Mu kwezi kumwe imvura y'itumba imaze guhitana abantu 16
Nyuma y’ukwezi kumwe imvura y’itumba itangiye kugwa, ibiza bitandukanye byariyongereye ari nako byangiza imitungo y’abaturage ndetse n’imitungo rusange, bikanahitana ubuzima bw’abantu.
Muri uku kwezi kwa Werurwe dusoza, isesengura ryakozwe na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza no Gucyura impunzi (MIDIMAR) rigaragaza ko imvura nyinshi ivanze n’umuyaga n’urubura byangije amazu agera kuri 371. Nk’uko itangazo rigenewe abanyamakuru iyi Minisiteri yashyize ahagaragara ribivuga.
Gusa no mu tundi Turere two mu Rwanda, imvura nyinshi ikomeje kwangiza amazu n’ibihingwa no gusenya ibikorwaremezo. Uturere twibasiwe cyane ni Nyagatare, Rusizi, Huye na Gatsibo.
Mu kwezi kwa Gashyantare na Werurwe uyu mwaka wa 2014, ibiza byahitanye abantu 16 n’aho 26 barakomereka.
Ibyo biza byagize ingaruka zitandukanye kuko muri iki gihe imiryango myinshi yasizwe iheruheru icumbikiwe mu baturanyi mu gihe hagishakishwa uburyo yatabarwa.
Minisiteri y’imicungire y’Ibiza n’impunzi yatangiye gukora ubutabazi bw’ibanze ku miryango yagezweho bikomeye n’izo ngaruka z’ibiza. Hari gutangwa ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa, amahema, ibikoresho byo mu rugo n’iby’isuku, mu gihe hagikusanywa ubushobozi kugira ngo imiryango iri hanaze yongere ibone aho gutura.
Mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’ibyo biza, MIDIMAR irasaba abaturarwanda gukomeza kwitabira gahunda yo kwimuka ahantu bashobora kwibasirwa n’ibiza.
Ikomeza ibasa kuvugurura amazu ashaje, ibisenge bikazirikwa neza kuko byagaragaye ko amazu akunze kwibasirwa ari amazu ashaje kandi yubakishije ibikoresho bidakomeye, gusibura inzira z’amazi na za ruhurura, no gufata amazi yo ku mazu.
Ikindi cyagaragaye ni uko abakunze guhitanwa n’ibiza biterwa n’imvura ari abana kubera ubushobozi bucye bwo kwitabara.
Ku bw’ibyo, MIDIMAR iributsa ababyeyi kumenya aho abana babo baherereye mu gihe imvura igwa ndetse bakanabakura ahantu hashobora kubateza amakuba.
ububiko.umusekehost.com