Digiqole ad

RDC:Abadepite 50 batavuga rumwe na leta nti bashaka ko Kabila yiyongeza indi manda

Mu gihugu cya Repebulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa kane tariki ya 27 Werurwe  abadepite 50 batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa  batangaje ko batifuza ko Perezida Joseph Kabila yakwiyongeza indi manda.

Batangiye kuvuga ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga
Batangiye kuvuga ko bagiye guhindura Itegeko Nshinga

Aba badepite bavuze ko Kabila agomba gosoza manda ye ya kabari ari na yo ya nyuma nk’uko Itegeko Nshinga ry’iki gihugu ribitenganya yarangiza agatanga umwanya  abandi bakayobora.

Aba badepite bari mu ishyaka ryishyize hamwe kubera Demokarasi n’iterambere UDPS; ari na ryo shyaka riri  imbere mu yandi atavuga rumwe n’ubutegetsi; batangaje ko bazamagana ikintu icyo ari cyo cyose gishobora gutuma Joseph Kabisa ategeka manda ya gatatu.

Joseph Kabila yageze k’ubutegetsi mu mwaka w’2001 asimbuye se Laurent Desire kabila wishwe. Yatowe mu mwaka 2006 maze yongera gutorwa muri 2011 mu matora yagaragayemo akavuyo kenshi kakururwaga na bo bari bahanganye.

Ingingo ya 220 mu Itegeko Nshinga ry’iki gihugu igaragaza ko Perezida wa Repebulika muri Congo yemerewe kwiyamamariza manda ebyiri . Ariko aba depetite avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka kurihindura.

kugeza ubu udutsiko dutandukanye twabatavuga rumwe na guverinoma ya Kinshasa dutunga agatoki ubuyobozi bw’iki gihugu tuvuga ko ishaka guhindura Itegeko Nshinga kugira ngo Kabika abone uko ayobora indi manda.

Abagize ishyaka UDPS n’ababashyigikiye barasaba ko Itegeko Nshinga ryakubahirizwa muri Congo nko bindi  bihugu byose bigendera ku mahame  ya demokarasi.

AFP
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish