Digiqole ad

Bye bye ONATRACOM, RITCO yayisimbuye izatangirana n’umwaka utaha

 Bye bye ONATRACOM, RITCO yayisimbuye izatangirana n’umwaka utaha

Kuri uyu wa kabiri mu imurika ry’imihigo y’ibigo bikorera muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo no gusinyana na Minisitiri igiye kweswa, Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe ubwikorezi yavuze ko ikigo RITCO cyasimbuye ONATRACOM, kandi ngo imodoka zicyo zizatangira gutwara abari mu bwigunge mu mwaka utaha.

 Dr. Alexix Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe ubwikorezi
Dr. Alexix Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA ushinzwe ubwikorezi

Mu bice bitandukanye by’icyaro abaturage usanga bataka ikibazo cy’imodoka zibatwara nyuma y’aho imodoka za ONATRACOM (Office National des transports en Commun) zihagarariye kubageraho.

Hari henshi hagera imihanda ariko abatuge bagakora ibirometero n’ibirometero bajya gutega imodoka aho kugira ngo imodoka zibasange aho bari.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa remezi ushinzwe ubwikorezi, Dr. Alexis Nzahabwanimana yavuze ko ikigo RITCO Ltd. (Rwanda Interlink Transport Corporation Ltd) cyasimbuye ONATRACOM kigiye gufasha abo baturage na bo bakava mu bwigunge bakagendana n’iterambere.

Yavuze ko iki kigo kizagura bus zirenga 160 nshya ziziyongera kuri nke zari zisigaye muri ONATRACOM bityo ngo imodoka zayo zikazajya zibasha kugera ahantu henshi kurenza aho iza ONATRACOM zageraga.

Yagize ati: “Izi modoka zo zizagera henshi kurenza aho ONATRACOM yageraga kuko ubu na centre zariyongereye.”

Yavuze ko bamaze gutumiza bisi 50 harimo izishobora gutwara abantu 80.

RITCO ngo ni ikigo Leta ifatanyije na Sosiyete isanzwe itwara abantu ya RFTC ariko ngo Leta ni yo ifitemo imigabane myinshi kuko ifitemo 52%.

Ibyangombwa byose byo kugura izo modoka n’aho kuzigura hamaze kuboneka bityo ngo mu ntangiriro z’umwaka utaha abaturage ba muri bimwe mu byaro baribafite ikibazo cy’imodoka ngo bashobora kuzashira amarira.

Ibindi bikorwa bijyanye n’ubwikorezi byagarutsweho bizakorwa mu mwaka wa 2016/17 ni ibyo kongera indege zitwara abagenzi za Rwandair zikava ku munani zikaba 12.

Indege ya mbere muri izo ndege enye ziziyongeraho yo mu bwoko bwa Airbus 330 izagera i Kigali ejo ku wa gatatu ku isaha ya saa 10:45.

Indi imwe yo mu bwoko bwa Airbus 320 izaza mu mpera z’uyu mwaka n’izindi ndege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 337 zizagera i Kigali mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Prof. Manasse Mbonye umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya REG asinyana amasezerano na Minisitiri Musoni James wa MININFRA
Prof. Manasse Mbonye umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya REG asinyana amasezerano na Minisitiri Musoni James wa MININFRA
Umunyambanga Uhoraho muri iyi Ministeri, Rwakunda Christian ni we wabimburiye abandi mu gusinyana imihigo na Minisitiri
Umunyambanga Uhoraho muri iyi Ministeri, Rwakunda Christian ni we wabimburiye abandi mu gusinyana imihigo na Minisitiri

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Uguhiga ubutwari mutabarana..Nizereko ejobundi batazaza kutubwira ko cyahombye.

    • Guhindagura amazina siwo muti. Iyaba cyakomezaga kuba Onatracom ariko imikorere ikaba myiza nk’uko byahoze mbere y’intambara ku bwa Habyara.
      Twabonye icyitwaga ELECTROGAZ gihinduka RECO RWASCO ngo ni ukunoza imikorere bukeye Gihinduka EWASA birananirana bukeye gihinduka niba ari RIG ntumbaze, ariko umisaruro wacyo urakomeza uba wa wundi mubi kubera imicungire mibi, kunyereza no gukoresha abakozi badashoboye.
      N’iyo RITCO rero sinzi niba hari icyo ije guhindura nkurikije uko ibindi bigo bikora reka tubitege amaso

  • Ariko Ubanza koko Transport ibamo Akantu Waaa!!!
    Mumbwire uburyo nasaba Akazi ko Kuyibera Manager !!
    Mbese twese dusangire,,,,

  • good

  • Igihugu kidafite transport public ihamye yo kugoboka abakozi ba Leta, abaturage bari mu bwigunge n’abakene muri rusange, nk’uko bimeze ubu mu Rwanda, kiba cyareguriye abaturage bacyo abikorera ku giti cyabo. Ubanza ari yo mpamvu bamwe muri ba rwiyemezamirimo bageze n’aho basigaye bumva ko gukoresha abaturage ntubahembe cyangwa kubafatira umusaruro ntubishyure nta kibazo bibateye.

  • Nizere ko bazashyira imodoka mu muhanda wa Kamembe-Giheke-Matare-Nkungu-Cyamudongo-Nyakabuye

    • Sha rwose aho hantu ndahazi kdi ndagushyigikiye mbabajwe n’uko ntakuzi rwose ngo ngukore mu ntoki

  • @Mbogo? Ariko nawe urakabije, ntiaye kuko biri ukorwa kuko nta nubwo byagaragajwe hano mu nkuru, ariko nibura vanamo akantu kavuga ko abo uvugira bizakemuka vuba, kandi bakweretse ni inzira yo kubikemura ahubwo dusigarane ikivuga ngo? Bizakorwa ryari? Bizarangirira igihe? Ese bizakorwa neza? Naho igitekerezo ni inyamibwa rwose!!

  • Umuyobozu wa REG uvugwa muri iyi nkuru ngo yitwa nde!?

  • yaguzwe se?cyangwa itangiwe ubuntu
    nayo ni icyama kiyegukanye?

  • Uwariye niwe urya n ubundi nta gitangaza kirimo.

  • Transport publique n ´inkingi yamajyambere kandi nta wikorera wayisho
    Kuko bisaba burigihe subvention
    Gestion nziza kuko irayagarura indirectement umukozi avuye ikigali agiye
    I gitarama gukoraymodoka bus ararihamake ariko bakora facture ye iariheho imisoro ariko iyo atafata bus ntiyari kujya kuyikora ntamisoro yarigutanga ahubwo abatanga service bose
    Bajye basreswa

    • Abantubose bakwiye kujya bakora déclaration d’impôt
      bose sinunvango bafite indangamuntu erectronic nuneho uwinije nigiceri akihyura
      Bakareka kuremereza bamwe ngobahite
      Bahomba kuko bafunze leta ibihombwe umusoreswa except umuturage wihingiye
      Ntagurishe ntagiricyo yihyura

  • Hahaaaa, hari uvuze ibya Electrogaz numva ndumiwe! Ariko nibyo. Guhindagura amazina ntacyo bimaze nko kuvugurura imikorere. Njye na biriya sinzi iby’ari byo! Ngo Electrogaz, Ewsa, Reg, Wasac, Reco Rwasco… Ibi bigaragaza guhuzagurika no kunanirwa. Reka ahari turebe changes muri transports.

  • prof Mbonye manasse ntabwo ari umuyobozi wa REG, mukosore!

  • jyewe nkoresha bus buri gihe ngiye kukazi ariko nubundi kiriya kigo ntikizunguka bararuhira ubusa kuko udukozi bashyizemo nutumayibobo ahubwo birambaje kumvako harimo amafaranga ya leta kuko barayiba biteye ubwoba ntushobora kujya muri bus hanze ya gare ngo baguhe tick
    uyiburanye bagukuramo jyewe mfite ingero nyinshi nabatse tick bankuramo banta mumuhanda kuhagera ahonaringiye ntega moto 5000 kuko ni bus gusa ijyayo ubwose iyo management nibwokoki

  • genda RWANDA (bya BUS bya ONATRACOM niko babyitaga)waradutwaye tujya,tuvuye ku mashuri twiga mubyaro byiyo warakoze pe!kuko ntitwahangayikaga ngo twbuze imodoka kandi mugihe cy’abanyeshuri ziyiziraga kukigo.ONATRACOM Yarakoze nuko hajemo ba ruryi igahomba! yafashaga abanyacyaro, abanyeshuri bigagayo, abacuruzi baranguraga kuko nta mupaka yagiraga wo gupakira!

Comments are closed.

en_USEnglish