Digiqole ad

Muhanga: Ishuri ACJ Karama umusemburo w’ireme ry’Uburezi

Ishuri ryisumbuye rya ACJ Karama riherereye mu Murenge wa Muhanga, ho mu karere ka Muhanga, ryatangiye mu mwaka w’1983 ritangirana n’amashami ane.  Mu mwaka ushize ryaje ku mwanya wa kabiri ku rwego r’igihugu, uyu mwanya bawukesha  ireme ryiza ry’Uburezi.

Gatare Gaspard Umuyubozi wa ACJ Karama
Gatare Gaspard Umuyubozi wa ACJ Karama

Iri Shuri ryisumbuye ryashinzwe n’ishyirahamwe ry’ababyeyi ( Association pour la contribution à l’Education de la Jeunesse) aba babyeyi bemeranywa ko amashami y’ibaruramari, iry’inderabarezi, Gusudira na ‘Plomberi ari yo bagomba gutangizanya.

Uko Imyaka yagiye isimburanwa ni ko  n’imitsindishirize yarushagaho kuba myiza ibi byarakomeje bigeza mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ari na bwo bamwe mu babyeyi bari bahitanywe nayo, abandi batahigwaga barahunga noneho abasigaye bongera kwisuganya nyuma ya Jenoside basubukura inyigisho kuri iri shuri.

Mu kiganiro umunyamakuru w’Umuseke yagiranye n’umuyobozi w’iri shuri Gatare Gaspard, yavuze ko  umubare w’ababyeyi wari wasigaye nta bushobozi buhagije wari ufite bwo kwita kuri iri shuri cyane cyane ko ari bo barihaga abakozi kandi bakagura n’ibikoresho byangombwa by’ishuri.

Gatare yavuze ko  byaje kuba ngombwa ko biyamabaza leta kugira ngo ibunganire, leta irabyemera itangira gufatanya n’ababyeyi bacye bari bariho, yemera kwishyura abarimu, itanga ibikoresho yohereza n’abanyeshuri,

Mu mwaka w’ 2010 byabaye ngombwa ko  amashami y’inderabarezi, ‘Plomberie ‘no gusudira ahagarara hasigara gusa ishami ry’ibaruramari  n’icyiciro rusange(TC) kubera ko leta yashyize iki kigo muri gahunda y’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro biza gutuma n’icyiciro rusange kivanwaho hakomeza gusigara ibaruramari.

Mu mwaka wa 2012 iri shuri ryahawe na leta irindi shami ry’ubumenyi bwa mudasobwa (Computer Science) iri shami ry’ibaruramari  ryagiye ritsindisha ku kigero kingana 100% buri mwaka nk’uko Gatare  Gaspard umuyobozi waryo abivuga.

ACJ Karama ryahawe umwanya wa 2 ku rwego rw'igihugu
ACJ Karama ryahawe umwanya wa 2 ku rwego rw’igihugu

Impamvu nyamukuru ashingiraho ngo n’uko mu mashuri yo mu gihugu afite amashami y’ibaruramari yahujwe  na Minisiteri y’Uburezi mu mwaka wa 2013 ishuri rya ACJ Karama rihabwa umwanya wa kabiri  ku rwego rw’igihugu kubera imitsindishirize myiza no gukurikiranira hafi  abanyeshuri bimenyereza umwuga   hirya no hino mu bigo baba boherejwemo.

Yagize ati:‘’Ku banyeshuri 177 barangiza umwaka w’amashuri wa 2013 bose baratsinze kandi babona n’amanota ashimishije’’

Uyu mwanya iri shuri ryabonye wabahaye imbaraga nyinshi zo gukomeza gutanga ubumenyi bushingiye ku ireme ryiza ry’uburezi iguhugu cyifuza, kandi bituma n’ikigo ubwacyo kimenyekana kuko umubare w’abanyeshuri baba bifuza kuhiyandikisha ari munini ugereranyije n’ubushobozi ikigo gifite.

Gatare  yavuze ko bafite ingamba zo gutangiza andi mashami  atatu  ajyanye n’ikoranabuhanga n’ubwubatsi. Bateganya no kurangiza icumbi ry’abanyeshuri rizaba rifite  amagorofa abiri, iri shuri rya ACJ Karama rifite abanyeshuri 600 basaga n’abakozi n’abakozi 21.

Icumbi ry'abanyeshuri rizaba rifite amagorofa  abiri
Icumbi ry’abanyeshuri rizaba rifite amagorofa abiri
Ishuri ryisumbuye ACJ Karama
Ishuri ryisumbuye ACJ Karama

Muhizi Eisée
UM– USEKE/RW. Muhanga

3 Comments

  • Bravo ACEJ Karama.. urabikwiye kuko nabo wareze babaye abanyamwuga igihugu cyifashisha mu gutera imbere twerekeza muri vision 2020. Bravo kuri Gatare Gaspard also mu kugaragaza ubunararibonye. 

  • Iri shuri riranshimishije cyane, hahirwa ababyeyi tuharerera. Mpise ngira ikizere ko umwana wanjye yahisemo neza we wahisemo ACJ KARAMA. BRAVO ku muyobozi waryo ufite ubunararibonye buhagije ndetse n’Abakozi babo bitanga. Imana ibahe umugisha mwinshi! Twizeye kandi ko mutazatezuka ku muhigo wo gutsindisha 100%. MURAKOZE CYANE!

  • Congraturation ECJ/Karama for your quality, awareness and educativity.
    I am a student in S4 Comp. Scien (Kabuga TSS) and I wish to replace my school and continue my lessons in S5 Comp. Scien in ECJ/Karama next year due to mine and my parent’s wishes, so please may you inform us the necessaries, formal needs, terms and conditions…,that are required to be allowed to study in this institution?
    *Thank you so much*

Comments are closed.

en_USEnglish