Month: <span>March 2014</span>

Swift freight international yishimanye n’abakiriya bayo

Swift freight international company mpuzamahanga itwara imizigo imaze imyaka 17 ikorera mu Rwanda no mu bihugu 70 ku migabane y’isi, ku mugoroba wa tariki 27 Werurwe yahuje abakiriya bayo barasangira, bikaba ari mu rwego rwo kumvaibitekerezo byabo hagamijwe kunoza imikorere n’imikoranire. Swift freight international ni company  itwara imizigo ku rwego mpuzamahanga. Uyu muhango wabereye kuri […]Irambuye

Muhanga: Ishuri ACJ Karama umusemburo w’ireme ry’Uburezi

Ishuri ryisumbuye rya ACJ Karama riherereye mu Murenge wa Muhanga, ho mu karere ka Muhanga, ryatangiye mu mwaka w’1983 ritangirana n’amashami ane.  Mu mwaka ushize ryaje ku mwanya wa kabiri ku rwego r’igihugu, uyu mwanya bawukesha  ireme ryiza ry’Uburezi. Iri Shuri ryisumbuye ryashinzwe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi ( Association pour la contribution à l’Education de la Jeunesse) […]Irambuye

“Imana niyo iguha ubuzima no kuba icyo uricyo”- Knowless

Nyuma y’aho umuhanzikazi ukunzwe cyane muri muzika nyarwanda uzwi nka Knowless atabonekeye ku rutonde rw’abahanzi bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV,benshi bagahamya ko yaba agiye gusubira inyuma. Imwe mu mpamvu abantu bakomeje kugenda bavuga ko uyu muhanzikazi yaba agiye gusubira inyuma, ni uko abahanzi bari muri iri rushanwa aribo bavugwa cyane […]Irambuye

RDC:Abadepite 50 batavuga rumwe na leta nti bashaka ko Kabila

Mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Werurwe  abadepite 50 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa  batangaje ko batifuza ko Perezida Joseph Kabila yakwiyongeza indi manda. Aba badepite bavuze ko Kabila agomba gosoza manda ye ya kabari ari na yo ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribitenganya […]Irambuye

Mu kwezi kumwe imvura y'itumba imaze guhitana abantu 16

Nyuma y’ukwezi kumwe imvura y’itumba itangiye kugwa, ibiza bitandukanye byariyongereye ari nako byangiza imitungo y’abaturage ndetse n’imitungo rusange, bikanahitana ubuzima bw’abantu. Muri uku kwezi kwa Werurwe dusoza, isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura impunzi (MIDIMAR) rigaragaza ko imvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’urubura byangije amazu agera kuri 371. Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru iyi Minisiteri […]Irambuye

Rwanda, Congo, Uganda bavuguruye amasezerano ku kubungabunga ingagi

Kuri uyu wa 27 Werurwe Leta y’u Rwanda yavuguruye amaserano hagati yayo na RD Congo   na Uganda hagamijwe kubungabunga ubukerarugendo ku binyabuzima by’umwihariko ingagi. Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije muri RD Congo Pasteur Cosma Wilungula yavuze ko kuba ibi bihugu bihuriye ku mwihariko w’ubukerarugendo bw’ingagi ku isi bigomba kuba imbarutso yo gukomeza gusigasira ubumwe bwabyo […]Irambuye

Isi yose igomba kurwanya abahakana Jenoside – Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yamaganye  abahakana amateka ya Jenoside asaba isi yose kudafata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ibyago byagwiririye u Rwanda gusa ahubwo ko yafatwa nk’icyaha cyakorewe abantu bose. Ibi Mushikiwabo yabivugiye mu biganiro byiswe ‘Global Conversation’ byabereye i London mu Bwongereza mu rwego rwo kwitegura kwibuka Jenaoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20. Ibi […]Irambuye

SFG yiyemeje kwishingira abantu bahura n’impanuka bakabura gikurikirana

Mu nama kuri uyu wa kane tariki 27/3/2014  yahuje  inama njyanama hamwe n’abafatanyabikorwa b’ikigega cy’ingoboka  SGF mu rwego rwo kunoza imikorere yabo, umuyobozi w’icy’ikigo Bernadin Ndayishimiye yatangaje ko gahunda yo kuramira amagara y’abantu ari itegeko ryashyiriweho Abanyarwanda bose muri rusange. Iyi nama yahuje inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima,(abaganga) bahagarariye ibitaro bitandukanye bagera kuri 46 aho  barebereye […]Irambuye

Radio Station Marketing Manager at SMW Communications, , Kigali, Rwanda

Radio Station Marketing Manager at SMW Communications, , Kigali, Rwanda – DEADLINE: 18/04/2014 Minimum Requirements To be responsible for developing and maintaining marketing strategies to increase audience size for the radio station. To evaluate customer research, market conditions, competitor data and implement marketing plan alterations as needed. To oversee all marketing, advertising and promotional staff and activities. […]Irambuye

Wari ubaye umunsi wa nyuma kuri Dr Jiji ku mpanuka

Dr Mugabukwali Janvier uzwi cyane muri muzika ku izina rya Dr Jiji, yarokotse impanuka y’imodoka mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu ku Kicukiro hafi y’ibiro by’Akarere ubwo yari afashe urugendo ajya ku kazi i Karongi Iyi niyo mpanuka Dr Jiji arokotse Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Werurwe 2014 ahagana […]Irambuye

en_USEnglish