Digiqole ad

Grand Prix Chantal Biya: Team Rwanda izitabira ni iy’abakinnyi bakiri bato

 Grand Prix Chantal Biya: Team Rwanda izitabira ni iy’abakinnyi bakiri bato

Ikipe y’igihugu y’amagare yiganjemo abakiri bato niyo izitabira Grand Prix Chantal Biya. Ngo ni byiza kuko bizabafasha kwitegura Tour du Rwanda 2016.

Mugisha Samuel ushobora gukina Tour du Rwanda bwa mbere, ari mu ikipe izitabira Grand Prix Chantal Biya
Mugisha Samuel ushobora gukina Tour du Rwanda bwa mbere, ari mu ikipe izitabira Grand Prix Chantal Biya

Kuva tariki 13 kugeza 16 Ukwakira 2016, nibwo hazaba isiganwa rizenguruka igihugu cya Cameroun, ryitiriwe umugore wa Perezida Paul Biya, baryita Grand Prix Chantal Biya.

Muri iri siganwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’ikipe iyobowe na Nathan Byukusenge nka kapiteni, uzayobora abandi bakiri bato nka; Ephrem Tuyishimire, Samuel Mugisha na Jeremy Karegeya hamwe na Jean Bosco Nsengimana watijwe Team Rwanda avuye muri BikeAid.

Felix Sempoma umutoza w’iyi kipe, avuga ko ari umwanya mwiza ku bakiri bato bitegura Tour du Rwanda.

“Iri siganwa ni ingenzi ku bakinnyi bacu bakiri bato nka Ephrem umwaka ushize yakinnye Tour du Rwanda ariko ntiyarangiza kuko yakoze impanuka arakomereka. Na Mugisha Samuel byitezwe ko azasiganwa Tour du Rwanda bwa mbere mu buzima bwe, twizeye ko iri siganwa tuzajyamo rizabasha kwitegura neza, rikabongerera inararibonye byabafasha kwitwara neza kurushaho muri Tour du Rwanda.” – Felix Sempoma

Uyu mutoza azaba ari kumwe na Obed Ruvogera wita ku buzima bw’abakinnyi, n’umukanishi Issa Ntibitura.

Grand Prix Chantal Biya y’umwaka ushize wa 2015 yegukanywe n’umunya-MarocMouhssine Lahsaini. Umunyarwanda waje hafi ni Gasore Hategeka wabaye uwa kane (4), akurikirwa na Uwizeyimana Bonaventure wabaye uwa gatanu (5).

Felix Sempoma yemeza ko abasore bakiri bato bazigira byinshi muri Grand Prix Chantal Biya
Felix Sempoma yemeza ko abasore bakiri bato bazigira byinshi muri Grand Prix Chantal Biya
Ephrem Tuyishimire ari mu basore bakiri bato bazigira byinshi muri Cameroun
Ephrem Tuyishimire ari mu basore bakiri bato bazigira byinshi muri Cameroun

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Muzi imyaka uyu munyagitugu amaze kubutegetsi?

Comments are closed.

en_USEnglish