Digiqole ad

“Imana niyo iguha ubuzima no kuba icyo uricyo”- Knowless

Nyuma y’aho umuhanzikazi ukunzwe cyane muri muzika nyarwanda uzwi nka Knowless atabonekeye ku rutonde rw’abahanzi bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV,benshi bagahamya ko yaba agiye gusubira inyuma.

Imwe mu mpamvu abantu bakomeje kugenda bavuga ko uyu muhanzikazi yaba agiye gusubira inyuma, ni uko abahanzi bari muri iri rushanwa aribo bavugwa cyane mu itangazamakuru,bityo rero bikaba byatuma asubira inyuma yaba mu kubona ibitaramo ndetse n’amasoko y’amasosiyete.

Aha Knowless yari muri Dubai
Aha Knowless yari muri Dubai

Ku ruhande rwa Knowless we siko abibona kuko avuga ko ibikorwa by’ubuhanzi bwe arimo kubyitaho ndetse kuba ataragiye muri iryo rushanwa bitavuze ko abakunzi be bamuvuyeho ndetse n’Imana.

Mu kiganiro na UM– USEKE, Knowless yatangaje ko icyo Imana yakugeneye ko uba cyo ntaho ugicikira.

Yagize ati “Imana yo yonyine niyo iguha ubuzima ndetse ikanategura iherezo ryawe, nta wundi muntu n’umwe ufite ububasha nku bw’Imana.

Rero ndamenyesha abakunzi banjye ko ibikorwa ndimo gutegura mu minsi iri imbere bazabona ko ntcaye ubusa”.

Bimwe mu bikorwa Knowless arimo gutegura, ni kuri album ye atari yamenya uko azayita izaba iriho indirimbo hagati 8-10 azatangaza mu minsi ya vuba uko izaba yitwa.

Ubwo Knowless yasezeraga muri PGGSS IV
Ubwo Knowless yasezeraga muri PGGSS IV

Knowless ni umwe mu bahanzikazi bagarutsweho cyane ku ibura rye muri Guma Guma,kuko abakurikirana muzika bavuga ko yajyaga kuba ari mu bahanzi bagomba kuryegukana.

Joel Rutaganda

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • usubiza neza itangaza makuru nkagukunda

  • Imana ariko igushyigikira mu byiza biyishimisha nayo. Yaturemeye kugirango tuyiramye kandi impano zose yaduhaye nukugirango tuyiheshe icyubahiro.

  • knowless forever . congz for 4 awards 

  • ndagukunda cyane

  • ndashimira cyane clement hahahaaa sha watwemeje kabisa. nzakugwinyuma pe

  • kabebe oyeeeeeee ubu witwa clema knowless.lol we luv u kabebe

  • Urumuhanga ibyuvuze nukuri kandi pgss itaraza wararirimbaga gusa komeza gutera imbere ukore ibihesha imana icyubahiero izakomeza kukuzamura

  • uwuririmba indirimbo z´Imana (nka Aime), nuwuririmba iza Primus nka KNOWLESS bavuze Imana ibumva kimwe? BOSE NI ABAKRISTU BYIKOREYE MU BWANA BWABO!!!!!!!!!!!  iFARANGA WEEEE!

  • Nemera neza ko Primus ituma abahanzi bamenyekana, Knwoless yamaze kumenyekanamu Rwanda  ariko ntagomba kwirara ngo yumve ko yagezeyo kuko no kugwa birashoboka cyane

Comments are closed.

en_USEnglish