Digiqole ad

Isi yose igomba kurwanya abahakana Jenoside – Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yamaganye  abahakana amateka ya Jenoside asaba isi yose kudafata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ibyago byagwiririye u Rwanda gusa ahubwo ko yafatwa nk’icyaha cyakorewe abantu bose.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Louise Mushikiwabo (Net Foto)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo (Net Foto)

Ibi Mushikiwabo yabivugiye mu biganiro byiswe ‘Global Conversation’ byabereye i London mu Bwongereza mu rwego rwo kwitegura kwibuka Jenaoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20.

Ibi biganiro byahuje abantu bazibukira mu gihugu cy’Ubwongereza, bikaba byaritabiriwe n’abanyepolitiki bakomeye barimo Jack McConnell, ukora mu rwego rwitwa ‘UK House of Lords’ ndetse hari n’abadepite nka Andrew Mitchell ndetse na Stephen Twiggs.

Louise Mushikiwabo yagize ati “Twagakwiye gufata Jenoside yakorewe Abatutsi nk’icyaha cyakorewe ikiremwa muntu cyose n’ubwo cyakorewe mu Rwanda, gikwiye kubabaza abantu bose bafite ubumuntu.”

Mushikiwabo yibukije ko Jenoside itari yitezwe cyangwa yabaye ku buryo butunguranye, yavuze ko yateguwe na Leta ikoresheje intwaro yo kubiba urwango mu Banyarwanda.

Yagize ati “Tariki ya 7 Mata 1994, hari hashize imyaka myinshi habaho ivangura, itotezwa n’urugomo byakorerwaga Abatutsi mu Rwanda, ibi ni byo byaje kuvamo ubwicanyi ndengakamere mu mateka ya muntu.”

Yongeyeho mu gihe isi yari yiteguye leta ishingiye kugutegereza inkunga z’amahanga kandi yamunzwe n’imvururu zishingiye ku moko nyuma ya 1994, u Rwanda rwarenze ibyo ruhinduka igihugu cyiganje mu iterambere no gushyira hamwe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagize ati “Ingengabitekerezo ishingiye ku moko no kubiba urwango yatugejeje kuri Jenoside ni uburozi bwari bwarinjiye mu maraso y’Abanyarwanda. Byatugejeje ahantu habi, byadutesheje icyizere nk’igihugu. Ariko ntiyigeze itsinda. Ni yo mpamvu twibuka ku nshuro ya 20 Jenoside, twishimiye kugira igihugu giteye imbere.”

Iki ni kimwe mu bindi biganiro ku rwego mpuzamahanga biteganyijwe muri iki gihe cyo kwibuka Jenoside. Mushikiwabo yatangaje ko ibiganiro nk’ibi bigamije gukemura ibibazo kandi bigatanga ishusho nyayo y’amateka y’ibintu byabaye.

TheNewTimes

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Disi Mushikiwabo araberewe cyane n’imisatsi urabona ukuntu agaragara neza ujye utunga imisatsi nibyiza 

Comments are closed.

en_USEnglish