’umwana bari bavuye gucyura amatungo yica umugore umwe n’ihene 15 n’intama eshatu, abandi bajyanwa mu bitaro. Nyakwigendera yitwa Speciosa Mukabalisa

Mu karere ka Kayonza
Mu karere ka Kayonza

Claude Bizimana Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge bwa Rwinkwavu yabwiye Umuseke ko mu gitondo imvura yari yazindutse igwa, hanyuma iza guhita ariko nyuma ya sa sita ahashyira umugoroba irongera iragwa ari nabwo inkuba yakubitaga aba bariho bajya kuyugama mu nzu itaruzura yari hafi aho.

Uyu muyobozi yemeza ko bwari ubwa gatatu imvura igwa muri uriya murenge nyuma y’igihe kinini aka gace karangwamo amapfa, ariko ngo batangajwe n’ukuntu yari nyinshi ndetse babazwa n’uko yahitanye abantu.

Bizimana yasabye abaturage kwirinda kuzajya bugama imvura ahantu bateje akaga nko munsi y’ibiti, no mu nzu ziri ahiherereye.

Speciosa ngo yari afite abana babiri.

Umurambo we ukaba washyinguwe kuri uyu wa kabiri.

Mu murenge wa Rwinkavu
Mu murenge wa Rwinkavu

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish