Digiqole ad

V. Ndayisenga muri 6 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

 V. Ndayisenga muri 6 bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi

Valens Ndayisenga agiye kongera gukinira Team Rwanda.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu magare yatangaje urutonde rw’abakinnyi batanu barimo Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bakina muri Team Dimension Data bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi “UCI World Championships 2016”.

Valens Ndayisenga agiye kongera gukinira Team Rwanda.
Valens Ndayisenga agiye kongera gukinira Team Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Nzeri 2016, nibwo ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” n’ikipe y’igihugu “Team Rwanda”, batangaje abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Shampiyona y’Isi izabera muri Qatar hagati ya tariki 9 na 16 Ukwakira 2016.

Muri iyi Shampiyona y’Isi, amakipe y’ibihugu yemererwa guhamagara abakinnyi bayo babigize umwuga hirya no hino ku Isi.

Bazasiganwa mu byiciro byinshi mu bagabo n’abagore, harimo ikiciro cy’abakuru (Elite), abatarengeje imyaka 23 (U23), n’abatarengeje imyaka 18 (U18). Bazasiganwa mu muhanda (Road race), no gusiganwa umuntu ku giti cye (individual time trial).

Directeur technique w’umukino w’amagare mu Rwanda, Johnathan Jock Boyer avuga ko aya masiganwa azagora cyane abakinnyi b’Abanyarwanda kubera impamvu nyinshi zinyuranye.

Yagize ati “Iyi Shampiyona y’Isi izagora cyane abakinnyi bacu kuko izakinirwa mu mihanda itambika, mu mirambi ishyushye cyane, kandi irimo imiyaga myinshi. Gusa niteze ko abakinnyi bacu bazahakura inararibonye.”

Urutonde rw’ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda) yahamagaye ruriho Uwizeyimana Bonaventure watwaye Shampiyona y’u Rwanda mu magare, ubu akina nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data for Qhubeka yitoreza mu Butaliyani. Uyu musore w’imyaka 24 azasiganwa mu muhanda mu bakuru, (Elite Men’s Road Race).

Bonaventure Uwizeyimana watwaye Shampiyona y'u Rwanda niwe uzahagararira igihugu mu bakuru.
Bonaventure Uwizeyimana watwaye Shampiyona y’u Rwanda niwe uzahagararira igihugu mu bakuru.

Mu batarengeje imyaka 23 basiganwa mu muhanda, u Rwanda ruzahagararirwa na Jean Claude Uwizeye, na Areruya Joseph.

Naho, Valens Ndayisenga wegukanye ‘Tour du Rwanda 2014’ ubu nawe ukina muri Team Dimension Data for Qhubeka, we azasiganwa mu muhanda no mu basiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (road race & individual time trial).

Bwa mbere, u Rwanda ruzohereza umukinnyi mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 18 cy’iyi Shampiyona y’Isi, Rene Jean Paul Ukiniriwabo uzasiganwa mu muhanda no mu basiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (road race & individual time trial).

Ku rundi ruhande, mu bagore Beatha Ingabire niwe uzahagararira u Rwanda, ndetse bikazaba ari ubwa mbere akinnye isiganwa mpuzamahanga. Muri iki kiciro ubusanzwe hagendaga Girubuntu Jeanne d’Arc urwaye.

Rene Jean Paul Ukiniwabo niwe uzahagararira u Rwanda mu ngimbi.
Rene Jean Paul Ukiniwabo niwe uzahagararira u Rwanda mu ngimbi.

Umutoza mukuru uzajyana n’iyi kipe ni Jock Boyer, umukanishi ni Jamie Bissell, bakazajyana kandi n’umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana uzaba ubayoboye.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish