“Imana niyo iguha ubuzima no kuba icyo uricyo”- Knowless
Nyuma y’aho umuhanzikazi ukunzwe cyane muri muzika nyarwanda uzwi nka Knowless atabonekeye ku rutonde rw’abahanzi bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV,benshi bagahamya ko yaba agiye gusubira inyuma.
Imwe mu mpamvu abantu bakomeje kugenda bavuga ko uyu muhanzikazi yaba agiye gusubira inyuma, ni uko abahanzi bari muri iri rushanwa aribo bavugwa cyane mu itangazamakuru,bityo rero bikaba byatuma asubira inyuma yaba mu kubona ibitaramo ndetse n’amasoko y’amasosiyete.
Ku ruhande rwa Knowless we siko abibona kuko avuga ko ibikorwa by’ubuhanzi bwe arimo kubyitaho ndetse kuba ataragiye muri iryo rushanwa bitavuze ko abakunzi be bamuvuyeho ndetse n’Imana.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Knowless yatangaje ko icyo Imana yakugeneye ko uba cyo ntaho ugicikira.
Yagize ati “Imana yo yonyine niyo iguha ubuzima ndetse ikanategura iherezo ryawe, nta wundi muntu n’umwe ufite ububasha nku bw’Imana.
Rero ndamenyesha abakunzi banjye ko ibikorwa ndimo gutegura mu minsi iri imbere bazabona ko ntcaye ubusa”.
Bimwe mu bikorwa Knowless arimo gutegura, ni kuri album ye atari yamenya uko azayita izaba iriho indirimbo hagati 8-10 azatangaza mu minsi ya vuba uko izaba yitwa.
Knowless ni umwe mu bahanzikazi bagarutsweho cyane ku ibura rye muri Guma Guma,kuko abakurikirana muzika bavuga ko yajyaga kuba ari mu bahanzi bagomba kuryegukana.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
usubiza neza itangaza makuru nkagukunda
Imana ariko igushyigikira mu byiza biyishimisha nayo. Yaturemeye kugirango tuyiramye kandi impano zose yaduhaye nukugirango tuyiheshe icyubahiro.
knowless forever . congz for 4 awards
ndagukunda cyane
ndashimira cyane clement hahahaaa sha watwemeje kabisa. nzakugwinyuma pe
kabebe oyeeeeeee ubu witwa clema knowless.lol we luv u kabebe
Urumuhanga ibyuvuze nukuri kandi pgss itaraza wararirimbaga gusa komeza gutera imbere ukore ibihesha imana icyubahiero izakomeza kukuzamura
uwuririmba indirimbo z´Imana (nka Aime), nuwuririmba iza Primus nka KNOWLESS bavuze Imana ibumva kimwe? BOSE NI ABAKRISTU BYIKOREYE MU BWANA BWABO!!!!!!!!!!! iFARANGA WEEEE!
Nemera neza ko Primus ituma abahanzi bamenyekana, Knwoless yamaze kumenyekanamu Rwanda ariko ntagomba kwirara ngo yumve ko yagezeyo kuko no kugwa birashoboka cyane
Comments are closed.