Digiqole ad

Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara

 Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara

Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara.

Mu gihe habura iminsi 17 gusa ngo Shampiyona y’u Rwanda itangire, Masudi Djuma utoza Rayon Sports arashaka undi rutahizamu, kuko ngo yabonye ubusatirizi bwe butari ku rwego ashaka.

Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara.
Rayon Sports irashaka undi rutahizamu wo gufasha Moussa Camara.

Mu mwaka ushize w’imikino, Rayon Sports yatsinze ibitego 50, ari nayo kipe yatsinze ibitego byinshi, ibikesha ubusatirizi bukomeye yari ifite.

Umutoza wayo avuga ko kubera ubusatirizi bwiza yari ifite, byatumaga ba myugariro batabona akazi kenshi, dore ko banatsinzwe ibitego 12, ari nayo kipe yatsinzwe ibitego bike muri shampiyona y’umwaka ushize.

Gusa, yatakaje ba rutahizamu bayifashaga barimo umunya-Uganda Davis Kasirye na Ismaila Diarra ukomoka muri Mali. Bombi batsinze ibitego 26 muri 50 by’ikipe yose.

Bombi bavuye muri Rayon Sports bajya muri Daring Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Rayon Sports yagerageje kubasimbuza, ikura umunya-Mali Moussa Camara muri Tunisia, ndetse igura na rutahizamu w’Umunyarwanda Lomami Franck yakuye muri Musanze FC.

Gusa, umutoza Masudi Djuma abona ubusatirizi bw’aba basore bombi budahagije, n’ubwo nka Camara yashoboye gutsinda ibitego bitanu (5) mu mikino itanu ya AS Kigali Pre season Tournament yakinnye.

Ati “Ni rutahizamu mwiza, ariko ikipe iracyakeneye izindi ngufu mu busatirizi. Iyo ikipe idateye ubwoba mu bashaka ibitego, bituma uwo muhanganye we agusatira. Nibyo byabaye mu mikino ya gicuti tumazemo iminsi.”

Ku rundi ruhande, Masudi ngo arimo gukosora amakosa ya ba myugariro, ariko anashaka undi rutahizamu ukomeye uzaza gufatanya na Moussa Camara na Lomami Frank ikipe ifite ubu.

Ati “Gusa, sinatangaza izina rye muzamubona ahageze.”

Uyu rutahizamu nagera muri Rayon Sports, azahasanga abandi banyamahanga nka Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir na Moussa Camara.

Niyo kipe izaba ifite abanyamahanga benshi (5), kandi abemewe muri Shampiyona ari batatu gusa. Masudi avuga ko aba banyamahanga bazamufasha muri CAF Confederations Cup.

Amakuru agera ku Umuseke yemeza ko umu-’agent’ wa Ismaila Diarra na Moussa Camara, ari nawe uzazana undi rutahizamu, nawe ushobora kuva mu bihugu byo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Rutahizamu mushya Rayon Sports ishaka ashobora kuba umunyamahanga wa gatanu.
Rutahizamu mushya Rayon Sports ishaka ashobora kuba umunyamahanga wa gatanu.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Tuzakugwa inyuma n’imbere sha usibye ko harimo abari kukuvangira. Ariko bazashyira bamenye ukuri.
    Rayon oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish