SFG yiyemeje kwishingira abantu bahura n’impanuka bakabura gikurikirana
Mu nama kuri uyu wa kane tariki 27/3/2014 yahuje inama njyanama hamwe n’abafatanyabikorwa b’ikigega cy’ingoboka SGF mu rwego rwo kunoza imikorere yabo, umuyobozi w’icy’ikigo Bernadin Ndayishimiye yatangaje ko gahunda yo kuramira amagara y’abantu ari itegeko ryashyiriweho Abanyarwanda bose muri rusange.
Iyi nama yahuje inzego zitandukanye zirimo iz’ubuzima,(abaganga) bahagarariye ibitaro bitandukanye bagera kuri 46 aho barebereye hamwe gahunda y’ubufatanye bw’inzego z’ubuzima mu kuramira amagara y’abantu bahura n’impanuka zo mu muhanda badafite abazabishingira.
Bernadin Ndayishimiye umuyobozi wa SGF yavuze ko bari bamaze imyaka ibiri bakorana n’ibitaro bya CHUK, Kibagabaga n’ibindi bitaro. Avuga ko n’ubwo iki kibazo gikugunze kugaragara mu Mujyi wa Kigali ngo bazi neza ko no ntara gihari aho usanga umuntu agongwa n’ikinyabiziga kuko adafite umuntu wa mukurikiranira ikibazo agatereranwa, bityo bamwe bikabaviramo gupfa.
Iki kigega kiyemeje kujya cy’ishingira bene abo Bantu maze ikazishyuza sosiyete y’ubwishingizi yishingira imodoka yateje impanuka, ariko mbere ya byose bakabanza bakaramira ubuzima bw’umuntu wakoze impanuka.
Yagize ati” Abantu benshi usanga batereranwa kuko batazwi . Ugasanga benshi bapfira mu muhanda kuko nta bwishingizi bafite kandi leta y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese wakomerekeye mu muhanda cyangwa yakorewe impanuka mu muhanda avuzwa mu buryo butagira imbibi”
Ndayishimiye yakomeje avuga ko gahunda yo kuramira amagara y’abantu ari itegeko ryashyiriweho Abanyarwanda bose muri rusange ngo si abo mu Mijyi gusa .
Yakomeje avuga ko iyo umuntu yagongwaga n’imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga gifite ubwishingizi igisubizo cyazaga nyuma uwo muntu yamaze gupfa bitewe n’uko byakururanaga bigatera impaka.
Agira ati:” Ikigega kizajya gitanga ayo mafaranga , cyishyure ibitaro uwo muntu yavuriwemo, hanyuma ikigega kizahindukira cyige kwishyuza sosiyete zishinzwe ubwishingizi bw’icyo kinyabiziga cyagonze umuntu.“
Mugire Alphonse umuganga mu bitaro bya Kibagabaga yavuze ko hari n’igihe bazana umuntu kwa muganga yakoze impanuka bakamuha imiti barangiza bakamureka agataha nta mafaranga bamwatse.
Muhire asaba iki kigega kujya bishyura ibitaro no mu gihe bavuje umuntu wagonzwe mu buryo butazwi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
ububiko.umusekehost.com