Digiqole ad

Abahanzi bashoje itorero basabwe gufasha Leta biciye mu buhanzi bwabo

 Abahanzi bashoje itorero basabwe gufasha Leta biciye mu buhanzi bwabo

Abahanzi banyuranye n’abakozi mu by’umuco, ubugeni n’amateka basoje itorero barekana akarasisi no kwiyereka bize mu minsi 10 bamaze i Nkumba

Ikiciro cya kabiri cy’Itorero ryiswe Indatabigwi rigizwe n’abahanzi n’abakora mu by’umuco n’ubugeni mu byiciro binyuranye cyasojwe kuri uyu wa 27 Nzeri i Nkumba mu karere ka Burera, abarangije iri torero biganjemo urubyiruko basabwe n’abayobozi kuba Indatabigwi nk’izina bahawe bakarinda ibyagezweho kandi bakabihamya mubyo bakora.

Abahanzi banyuranye n'abakozi mu by'umuco, ubugeni n'amateka basoje itorero barekana akarasisi no kwiyereka bize mu minsi 10 bamaze i Nkumba
Abahanzi banyuranye n’abakozi mu by’umuco, ubugeni n’amateka basoje itorero barekana akarasisi no kwiyereka bize mu minsi 10 bamaze i Nkumba

Iri torero ryitabiriwe n’abantu 267 muri 300 bari batumiwe, barimo abahanzi bamwe basanzwe bazi muri muzika nyarwanda nka Dieudonne Munyanshoza, Mako Nikoshwa, Odda Pacy, Rafiki, Squizzy, AmaG the Black, Jody Phibi, Makanyaga Abdoul n’abandi bakina Cinema, Abanyabugeni, Ikinamico, Abanditsi n’abakora ubwiza n’imideli.

Basoza iri torero Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko bize amasomo anyuranye biciye mu biganiro, bakoze imyitozo ngororamubiri, biga kwiyereka gutarama n’imikorongiro inyuranye.

Aba bahanzi kandi bahawe ibiganiro n’amasomo ku gukunda igihugu; uruhare rw’umuhanzi mu guteza imbere igihugu bahawe na Sen Tito Rutaremara; uruhare rw’umuhanzi mu kurwanya ubuhezanguni mu madini, amateka y’urugamba rwo kwibohora bahawe na Gen James Kabarebe ndetse banaganirijwe ku byaha byambukiranya imipaka n’icuruzwa ry’abantu bagejejweho n’intumwa y’umuyobozi mukuru wa Police y’u Rwanda.

Izi ntore zari zigizwe n’abagore/abakobwa 62 hamwe n’abagabo 149 uwari uzihagarariye Ismael Ntihabose ( umuyobozi w’urugaga rw’abahanzi nyarwanda) yavuze ko nyuma y’icyumweru n’igice bamaze biga amasomo anyuranye bungutse byinshi batari bazi kandi bazabikoresha mu mirimo yabo ya buri munsi.

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu Boniface Rucagu yavuze ko ibyo izi ntore zatojwe bigamije gutuma zihesha agaciro, zigira imyumvire myiza imyifatire n’imyitwarire ikwiye hamwe n’ibikorwa byiza.

Ati “Byongeye kandi nimufashe Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda kuyobora Abanyarwanda mu cyerekezo kizima mubinyujije mu bihangano byanyu.”

Julienne Uwacu, Minisitiri w’Umuco na Siporo wari umushyitsi mukuru nawe yasabye izi ntore z’abahanzi kuzirikana amasomo n’indagagaciro zatojwe muri iri torero no kubitoza abandi bazasanga mu byo bakora buri munsi.

Mu gihe cy’ibikorwa

Mu kibuga cy'imyotozo imwe n'imwe i Nkumba
Mu kibuga cy’imyotozo imwe n’imwe i Nkumba
Mu gitondo bakoraga imyitozo ngororamubiri, aha ubanza ni AmaG the Black ugerageza gukora 'push up'
Mu gitondo bakoraga imyitozo ngororamubiri, aha ubanza ni AmaG the Black ugerageza gukora ‘push up’
Uyu mukobwa wambaye ingofero amenyerewe muri cinema yitwa "City Maid"
Uyu mukobwa wambaye ingofero amenyerewe muri cinema yitwa “City Maid”
Nijoro barataramaga bigatinda
Nijoro barataramaga bigatinda

Mu muhango wo gusoza kuri uyu wa kabiri:

Dr James Vuningoma wo mu Nteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco, Minisitiri Julienne Uwacu na Rucagu Boniface uyobora Itorero ry'igihugu
Dr James Vuningoma wo mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Minisitiri Julienne Uwacu na Rucagu Boniface uyobora Itorero ry’igihugu
Bamwe mu babitabiriye itorero ry'Indatabigwi ikiciro cya kabiri
Bamwe mu babitabiriye itorero ry’Indatabigwi ikiciro cya kabiri
Rucagu yasabye abahanzi gufasha Leta mu miyoborere
Rucagu yasabye abahanzi gufasha Leta mu miyoborere
Abitwaye neza kurusha abandi babihembewe
Abitwaye neza kurusha abandi babihembewe
Minisitiri Uwacu yabasabye gukomera ku ndangagaciro bigishijwe hano
Minisitiri Uwacu yabasabye gukomera ku ndangagaciro bigishijwe hano
Umuhanzi Oda Paccy yari mu bitabiriye iri torero
Umuhanzi Oda Paccy yari mu bitabiriye iri torero

UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Hanyuma se ariya ma Dred areshya n’ibiziriko by’ihene kimwe na ziriya Nweli za bariya bakobwa, ndetse ndabonamo n’umusore/kobwa ufite imisatsi ihagaze nk’iy’urufunzo rwo mu gishanga; ibyo byose na byo biri mu muco Nyarwanda?

    • Ubu se koko wowe nturenganya bariya batahira bakuru (Rucagu, Vuningoma na Uwacu) urumva iki kibazo ubaza bagisubiza.

      Kugirango wumve uburyo abirabura dusuzuguritse sana: iriya misatsi itangwa n’abakobwa/abagore n’abagabo b’abahindi mu gihe cyo gutura imwe mu mana zabo yitwa Vishnu igitambo. Hari nk’iva ku rusengero (temple) rw’ahantu bita Tirupathi mu ntara ya Andra Pradesh (uru rusurwa n’abantu 100,000 ku munsi bazanye imisatsi yabo nk’ibitambo). Iyi misatsi irapakirwa ikoherezwa Dubai, ikagurwa na ba bandi wumva hano twita ngo ni ba rwiyemezamirimo ikazanirwa n’abagore b’abanyafrika bayishyira ku mitwe yabo.

      Ubu bucuruzi bw’imisatsi bwinjiriza Ubuhinde hafi milliards 200 ku mwaka. Iyo rero ureba Leta z’Africa zifata inguzanyo mu bazungu yo kujya guhaha imisatsi mu Buhinde, warangiza ukumva bakubwira ngo Africa irakennye, wibaza niba ahubwo idakennye mu mutwe.

      Wongereho rero ko aba bafite ibyo wowe wise urufunzo ku mutwe aribo twe dufata nk’abasitari, abana bacu nabo bagakura bashaka kumera nkabo…maze Rucagu nawe agakomeza gutera igipindi (nk’uko HE yabivuze) ngo umuco, ngo agaciro, ngo gukunda igihugu, ngo ubunyangamugayo…!

      • @kageruka yoo ibyo uvuze disi ntabyo uzi muvandimwe,ntabwo iyi ari imisatsi y abantu nagato,kereka ahubwo bimwe by ibi wig( plante) zimwe murizo nizo human hair kandi koko ziranahenda nanjye nibaza impamvu abantu bazigura nkumirwa,ibi rero byo gusukisha ntago ari human hair ntanubwo byashoboka kuko yacika,ahubwo kuba ikorerwa hanze nibyo byo kwigwaho twagakwiye kuba tubyikorera,ibi byose byo gusuka byahozeho mu birabura kuva kera cyane uzarebe ku bishushanyo by abanyegiputa ba kera Cleopatra uzamusangana ibisuko,jya Ethiopia mu moko y abantu bibera mu byaro bya kure uzasanga bisuka kandi bo ntibakoresha izi extensions bakoresha ibindi bintu ariko byose biza bisa nk aya marasta aba bana bafite nubundi.

        Ikindi twe abirabura ntidusuzuguritse uzasuzugurike wenyine niba wumva usuzuguritse ntuzadushyire mu gatebo kamwe nawe ,turi abigiciro n icyubahiro,kuba wambara imyenda ikorerwa mu bushinwa se bikugira usuzuguritse? ngaho ra suzugurika wenyine ntiturimo,ariko icyo nemeranya nawe ni ugusubira ku isoko aho abakurambere bacu bikoreraga buri kimwe cyose kuva ku isuka kugeza kuri buri kimwe bakeneraga ariko ubu n amasuka dukoresha ava imahanga kuki?

        Ni za ngaruka z ubukoloni kuko rutuku aje yarwanyije ikorwa ry ibikoresho byacu mu bacu bituma ubumenyi bwahererekanywaga bukendera haza ibyitwa amashuru y abarutuku ari hasi y amashuri yacu basogokuruza bigiyemo kuko aya rutuku adatanga ubumenyi nkuko aya bakurambere bacu yabutanganga bo bigishirizaga mu gukora bakwereka banakubwira nawe ukabigana ukahava wamenye gukora ikintu ariko aya rutuku aguha theorie ukahava umutwe wuzuye amagambo ariko utashyira mu bikorwa aho rero niho gukolonizwa bikomeza kuko uhora ukoresha ibikorwa nabo

    • @bgenge biriya ni umuco wacu abirabura,ibyo by imisatsi uvuze ni ibyagenewe umisatsi yacu abakurambere bakoraga kuva na kera,rero wowe sinzi icyo wita umuco naho utangirira cg ugarukira

    • ARIKO ISI IRIKOREYE PE! KUGIRA UMUSATSI SE CYANGWA DRED BIKURAHO UBUTORE? NONE SE ARIHO UBUTORE BUSHINGIYE SIBYABA BIHAGIJE KUBWIRA ABANTU BAKUIYOGOSHESHA?

    • ARIKO ISI IRIKOREYE PE! KUGIRA UMUSATSI SE CYANGWA DRED BIKURAHO UBUTORE? NONE SE ARIHO UBUTORE BUSHINGIYE SIBYABA BIHAGIJE KUBWIRA ABANTU BAKUIYOGOSHESHA?

  • ariko muzahora mugaya ibintu byose kugeza rya ahubwo ndabo uri wowe udafite umuco,ibendera,imisatsi bigutwaye iki?

  • Ese ubw2o mwebwe mufite uwuhe mutukana ra? nonese itorero rivuze ogoshwa ubuse abakera mumuco ko bambaraga inkanda impusu namwe nibyo mwambaye ko batetgaga amasunzu se namwe ubu nuko mutuze rero cyangwa muhindure ubwenegihugu.

  • Yewe tuzabona ibihangano byabo ko hari icyahindutse. Oda pacci niba ashobora kumenya ko umuziki umenyekanishwa na marketting atari ukwambara ubusa!!!!Kwigana ibibi biroroha reba intagondwa..ariko ibyiza bigakomera. Umuco na discipline mu byo ukora nibyo bikugeza kure; reba TETA afite umurongo nubunyanga mugayo reba aho umuziki we ugeze…si ukwambara ubusa rero cg gukora video nkiza ba nyamerika (nabo baterekana muri tv zabo abana babo batararyama). itorero ryari rikwiriye pe, harakabaho abarishinze…nabaryitabira kuko wanze ntaco bakugira ariko iminsi 10 wiga ntaco utanze nabyo kubyanga ni ubundi bucucu.

  • nkunda ibyirwanda weeee, nicyo gituma mbishaka kuri http://www.bjus.dk

  • Ariko kuki mwihutira kunenga gusa mutavuga ibyiza?ahubwo wowe Bgenge ukwiye kujyanwa mwitorero ukiga ikinyabupfura nimvugo nziza! Ngo imisatsi nkibiziriko byihene?ESE uziko dread abanyarwanda ba kera bazigiraga zikitwa ibisage! Ntukavuge pour kuvuga ubusa gusa ujye uvuga ibyo Uzi ubutaha

Comments are closed.

en_USEnglish